Ese koko Miss Rwanda yisize ‘mukorogo’ – Icyo we abivugaho

5
Bavuga ko Miss Mutesi yitukuje bagendeye ku mafoto yiga mu mashuri yisumbuye aho yagaragaraga ko afite imibiri yombi

Miss Rwanda yagize icyo avuga ku bamuvugaho ko yaba yaritukuje akoresheje amavuta akunze kwitwa ‘mukorogo’, avuga ko ababivuga ari abafite imyumvire yabo, ko abamubona bo babona ukuri kwabyo.

Ibi Mutesi Jolly yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2016, mbere ho umunsi umwe ngo yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu marushanwa ya Miss World 2016.

Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru wakomoje kuri iyi ngingo yabajije Miss Jolly kugira icyo avuga ku mafoto ye amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho abayahanahana bamugaya ko yisize ‘mukorogo’ akitukuza, nuko umunyamakuru amubaza niba we ku giti cye yumva nta busembwa abibonamo nka Miss Rwanda.

Miss Jolly mu kumusubiza, ntiyifuje kuvuga byinshi, gusa amubwira ko asanga ababivuga babiterwa n’imyumvire baba bifitemo.

Yagize ati “Ku kibazo kivuga ku kwisiga, wowe ubwawe ukimbajije ufite igisubizo. Urambajije uti ‘nkeka ko atari ubusembwa kuri Miss Rwanda?’ Wowe ubwawe nkeka ko ufite igisubizo kuko uwabikoze ni umuntu umwe ku giti cye, n’ureba agira uko aca urubanza rwe nk’undi muntu. Byose bijyanye n’imyumvire y’umuntu.”

Mu kuvuga kwitukuza kwe, hashize iminsi hagaragazwa amwe mu mafoto ya Miss Mutesi Jolly ya kera acyiga mu mashuri yisumbuye amugaragaza ataraba inzobe cyane, akagereranywa n’andi mashya herekanwa ko kuba inzobe cyane kwe byatewe no kwitukuza.

Uretse Miss Jolly, hari n’abandi bahanzi nyarwanda bakunze kuvugwaho ko bitukuza.

Nyina wa Miss Mutesi Jolly
Nyina wa Miss Mutesi Jolly

 miss-mutesi-jolly-rwanda

5 Ibitekerezo

  1. uyu ndabona atari mwiza rwose ugereranyije n’abakobwa mbona muri uru rwanda, ariko si ukumuca intege. njye mbona baratoye nabi kbs. Miss ni nyampinga UNR 2007 RUSARO Carine icyitegererezo cg se de reference ku ba nyampinga bose b’u Rwanda ibihe byose.

  2. Uyu siwawundi watubwira ga ngo avuka mumuryango wibwami ra? Arorororo, ashobora kuba ise arumuganda wabyaranye numunyarwandakazi. Abantu mwene aba turabafite benshi cyane hano mu Rda.

Tanga igitekerezo