Izina rye rimutera ipfunwe, ntazi ko amategeko amwemerera kurihindura!

0
Black woman hugging her knees

Ababyeyi be bamwise Nyirambarimombazi, ubu agize imyaka 27 ariko kuva yamenya ubwenge ntasiba guterwa ipfunwe n’iryo zina.

Nyirambarimombazi avuga ko aterwa isoni n’uburyo izina rye rigaragaza ko ari mu bantu bangana, ndetse akaba ari na rirerire cyane.

Nyirambarimombazi yagize ati “Abantu bose baryumvise bararitangarira, bakanseka, ubundi bakumva ko ndi umuntu wangana kandi ntaho bihuriye. Hari n’aho ndyandika bateganyije umwanya muto ntirikwirweho.”

Nyirambarimombazi avuga ko iyo biza kumushobokera aba yararihinduye, ngo ariko kuko yabonye bidashoboka yahebeye urwaje.

Aragira ati “Nitoje kuryakira n’ubwo atari ryiza…ndasaba ababyeyi bari kubyara ubu kudahemukira abana babo babita amazina afite aho ahuriye n’ibihe bibi babayemo kuko bigira ingaruka nyinshi.”

Itegeko nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riteganya mu ngingo ya 42 ko umuntu ashobora guhindura izina mu gihe ritesha agaciro nyiraryo, iyo risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu.

Umuntu kandi ashobora guhindura izina iyo hari undi urikoresha ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo, n’iyo hari indi mpamvu iyo ari yo yose minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro.

Ingingo ya 39 y’iryo tegeko inateganya amazina abujijwe. Ngo umwana ntashobora kwitwa amazina ya se yose, aya nyina cyangwa se ay’abo bavukana. Ntibyemewe kandi kwita umwana izina risesereza imigenzo myiza y’abantu cyangwa se ubunyangamugayo bwabo.

Ngo uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina bishyirwaho n’iteka rya minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze, ari we Minisitiri w’Ubutabera.

Bimwe mu bisabwa nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minijust.gov.rw, ngo ushaka guhindura izina yandika ibaruwa igaragaza impamvu ashaka guhindura izina yandikiwe Minisitiri w’ubutabera, ibimenyetso simusiga byerekana izo mpamvu, ndetse n’icyemezo cy’amavuko.

Iyo ibi bimaze kuboneka, huzuzwa inyandiko (form) iri ku rubuga rwa minijust.gov.rw, hanyuma hakomekwaho bya byangomba bikoherezwa, dosiye igatangira kwigwaho.

Mu mazina y’Abanyarwanda, hakundaga kwiganzamo ay’amagenurano yabaga ashingiye ku buzima n’imibanire y’ababyeyi n’abaturanyi babo, cyangwa se afatiye ku bihe runaka byabaga bigezweho

Tanga igitekerezo