Master J.K ari na we se w’umunyarwenya Arthur ni muntu ki?

0
Umuhanzi Mazimpaka Johns Kennedy (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’ikinamico na filimi wamenyekanye ku izina rya Master J.K  yahishuye byinshi byatumye agera ku ntera agezeho muri iki gihe.

Ubusanzwe amazina ye y’ukuri ni Mazimpaka Jones Kennedy akaba ari umubyeyi wa Arthur Nkusi umunyarwenya uzwi mu Rwanda.

Master J.K yamenyekanye cyane mu mwaka wa 1997 kugeza muri 2004 aho yari azwiho ubuhanga mu gusobanura filimi ziri mu zindi ndimi mu Kinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Izubarirashe.rw mu minsi ishize, uyu muhanzi umaze kumenyekana mu Rwanda yavuze ko umuntu wese ufite impano mu bintu bitandukanye aba akwiye kuba inshuti na yo.

Hari abantu bavuga ngo kanaka yari afite impano none yamushizemo kuri we ntabwo yemeranya na bo kuko icyatumye agera aho ageze ubu harimo no kuba yaribonyemo impano na we akagira uruhare mu kuyizamura ndetse afashijwe n’abandi.

Mazimpaka avuga ko yatangiye gukina ikinamico afite imyaka 12 gusa ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza mu Gihugu cya Uganda.

Iyo umuntu ngo afite impano, akayikunda, akagira umuntu umufasha kuyizamura, byanze bikunze agera ku ntego.

Ni na ko byagendekeye uyu muhanzi ubwo yigaga mu mashuri abanza aho abarimu ngo bamwigishaga bakunze uburyo akina ikinamico bagahitamo kumufasha na cyane ko mu gihugu cya Uganda yabagamo batoza abana gukina ikinamico bakiri bato cyane.

Nyuma yo kugaragara ko azi gukina neza, abantu bandikaga ikinamico ngo baramushakaga bakamusaba kubakinira.

Yagize ati “Nkirangiza kwiga amashuri abanza, hari igihe nabaga ndi mu nzira nigendera abantu bakabona ari ikinamico yigendera, binkuriramo no mu mashuri yisumbuye.’’

Yunzemo ati  ‘’Kugira ngo impano igume mu muntu, bisaba ko ubwayo yumva ko itatereranywe ari na ho iyo umuntu bamuhaye umwanya wo gukinamo (role) impano ye ihita ibyumva vuba ntibimugore.’Nabanje kumenya ko kuzamura impano yanjye ari uguhozaho, bituma nguma ndi inshuti yayo”.

Kuri we kwinjira muri filimi ngo ntibyigeze bimugora kuko iyo umuntu yakinnye  ikinamico hari ibintu byinshi uba uzi kandi bifitanye isano ya hafi na filimi.

N’ubwo akuze, Kennedy avuga ko akijya mu mahugurwa atandukanye kugira ngo akomeze gukuza impano ye.

Ibanga rikomeye yakoresheje ni uguhora akoresha impano ye (practice).

Kugeza kuri uyu munsi avuga ko atunzwe n’ubuhanzi bwe kuko yakinnye muri filimi ziri ku rwego mpuzamahanga ahamya ko zamwinjirije amafaranga atari make.

Abanyamahanga ni bo bazaga kumwisabira ko yabakinira, bakabyumvikanaho na we bakaganira ku mafaranga bagomba kumuhemba.

Zimwe muri filime uyu muhanzi yagaragayemo hafi ya zose zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

–    The Hundred Days (Aho akina ari Padiri afata abagore ku ngufu)

–    Operation Turquoise (aho aba ari umwarimu akaba n’inshuti ya Romeo Dallaire)

–    We are all Rwandans ( aho akina ari umwarimu, Professor Muligande ivuga ku bana b’i Nyange,

–    Kinyarwanda (akina ari padiri uhungira mu musigiti)

–    Shake Hands with the Devil (aba ari umwarimu)

Uretse filimi mpuzamahanga anakina muri filimi nyarwanda zica kuri Televiziyo y’u Rwanda ahanini ziba zakozwe na Mashirika itorero abarizwamo.

Kennedy avuga ko nubwo ikinamico na sinema bikiri hasi mu Rwanda ariko atari bibi cyane kuko hari ababikunda kandi batangiye kubizamura.

Kennedy avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe abana b’Abanyarwanda kuzamura impano zabo.
Asaba ababyeyi ko bafasha abana kuba inshuti z’impano zabo kuko aho abantu berekeza atari aho kwicara gusa utekereza siyansi gusa.

Uyu muhanzi amaze imyaka igera kuri 15 mu itorero Mashirika, akaba akunze kugaragara mu bitaramo ndetse n’imihango itandukanye iba yahuje imbaga y’abantu. Aho abantu benshi bamumenyeye cyane ni igihe yagaragaye akina mu mukino wiswe “Shadows of Memory”  wo kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Umukino Shadows of Memory

Tanga igitekerezo