Indirimbo zasohotse muri iki cyumweru

0
Bamwe mu bahanzi basohoye indirimbo muri kino cyumweru (Ifoto/Interineti)

Tonzi, Green P, AmaG The Black , Tony Unique, Riderman, Uncle Austin, Niyorick, Dj Pius na Jay Polly bahuriye mu ndirimbo imwe , Sema Jackson, B Max, Gisa, Love B, Pros, Pick G, Young Grace na Sandrine n’abandi ni bamwe mu basohoye indirimbo muri iki cyumweru kirimo kurangira.

Izo ndirimbo ni zimwe mu zo urubuga rwa izubarirashe.rw rugiye kubagezaho.

1.Niwe niwe (Tonzi)

Tonzi, umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) muri iki cyumweru yashize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Niewe niwe’.Usibye kuba uyu ari umuhanzi ni n’umwe mu bakeramurampa ba Primus Guma Guma Super star.

2. Hejuru (Green P)

Green P, umwe mu baraperi bamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gangz nawe muri iki cyumweru yashize hanze indirimbo yitwa ‘Hejuru’.

Iyi ndirimbo ayikoze nyuma y’uko atandukanye n’itsinda ryashinzwe na Bull Dogg ryitwa Stone Church.

3.Uranyuzuza (All Stars)

AmaG The Black , Tony Unique, Riderman, Uncle Austin, Niyorick, Dj Pius na Jay Polly bishize hamwe muri iki cyumweru bakora indirimbo y’amajyi yitwa ‘Uranyuzuza’.

4. Umukobwa nifuza (Sema Jackson)

Sema Jackson , nyuma y’indirimbo yise ‘Dukeshe imitima’ muri iki cyumweru yashize hanze amashusho y’iyo yise ‘Umukobwa nifuza’.Muri iyi ndirimbo avugamo imico y’umukobwa yifuza gukunda.

5.Nzatabarwa (Sandrine Uburiza)

Muri iki cyumweru, umuhanzi Sandrine Uburiza yashize hanze indirimbo ya mbere y’amajwi.

6. Mumundekere (B Max f, Gisa, Love B na Esspy Panda)

Abahanzi B Max f, Gisa, Love B na Esspy Panda bashize hanze amashusho y’indirimbo y abo bise ‘Mumundekere’.

7. Copinage (Pros)

Umuhanzi Pros nawe yashize hanze indirmbo yu’amajwi ayita ‘Copinage’.

8. Mbwira (Pick G , Young Grace na Fireman )

Abaraperi Young Grace, Fireman bafatanyije nuwitrwa Pick G bashize hanze indirimbo y’amajwi bayita ‘Mbwira”.

Tanga igitekerezo