Amafaranga dushora mu muziki siko tuyinjiza – Social Mula

0
Social Mula

Umuhanzi Lambert Mugwaneza, uzwi cyane ku izina rya Social Mula agaragaza ko ibikorwa byinjiriza amafaranga abahanzi nyarwanda bikiri bike; ku buryo umuziki utinjiriza abawukora nk’uko baba bawushoyemo.

Uyu muhanzi Mula, w’imyaka 23, ukunzwe mu ndirimbo ‘Amahitamo’ avuga ko menshi mu mafaranga abahanzi babona ava mu gutumirwa mu bitaramo, no mu birori binyuranye, hamwe no mu gusinyana amakontalo n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi.

Mula utunzwe n’umuziki gusa yemeza ko ukoze neza umuziki ushobora kugutunga, ariko ko nanone bisaba gushoramo cyane, kandi igihe kirekire.

Agira ati “Amafaranga umuntu ashore aba ari menshi; wenda tuvuge nko gukora amashusho y’indirimbo imwe bishobora kugutwara nka miliyoni imwe, ariko siko uzayinjiza mu gitaramo kimwe. Ushobora gutumirwa ku cyumweru bakaguha nk’amafaranga ibihumbi magana atatu, cyangwa se magana atanu ariko ntabwo ayo mafaranga yose akenshi ashobora kuzira rimwe.”

Yongeraho ariko ko hari n’ubwo umuhanzi nyarwanda ashobora gukora igitaramo akaba yakwishyurwa amafaranga arenga miliyoni imwe ku gitaramo kimwe, ariko ko bidakunze kubaho kenshi.

Ati “Ntabwo turagera kure cyane, ni ibintu navuga ko tucyiyubaka.”

Mula avuga kandi ko kugira ngo utumirwe mu bitaramo bisaba gukora indirimbo zigakundwa, ati “Ugomba gukora ibintu abantu biyumvamo kugira ngo n’amafaranga azagaruke. Niyo mpamvu njyewe ubu nsigaye mpa agaciro cyane ibihangano nkora kugira ngo abantu babyakire neza.”

Mula we ibihangano bye byose abikora atewe inkunga na Sosiyete yitwa Promo1. Anakorana bya hafi na Twahirwa Theophile uzwi cyane mu ruganda rw’umuziki nka Dj Theo, nawe uri muri iyi Promo1.

Amahitamo ya Social Mula

Tanga igitekerezo