Inama eshatu Producer David aha abahanzi bakizamuka

0
Producer David

Uko umuziki nyarwand ugenda ukura ni ko hagenda havuka abahanzi bashya bumvikanisha ko bafite impano zikomeye mu muziki.

Gusa kugera kure kuri bamwe bihora mu nzozi, kubwo kutamenyera neza ikibuga, n’izindi nzitizi.

Producer David utunganyiriza umuziki muri Future Records, i Remera, hari inama agira abahanzi bakizamuka, avuga ko zabafasha kubyaza umusaruro impano yabo, ndetse bakaba bashobora no kwambutsa umuziki nyarwanda imbibe.

Izo nama ni izi zikurikira, n’uko Producer David azisobanura:

1. Kugira ikinyabupfura mu muziki

Ikintu cya mbere umuhanzi uzamuka yagombye kwitaho ni ikinyabupfura. Ikinyabupfura kigufasha ibintu byinshi cyane, kigufasha kumenya icyerekezo cy’umuziki we, kikamufasha kumenya uwo azaba we; mbese nicyo kintu cya mbere.

2. Gukuza impano ye

Impano ubundi abahanga bavuga ko impano igereranywa n’imitsi y’umuntu. Nk’uko ukora imyitozo ukaba ushobora guhindura umubiri, n’ijwi uhora urikorera imyitozo. Rero umuhanzi uzamuka yagombye no kwita ku mpano ye, akayikuza.

3. Kugira umurongo uhamye

Buriya umuhanzi mushya mu muziki yagombye kuwuzamo afite umurongo ngenderwaho w’icyo ateganya kuwukoramo. Buriya dukora ibintu byiza ariko iyo udafite umurongo w’ibyo uzakora uba umeze nk’umuntu utazi iyo uri kujya. Ugomba rero kuba ufite icyerekezo kandi nacyo gihamye kugira ngo umuziki uwukore neza ubashe kukugeza ku byo uwifuzamo.

Producer David ariko yongeraho ko ‘Umwana atavuka ngo yuzure ingombyi’, ko nyuma yo kwita kuri ibi ngibi umuhanzi akwiye kwihangana agakora umuziki mwiza ataruhuka, agategereza ko igihe kigera agasarura.

Tanga igitekerezo