Nyampinga wa mbere wa ETM afite inzozi zo kuzaba Miss Rwanda

0
Aha Miss ETM yari ari mu kiganiro n'umunyamakuru w'Izubarirashe.rw

Igiraneza Ndekwe Paulette uheruka gutorerwa kuba Nyampinga wa mbere w’Ishuri rya Ecole Technique Muhazi (ETM) avuga ko afite inzozi zikomeye zo kuzambikwa n’ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Paulette afite imyaka 17, akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Yiga mu mwaka wa gatanu mu ikoranabuhanga n’icungamutungo. Ni mwene Ruhamyandekwe Vincent na Mukaneza Christine. Yavutse tariki 1 Ukuboza 1998.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Izubarirashe.rw yasobanuye byinshi mu bimwerekeyeho, haba mu buzima bwe bwite n’ibindi bibazo rusange wamwibazaho.
Ikiganiro kirambuye yagiranye n’Izubarirashe.rw:

IR: Wakiriye gute gutorwa kwawe?

Narabyishimiye cyane ko twese twari twifitemo icyizere cyo kuba Nyampinga

IR: Ni iki ubona warushije abandi bakobwa?

Twese twabikoze neza uko nabibonye, gusa buriya hari icyo nabarushije cyihariye cyabonywe n’abari bagize akanama nkemurampaka.

IR: Wari usanzwe ujya muri ibi bikorwa bya ba Nyampinga?

Oya, ni ubwa mbere nari mbigiyemo.

IR: N’ibijyanye no kumurika imideli ntabyo wigeze ujyamo?

Byo najyaga mbijyamo, ku ishuri nari ndi mu bamurika imideli, ariko nkabikora bisanzwe.

IR: Wagize ute igitekerezo cyo kujya mu marushanwa ya Miss?

Nubundi zari inzozi zanjye kuzaba nyampinga. Rero nashakaga kugira ubunararibonye, mpera hasi kuko nari mbonye amahirwe yo kubona ayo marushanwa atangiye kubera mu kigo nigamo. Ndumva ko kuba narabihereye ku ishuri bizamfasha kugera kuri izo nzozi zanjye zo kuzaba Nyampinga. Ndateganya kuzajya muri Miss Rwanda.

IR: Muri ba Miss Rwanda uzi ni uwuhe ukunda kurusha abandi?

Buriya uko bagenda bakurikirana, buri wese niko agenda azana ibikorwa bye birenze iby’uwari uriho, ubona ko haba hari icyo undi yongeraho. Ariko umuntu wanejeje cyane ni Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015. Naramukunze cyane kurusha abandi bose.

IR: Wumva se ubaye Miss Rwanda wowe ari iki cy’akarusho wakora?

Nindamuka ngiyemo, bitewe n’uko njyewe nzaba mfite ubunararibonye nakuye muri iri kamba nambaye, numva bizamfasha mu bikorwa byose nazakora.

IR: Baguhembye iki bakwambika iryo kamba rya Miss wa mbere wa ETM?

Bampembye kuzanyishyurira amafaranga y’ishuri umwaka wose.

IR: Nta bindi bihembo, by’amafaranga wahawe?

Oya, batubwiye ko uko aya marushanwa azagenda aba ari ko n’ibihembo bizagenda byiyongera. Ubu batubwiye ko bahereye kuri icyo ngicyo.

IR: Urateganya kuzakora iki nka Nyampinga?

Ibyo twagaragaje ko duteganya gukora ni byinshi ariko icya mbere numva nzakora ni uko nzaganiriza abakobwa cyane nkabumvisha uko bashobora kwigirira icyizere cyane cyane, kuko nanjye sinari gutsinda aya marushanwa iyo ntigirira icyizere. Nzanabigisha no kwihesha agaciro. Ibindi bikorwa byo bizagenda biza gahoro gahoro.

IR: Wifuza kuzaba iki?

Numva nzakora cyane cyane mu bijyanye n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, ariko kandi nkaba nanaba umwe mu bakora ibijyanye n’ubuhanzi bw’imideli.

IR: Ni ibihe byiza byo gutorerwa kuba Nyampinga?

Bikuremamo icyizere cyo kumva wahagararira abandi ukiri muto ugakurana izo nzozi nziza, ibyo bigufasha kwitegura kuzaba umuyobozi mwiza mbere.

IR: Hari abandi bo mu muryango wawe babirimo?

Nta wundi uragerageze kuba nyampinga abo dufite mu muryango ni abakora ibijyanye no kumurika imideli. N’uwigeze kugerageza kubikora yabikoze kera, hari umwana dusa nk’aho tuvukana we yagiye mu marushanwa ya ba nyampinga aho yigaga muri Afurika y’Epfo, nabwo ni kera.

IR: Wowe se ubwo ubona ubikomora he?

Najyaga mbona na mama wanjye iyo aza kugira ayo mahirwe yari kuzavamo Nyampinga.

Usengera he?

Nkunda gusengera muri Restauration Church

IR: Ufite umukunzi?

Ntawe ngira

IR: Ukunda iyihe nyamanswa?

Intare

IR: Ukunda uwuhe muhanzi mu Rwanda?

Yvan Buravan

IR: Hanze?

Chris Brown

aha-igiraneza-ndekwe-paulette-yari-ari-kumwe-na-tuyishime-prisca-wagize-uruhare-mu-gutegura-aya-marushanwa
Aha Igiraneza Ndekwe Paulette yari ari kumwe na Tuyishime Prisca wagize uruhare mu gutegura aya marushanwa

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????
Miss ETM yahembwe kuzishyurirwa mineruvali umwaka wose
????????????????????????????????????
Igiraneza Ndekwe Paulette
????????????????????????????????????
Igiraneza asobanura ko ubunararibonye yumva azungukira mu kuba Miss ETM buzamufasha

Tanga igitekerezo