Gakenke: Abo muri VUP binubira ko bategekwa kuguza SACCO aho kwishyurwa

    0
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Evergiste Gasasa

    Abaturage bakora muri VUP batuye mu Murenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko batishimira ko ubuyobozi butinda kubishyura amafaranga bakoreye ahubwo bukabategeka kuguza muri SACCO ku mafaranga baba bakoreye.

    Aba baturage ni abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagera kuri 600. Basobanura ko kuva muri Nzeri 2016 batangiye gukora umuhanda uva Kararama – Mubuga, bakaba bagejeje mu Gushyingo batarishyurwa amafaranga bakoreye iki gihe cyose, ahubwo bakaba basaba gukomeza gukora.

    Ntawuryera Eugenie, umwe muri aba baturage yabwiye Izubarirashe.rw ko n’ushatse kugira icyo abaza abayobozi acyahwa, agakangishwa ko ashobora kwirukanwa.

    Yagize ati “Baratubwira ngo bazaduhembera iminsi 15, tugakora amakenzeni atatu (iminsi bakoze kuva Nzeri kugeza mu Gushyingo) nk’ubu turayujuje ubu twatangiye indi (ikenzeni ubundi ni iminsi 15) ya kane tutarahembwa n’ifaranga na rimwe. None turavuga bakaducecekesha batubwira ngo ‘wowe uvuze akazi kihorere’, ngo ‘abagakeneye barahari kandi bagashaka’, bagatuma nta kintu tuvuga.”

    Uyu muturage asobanura ko iyo beretse ubuyobozi ikibazo cyo kwishyura mituweli bafite, babwirwa ko aba baturage bari gukora uyu muhanda muri VUP bashyiriweho uburyo bwo kwaka inguzanyo zabafasha mu gihe batarishyura.

    Yabisobanuye muri aya magambo, agira ati “Baratubwira ngo abashaka kwishyura mituweli tujye kuguza amafaranga muri SACCO hano ku murenge kandi ayo mafaranga ngo tuzayishyura dushyizeho inyungu, kandi badufitiye umwenda muri VUP!”

    Undi muturage witwa Akimanizanye Angelique, we ufitiwe umwenda w’amafaranga angana n’ibihumbi mirongo itatu (30,000Rwf) atarishyurwa, we avuga ko uretse na mituweli batabashije kwishyura iki kibazo cyabateje inzara.

    Yagize ati “Twebwe ikibazo dufite baduha akazi tugakora igihe cyo guhembwa cyagera ntibaduhembe. Iyi saha ya nonaha twarakoze none twabuze imbuto, abandi babura mituweli ndetse n’inzara iratwishe. Ujya kubona ukabona umuntu ku muhanda araryamye washaka ikintu kimuryamishije ugasanga ni inzara gusa. Ubu ngubu abakozi ba VUP mu Murenge wa Muzo tumeze nabi cyane.”

    Ku ruhande rw’ubuyobozi, Rwangano Aimable, umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muzo asobanura ko na bo ikibazo atari bo cyaturutseho, ko ahubwo cyatewe n’inzego zo hejuru.

    Agira ati “Ibyo ntabwo byaduturutseho byatangiranye n’ingengo y’imari ya 2016/2017. Natwe turacyategereje ko Akarere gatanga amafaranga kakayohereza kuri SACCO abaturage bakabona kuyahembwa. Akarere ni ko kaduha amabwiriza, ni na ko gatanga amafaranga ntabwo ari twebwe, Umurenge. Bagomba kwihangana kuko si amafaranga dufite mu ntoki, ni imikorere y’Akarere n’uburyo ayo mafaranga agomba gusohokamo.”

    Bategekwa kuguza muri SACCO aho kwishyurwa

    Ku kibazo cy’abasabwa kuguza umwenda muri SACCO kandi hari uwo baberewemo muri VUP Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Evergiste Gasasa, we ashimangira ko byakozwe mu gufasha abaturage.

    Avuga ko ari gahunda ubuyobozi bwabageneye nk’abakora ahantu bashoboraga kugirira impanuka mu buryo butunguranye bagakenera kwivuza batarahembwa.

    Iyi mirimo avuga ni iyo kumenagura amabuye, gucukura bahanga umuhanda, n’ibijyanye na byo, ubuyobozi bwerekana ko biri mu bishobora kubateza impanuka mu buryo bworoshye.

    Yagize ati “Nubwo Mituweri ari itegeko, ariko mu gihe ayo mafaranga atari yaboneka twavuganye na SACCO kugira ngo tubafashe uburyo bwiza babanza bakabona mituweli. Udafite mituweli ari muri abo twari twumvikanye na SACCO ko yaborohereza bo ikaba ibahaye inguzanyo itabavunnye. Iyo nguzanyo yishyurwaho inyungu nto cyane ya 1,5%. Ni ukuvuga ngo ku muntu watse amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000Rwf) azajya yishyura arengejeho amafaranga 8,00Rwf. Ni ukugira ngo tubafashe uburyo bwiza babanza bakabona mituweli amafaranga y’igihembo cyabo akaza nyuma.”

    Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bagaragaza ko ibi byakozwe nkana, ngo amafaranga yabo najya atinzwa ntibajye babigiraho impungenge, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko atari ko biri.

    Gasasa agira ati “Ntabwo ari ukubitinza nkana, nabo babyumve. Ubaye uhagaze mu mwanya w’ubuyobozi ukabwira abaturage ngo jya kumena amabuye, ucukure umuhanda, aho bahura n’ibisongo by’imingwara, bakaba bashobora kwikubita amapiki cyangwa isuka bigenda bite?”

    Ku rwego rw’Ubuyobozi bw’Akarere, Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yabwiye Izubarirashe.rw ko iki kibazo akizi, ati “Habayemo ibibazo byo gutinda kubishyura kuko hashobora kuba harimo bamwe batanze nomero zabo za konti nabi, ariko birimo birakosorwa. Twabizeza ko mu byumweru bibiri cyangwa se mu cyumweru kimwe n’igice bazaba bayabonye, kuko ahandi ho barayabonye.”

    Tanga igitekerezo