Inama Teta Isibo, washinze Inzuki Design, agira urubyiruko rwifuza kwikorera

0
Teta Isibo

Teta Isibo w’imyaka 31, ni umwe mu Banyarwandakazi bagiye kwiga hanze y’u Rwanda, mu Bwongereza, nyuma yaho agaruka mu gihugu kugira ngo nawe atange umusanzu we mu kugiteza imbere.

Inkuru ya Teta Isibo ishobora gufasha benshi mu rubyiruko ikarutinyura by’umwihariko ab’igitsina gore bifuza gutangira kwikorera. Abifuza gukora ibyo bakunda, nabo baboneraho kugira inzozi zabo impamo.

Isibo ni umwe mu biyemeje gukora ibijyanye n’imideli nka business, akaba ari no mu bari guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yamamaza imitako, imyambaro n’imideli ifitanye isano n’imyambaro gakondo.

Uyu munyamideli kuri ubu arifuza kugeza imitako ye ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko muri Afurika, mu Burayi, muri Aziya no muri Amerika y’Amajyaruguru yifashishije ahanini kugurisha ibyo akora kuri interineti.

Mu gukora iyi nkuru twifashishije urubuga rwe rwa http://www.inzuki.com/

Soma bimwe mu bitekerezo bye, n’inama agira urubyiruko:

IR: Inzuki Design mukora iki?

Inzuki Design http://www.inzuki.com/ dukora imitako y’abagore n’ibikomo. Turi bamwe mu bari guharanira kumenyekanisha ubwiza bw’imideli ikorerwa iwacu mu Rwanda.

IR: Ni iki cyabateye akanyabugabo ko gutangiza Inzuki Design?

Ni uko nakundaga cyane ibijyanye n’imyambarire, n’imideli. Nakuze numva nifuza kuzakora ibintu bifite itandukaniro ku byo nsanzwe mbona, kandi bijyanye n’ibyo numva nishimira, nkikorera.

IR: Waje kubitangira ute?

Urebye nabitangiye nk’ibintu byo kwikinira pe. Gusa kuko nabikundaga nyine, ngarutse mu Rwanda natangiye kujya nikorera ibikomo n’imitako byanjye byo kwambara, nyuma ntangira kubikorera inshuti zanjye, bikomeza gutyo bigenda byaguka. Ni uko natangiye kubona ntyo ko nabikoramo business igakomera. Mu by’ukuri natangiye kubikora nka business mu 2010, ariko nabwo byari ibintu nkora ku ruhande ariko nyuma nza no kugera aho ntangiza iduka ryanjye ncuruzamo imitako nakoze.

IR : Ni ibihe bibazo wagiye uhura nabyo ?

Imbogamizi ikomeye navuga nahuye nayo ni uko mu kubitangira nta bumenyi bwinshi nari nsanzwe mfite mu gukora business, nizo mbogamizi za mbere nahuye nazo ntangira. Urumva ko nabitangiye nk’umwuga uvuye mu bintu nari nsanzwe nkora kuko mbikunze gusa, ngenda mpura na za mbogamizi utangiye business wese agenda ahura nazo. Gusa uko nahuraga n’imbogamizi ni nako nagiye niga byinshi nuko ngenda nunguka ibitekerezo byinshi mu kwikorera, ari nako nagiye naguka mu gukora ubucuruzi bwanjye. Hari kandi byinshi nagiye nigira kuri interineti, ngenda nitabira amahugurwa anyuranye no kungurana ubumenyi n’abandi bantu batandukanye kuko muri business uba ugomba gukorana n’abandi bantu benshi mufite ibyo muhuriyeho.

IR : Ni nama ki wagira urubyiruko rwifuza kwikorera ?

Inama nagira abifuza kwikorera ni ukubitegura bihagije. Iby’imideli ni byiza kandi ushobora kuba ubikunda wifuza kubijyamo ariko ibyo gusa ntibihagije. Nanjye ngitangira, abantu benshi bakunze kujya babimbaza ngo ni ikihe cyerekezo cyawe? Iyo ubajijwe ikibazo nk’icyo rero hari abo usanga bakubwira ngo ‘ngiye kubijyamo gusa, nkore ibyo numva nkunda’ ariko ibyo sibyo. Ntibivuze ko kuba ubikunda ari ko guhita ubikora, ibyo byaba ari ubwana. Yego ibyo ugiye gukora ugomba kuba ubikunda, ariko nanone ugomba no kubanza ukagira umurongo ngenderwaho w’ibyo wimirije imbere, ugaragaza neza ibyo ugiye gukora n’uko uzabikora ngo utere imbere.

Ikindi uba usabwa ; umuntu wese ugiye gutangiza Business agomba kuba afite PHD ; P ya Passion (kuba ubikunda), H ya Hunger (kuba ubifitiye inyota) na D ya Displine (kubyitwaramo neza ukagira ikinyabupfura). Ibyo byose bigufasha gukora ibyo wishimiye, ukabirangamira cyane kugira ngo uzabigereho kandi ukagira ikinyabupfura kikuyobora inzira nyayo yo kubigeraho.

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba gutekereza cyane, kandi rwo runafite amahirwe menshi rwagombye rero kuyabyaza umusaruro rukabasha kwiteza imbere.

Bakora n'imitako yo mu nzu
Bakora n’imitako yo mu nzu
Miss Vanessa yambaye imwe mu mitako ikorwa na Inzuki Design
Miss Vanessa yambaye imwe mu mitako ikorwa na Inzuki Design
Imitako ya Inzuki igura hagati y'amafaranga 4900Rwf na 47,100 Rwf
Imitako ya Inzuki igura hagati y’amafaranga 4900Rwf na 47,100 Rwf

Tanga igitekerezo