Kwizera yitabiriye Miss Naïades i Benin, ahagarariye u Rwanda

1
Miss Peace Kwizera

Nyampinga w’igisonga cya mbere cy’u Rwanda wa 2016, Kwizera Peace Ndaruhutse, ari mu murwa wa Cotonou ho mu gihugu cya Benin, aho yitabiriye ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa y’ubwiza ya Miss Naïades 2016.

Binyujijwe ku rukuta rwa twitter rwa @NyampingaRwanda,

Hagaragajwe ko Miss Kwizera yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016.

Aya marushanwa ya Miss Naïades yatangiye kuba mu 2014, akaba yitabirwa n’ibihugu bigera kuri 25.

Agamije mbere na mbere kwerekana ubwiza bw’Abanyafurikakazi, guteza imbere imico yabo no guhuriza hamwe abakobwa banyuranye baba baratowe nka ba Nyampinga mu bihugu byabo.

Aya marushanwa kandi anagamije gufasha aba banyampinga gutangira kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukungu n’imico y’ibihugu bakomokamo.

Ubusanzwe ijambo Naïades, ugendeye ku bisobanuro by’Abagereki rivuga imana ziba mu myemerere y’Abagereki n’Abaromani; imana zo mu myuka, amazi, imisozi n’ibiti.

Ni amarushanwa y’ubwiza ahuza ibihugu byo muri Afurika, uyu mwaka akazaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2016, akabera ahitwa Dream Beach de Cotonou.

Gusa, amwe mu mafoto Miss Kwizera we yifotoye agaragaza ko yitabiriye n’ibikorwa by’imurikamideli ikorerwa mu Rwanda #MadeInRwanda, akazagaragaza iya Sonia Mugabo.

Ku rukuta rwa Sonia Mugabo ‏@soniamugabo

Yanditse agira ati “Muraho bantu beza, PeaceKwizera azamurika imideli ya Sonia Mugabo, ikorerwa mu Rwanda!”

Aha yashyizeho ifoto Miss Kwizera yanditseho amagambo agira ati “Twageze i Benin … twiteguye kumurika imideli ya Sonia Mugabo!”

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo