Abanyarwanda bakinye umukino uvuga kuri Jenoside muri Tuniziya

0
Bamwe mu bakinnyi ba Ishyo Arts Centre bakina (Ifoto Irakoze R.)

Abanyarwanda Carole Karemera, Eliane Karemera, Hervé Twahirwa, Hervé Kimenyi na Michael Sengazi bagize ‘Ishyo Arts Centre’ bitabiriye iserukiramuco ngarukamwaka ry’Amafilimi rya ‘Journées Théâtrales de Carthage’ ryabaye  muri uku kwezi kwa Ugushyingo, i Tunis muri Tuniziya.

Muri iri serukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya 18, aba banyarwanda berekanyemo umukino witwa ‘We Call it Love’ uvuga ku minsi 100 y’umwijima bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda, muri Mata 1994.

Uyu mukino, wanditswe n’uwitwa Felwine Sarr, ugategurwa na Denis Mpunga wakinnywe mu mihango yo Kwibuka 22, mu rwibutso rwa Gisozi.

Uyu mukino ugendera ku mateka y’ibyabayeho, ukavuga ku mugore nyuma ya Jenoside yisanze ari wenyine kandi acyuzuye urukundo rwinshi. Uyu mugore abuze uko abigenza kuko abe bose bari bishwe yahisemo gutura uru rukundo rwari rumurimo uwamwiciye umwana, nk’umwe mu ba nyuma babonye umwana we.

Bamwe mu bakinnyi ba Ishyo Arts Centre bakina (Ifoto Irakoze R.)
Bamwe mu bakinnyi ba Ishyo Arts Centre bakina (Ifoto Irakoze R.)

Uyu mukino ugaragaza amateka yihariye igihugu cy’u Rwanda cyaciyemo, werekana umubabaro n’agahinda Jenoside yasigiye Abanyarwanda, ariko nanone ukagaragaza urugamba rundi rwo guharanira ubumwe n’ubwiyunge nk’inshingano abanyarwanda bagize nyuma y’ibyabaye.

Carole Karemera, nyuma yo kwerekana uyu mukino yatangarije Televiziyo ya Africa24 dukesha iyi nkuru, ko uyu mukino ari uburyo bwiza bwifashishijwe ngo herekanwe uburemere bw’ibyabaye muri Jenoside mu Rwanda.

Yagize ati “Ubugeni, by’umwihariko nk’ibi by’amakinamico biri mu bifite imfunguzo zose zagaragaza ibikomere bihishe biri mu bantu bigatuma abantu babasha kubona umubabaro wihishe mu bantu.”

Iri serukiramuco rya Journées Théâtrales de Carthage ryatangiye kubaho kuva mu 1966.

Ihuriramo abantu banyuranye mu bijyanye na Sinema muri Afurika.

Reba HANO hagaragaramo amashusho y’umukino ‘We Call it Love’:

Tanga igitekerezo