Mu isabukuru y’imyaka 15 NPC Rwanda ivutse, umuyobozi wayo yibukije inzira banyuzemo

0
Nzeyimana Celestin umuyobozi wa NPC Rwanda

Tariki ya 1 Ugushyingo 2016 Komite y’Igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga (NPC Rwanda) yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze ivutse, uyu munsi waranzwe no kwishimira ibyagezweho no gukomeza guharanira iterambere.

Nubwo NPC yatangiye ku mugaragaro muri 2001, ariko muri 2000, u Rwanda nibwo rwaserukiwe bwa mbere mu mikino Paralempike yabereye i Sydney. Muri uwo mwaka u Rwanda rwaserukiwe na Rwagasana Cecar warushanijwe mu mukino wo koga, aturutse mu ikipe ya One Love, ariko icyo gihe nta shyirahamwe mu Rwanda rishinzwe iyo mikino ryariho, kwari ukwitabira amarushanwa gusa (participation).

Nzeyimana Celestin Umuyobozi wa NPC Rwanda, yavuze ko Komite y’Imikino y’abafite ubumuga yatangiye tariki ya 1 Ugushyingo 2001 iyobowe na Gatera uzwi muri Mulindi Japan One Love, tariki ya 31 Ugushyingo 2003 habaye amatora, Bizimana Dominique aba ariwe utorerwa kuyobora iri shyirahamwe icyo gihe ryitwaga FERANDIS.

Guhera muri 2004 nibwo haje inzobere z’Abadage zigisha Abanyarwanda imikino itandukanye y’abafite ubumuga.

Nzeyimana yakomeje avuga ko ibyo bishimira bagezeho ari byinshi, ariko mu gukina icyari kigamijwe ni ukugira ngo umuntu ufite ubumuga yiyakire muri sosiyete kandi nayo imenye ko ashoboye.  Yagize ati “siporo yabaye igikoresho cyo kuvana abafite ubumuga mu bwigunge, niyo yari intego ya mbere, siporo ifite imbaraga”.

Ikindi cyagezweho ni uko, uko imyaka yashiraga ari nako umubare w’abaserukiye u Rwanda mu mikino Paralempike wiyongereye.

Ba Ambasaderi batandukanye bitaniriye iyi sabukuru ya NPC Rwanda
Ba Ambasaderi batandukanye bitaniriye iyi sabukuru ya NPC Rwanda
Ikirango cy'iyo sabukuru
Ikirango cy’iyo sabukuru

Mu mikino Paralempike ya 2004 yabereye Athene mu Bugereki, Nkundabera Jean de Dieu bakunze kwita Cyuma yazanye umudali w’Ifeza (Bronze), uwo mudali wari ufite icyo uvuze kuri we no ku gihugu, kuko icyo gihe wakiriwe na Perezida wa Repubulika.

Nzeyimana yakomeje avuga ko Abanyarwanda nyuma yo guhabwa ubumenyi ku mikino y’abafite ubumuga bayigishije no mu bihugu byo muri aka Karere nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, u Burundi n’ahandi.

Ubu NPC Rwanda ikaba yishimira ko yarenze urwego rwo kujyana umukinnyi umwe mu mikino Paralempike ikagera ku rwego rwo gutwara abakinnyi benshi.

Nzeyimana uyobora NPC Rwanda yakomeje avuga ko, nyuma y’imyaka 15, iki ari cyo gihe cyo kureba ko imikino y’abafite ubumuga yarushaho gutera imbere.

Mu isabukuru y’imyaka 15 ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga, NPC Rwanda muri ibyo shimo yari kumwe na Depite Rwaka Claver umwe mu bafatanyije nayo mu rugamba rwo guteza imbere imikino y’abafite ubumuga, abakorerabushake ba NPC, ba Ambasaderi mu Rwanda nk’uwa  w’u Buyapani, u Bushinwa na Misiri.

Tanga igitekerezo