Abaterankunga mu muziki nta kigaragara batanga

0
Bruce Twagira ari kumwe na Theo na Nhlanhla bagize itsinda rya Mafikizolo

Bamwe mu bakorana n’abahanzi mu gutegura ibitaramo mu Rwanda bagaragaza ko bagihura n’imbogamizi z’uko abaterankunga bakiri bake, ndetse ko n’ababonetse bafashisha urusenda.

Bruce Twagira, umuyobozi wa Rock Events uri mu baheruka gutegura igitaramo cya Sauti Sol, aganira n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw yavuze ko iki kikiri mu mbogamizi zibuza umuziki nyarwanda kwaguka.

Agira ati “Abaterankunga ntibaraba benshi mu bitaramo byinshi abagenda bagaruka ni bamwe kandi nabwo nta n’ikintu kinini kigaragara batanga ariko iyo muganiriye bakugaragariza ko ngo ko nta ngengo y’imari yabyo bateguye, bakakwereka ko batanga angana n’uko nabo baba binjije.”

Gusa Twagira agaragaza ko nibura hari abaterankunga bake bagiye bagaragara kuva mu 2009, ubwo umuziki nyarwanda w’iki gihe watangiraga gushyuha cyane, kugeza ubu. Ariko akavuga ko badahagije

Ati “Bigenda birutanwa uko imyaka igenda iza, uko umuziki ugenda uzamuka ni nako n’amafaranga agenda azamuka ariko bitanavuze ko n’ayo batanga ahagije ariko nanone ntabwo angana n’uko umuziki ungana ubu ngubu.”

Twagira wigeze kuba umujyanama w’umuhanzi Meddy, avuga ko benshi mu baterankunga bagifata gutera inkunga igitaramo nko kugirira impuhwe abahanzi, akavuga ko ibyo biba ari ukwibeshya.

Agira ati “Ntabwo gutera inkunga igitaramo ari ugutanga ubufasha (kugirira imbabazi umuntu) ahubwo ni ubucuruzi, ni ukugira ngo nabo babibyazemo umusaruro.”

Ati “Abatera inkunga ibitaramo mu Rwanda ahubwo twabasaba ko batwumva tukaba twakorana noneho n’uru ruganda rwa muzika rukaba rwazamuka bitewe n’ubwo bufatanye twagirana.”

Tanga igitekerezo