Yababajwe no kwitwa indaya kubera gukina filimi

0
Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy muri filimi nyarwanda (Ifoto/Interineti)

Rukundo Arnold,w’imyaka 27, wamamamye akanakundwa cyane muri filimi yitwa “Ntaheza h’Isi” yitwa Shaffy yababajwe no kwitwa indaya bitewe n’uko yitwaraga mu gukina filimi.

Avuga ko yakinnye muri filimi yitwa Rucumbeka ari umuhehesi (atereta abakobwa benshi), ariko nyuma abantu bakajya bamwita indaya.

Rukundo yagize ati “Nakinnye muri filimi ntereta abakobwa banshi, nyuma najya ntambuka ahantu abambona bakajya bavuga ngo dore cya gitipe cy’ikiraya.”

Amwe mu mateka y’uyu mukinnyi wa filimi

Rukundo ni mwene Hasingizwe Etienne na Uwimana Rose, yavukiye mu Karere ka Nyaruguru, ariko atuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ari n’aho akorera uyu mwuga wo gukina filimi.

Avuka mu muryango w’abana babiri, we ni umwana wa mbere. Yiga mu mwaka wa kane, mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochemistry).

Amashuri y’icyicyiro rusange, Rukundo yayigiye mu kigo cya College ASPESKA mu Karere ka Rwamagana. Ayisumbuye ayiga mu Karere ka Nyarugenge mu kigo cya College APACOPE.

Mu bakinnyi bafimi mu Rwanda, Rukundo akunda Gahongayire Solange wakinnye muri Ntaheza h’Isi, naho mu bo hanze akunda Arnold Shwarzneger wamamaye nka Commando. Ibiryo akunda ni imyumbati igeretse ku bishyimbo.

Soma ikiganiro yagiranye na izubarirashe.rw    

I R (Izuba Rirashe): Watangiye gukina filimi ryari?

R A (Rukundo Arnold): Mu 2008

I R: Hari umuntu wo mu muryango wawe ubikomoraho?

R A: Ntawe mbikomoraho,  ni impano nahawe n’Imana

I R: Kuva watangira uyu mwuga ni iki wavuga ko wakugejejeho?

R A: Icyo nakuyemo ni uko ngerageza kwitunga ntawe nsaba ikarita, itike cyangwa n’indi mibereho yo mu buzima bwa buri munsi.

I R:  Ni ibihe bibi wahuriye nabyo muri filimi nyarwanda?

R A: Ni uko abantu bamfata uko ntari. Nk’ubu nakinnye filimi Ntaheza h’Isi nitwa Shaffy abantu bankunda ngo ndi umwana mwiza kuko nakinnye neza, hanyuma nkinnye indi filimi yitwa Rucumbeka nitwa Kennedy nkina ndi umuhehesi mbese nsambana n’abakobvwa none abantu batangiye kunyita indaya bumva ko ibyo nakinnye mbikora.

I R: Ni iki wabwira abantu nk’abo bafata umuntu uko atari?

R A: Ni ukumenya ko umuntu akina ibyo asabwa gukina, ko ntaho bihuriye nuko umuntu asanzwe.Ikindi bakamenya ko filimi ari ubuzima bw’abantu busanzwe.

I R: Wifuza kuzavamo iki?

R A: Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi. Ngafata idarapo ry’u Rwanda nkarishinga Hollywood muri Amerika.Ikindi numva nshaka kuzapfa mbonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorant).

I R: Ubona habura iki ngo filimi zo mu Rwanda zirenge imipaka zihatane muri Afurika?

R A: Harabura byinshi birimo amahugurwa ahagije.

I R: Umaze kugera mu bihugu bingahe kubera filimi?

R A: Uganda, Tanzania, Burundi na Kenya.

I R: Umaze gutwara ibihembo bingahe?

R A: Muri 2013 natwaye ibihembo bw’umukinnyi wa mbere w’umuhungu, umukinnyi wakoze ibikorwa by’indashikirwa n’ibindi.

Aha yari amaze guhabwa igihembo (Ifoto/Interineti)
Aha yari amaze guhabwa igihembo (Ifoto/Interineti)

I R: Ni iki wabwira abakunzi ba filimi nyarwanda?

RA: Icyo nabwira abakunzi ba filimi nyarwanda, ni uko bagomba gukunda iby’iwabo kuko nta nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi kandi buhoro buhoro inyoni yubaka icyari. Nti bagafate filimi zacu ngo bazigereranye n’iz’abanyamahanga nko muri Amerika, u Bufaransa n’ahandi ku Isi kuko bamaze imyaka irenga 50 bazitegura rero natwe igihe kizagera tubigereho kuko turi gukora cyane.

I R: Kuki filimi nyarwanda zigenda zisubira inyuma? Ubona biterwa n’iki? Ese byakemuka bite?

RA: Icya mbere ni pirataje ikomeje kuranga aba DJ bo mu Rwanda, kutamenya kwamamaza ku bakora sinema n’ibindi. Minisiteri y’Umuco na Siporo na Polisi y’Igihugu bigafatanya bakaba hafi abakora uyu mwuga.

Tanga igitekerezo