Umutoza w’Indamutsa ntiyemeranya n’abavuga ko ikinamico za kera ziruta iz’ubu

4
Musaidizi Jean de Dieu (Ifoto/Internet)

Musayidizi Jean de Dieu umutoza w’abakinnyi b’ikinamico mu itorero Indamutsa ntiyemeranya n’abavuga ko ikinamico za kera ziruta iz’ubu.

Musayidizi mu kiganiro yagiranye na izubarirashe.rw yagize ati “kuva nkiri umwana muri 1983, ubwo nari mfite imyaka 6, ikinamico yaciyeho bwa mbere mu mateka narayumvise. Hari ku itariki 21 Gashyantare, 1983, ndabyibuka rwose yitwaga  ‘Umunsi ntarengwa’, yari yaranditswe na Kalisa Callixte, icyo gihe ikinamico yanyuragaho rimwe mu kwezi. Ubwo rero kuva ubwo nibwo natangiye gukunda ikinamico, ntiyongeye kunshika na rimwe. Icyo gihe cyari ikiganiro gikunzwe cyane, njye n’abandi bana bo mu rugero rwanjye twajyaga gutira akaradiyo, tukanika amabuye ngo tuyumve neza.

Njye rero nagize amahirwe mu muryango wanjye harimo mushiki wanjye wandikaga amakinamico, witwaga Ingabire Marie Josée. Iyo yandikaga ndi mu rugo rero yarampaga ngo musomere numve uko bimeze, muri uko gusoma rero nkiyumvamo kubikunda cyane. Ku mashuri yaba abanza n’ayisumbuye ngakunda kugenda nkina udukinamico. Ngeze muri kaminuza niga ‘Amateka’, hakaba harimo n’amasomo avuga ku makinamico, nkomeza kubikurikirana hanyuma mu cyiciro cya 3 cya kaminuza(masters) niga iby’amakinamico nyirizina, mbyinjiramo nk’umwuga noneho byimbitse. Mu mwaka wa 2007 nibwo nabyinjiyemo muri ORINFOR ubu yitwa RBA.

Icyo gihe ntabwo hari hagikinwa imikino mishya. Mu mwaka wa 2009 nibwo twatangiye gushyiraho imikino mishya ariko abantu baza kudusaba ko n’imikino ya kera, iyo bakunze kwita izaba Sebanani, ko twajya tuyibanyurizaho, hanyuma RBA itwemerera kujya tuyicishaho ku wa Gatandatu, i saa mbiri z’umugoroba. Kimwe n’uko abantu bumva indirimbo za karahanyuze, bakabasha kuryoherwa n’iyo mikino ya kera”.

Izuba Rirashe (I R): Ndumva warumvise amakinamico kuva kera, ese na we wemeranya n’abavuga ko amakinamico ya kera aruta ay’ubu?

Musaidizi Jean de Dieu (M J D):Njye sinemeranya nabo, ntabwo amakinamico ya kera aruta ay’ubu ahubwo biterwa n’icyo nakwita conflit de generation (kutumvikana ku by’ubu n’ibyahise). Ndabisobanura ntya, kera radiyo yari imwe, ibi rero byatumaga bisa nkaho ari itegeko kuyumva kuko nta mahitamo wabaga ufite, noneho ikinamico kuko yari ikunzwe, abantu babaga basa n’abadafite amahitamo yo kugira ikindi bumva, bitandukanye n’ubu ngubu amaradiyo ari menshi, ku buryo mu gihe ikinamico irimo kuba, ku yandi maradiyo hashobora kuba hari ibindi biganiro by’imyidagaduro cyangwa ibindi umuntu yakunda, bigatuma abantu babona amahitamo, maze amaradiyo akagabana abayatega amatwi.

Njye nemera ko hari amakinamico ya kera yari meza pe, kubera ko rero umuntu yayumvaga na kenshi, akagenda amugarukamo. Ubu nabwo hari amakinamico meza, ibyo nkabyemeza nshingiye ku kuba mu gihe dutanze wa mwanya w’ibitekerezo bagenda batubwira ko zibaryohera cyane. Amakinamico meza arahari cyane rwose ndetse nanagereranya n’aya kera akayaruta. Nk’ubu iyo urebye ayo makinamico abantu bakomeza kwita meza, uyashyize hamwe ntashobora kurenga icumi.

Kera hari abakinnyi beza nibyo, ariko n’ubu hari abakinnyi beza rwose.

Gusa abantu babifata mu buryo butandukanye. Si no mu ikinamico gusa ahubwo no mu bindi nk’umuziki, umupira w’amaguru n’ibindi byinshi, abantu bakomeza bavuga ko ibya kera ari byiza kurusha iby’ubu.

Njye rero simerenywa nabo ahubwo njye mbifata nka conflit de generations (kutumvikana ku by’ubu n’ibyahise), abantu bakunze kumva ko ibya kera biruta iby’ubu. Ariko hari abantu benshi bakuze ndetse bazi n’iby’amakinamico bakunze kudushimira cyane bavuga ko amakinamico dukora ari meza cyane bati ‘Mukomereze aho’. Ndetse n’abo bantu bavuga ibyo iyo ubabajije amakinamico meza bazi ntibashobora kuyakubwira n’uyavuze ntiyarenza 3, azakubwira Uwera yongereho n’indi imwe cyangwa ebyiri”.

Uretse Musayidizi kuba atoza abakinnyi mu itorero Indamutsa, ni n’umwarimu wigisha iby’amakinamico muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi (UR/College of Education).

izubarirashe@gmail.com

4 Ibitekerezo

  1. Ariko tujye tunanyuzamo tugire ka flexibility, kuko ushobora gusanga dutwarwa cyane na nostalgia bigatuma tutabona ibyiza by’ubu ntashidikanya ko nabyo bifite abazajya babyifuza kera tutagihari, kuko nta bindi bazi ubu!

  2. Mujyana umvugiye ibintu rwose Musayidizi ndumva ibisobanuro aduhaye binyuranye nu ukuri amakinamico yubu rwose uretse no kuba ataryoshye ateye isesemi , ushaka inyigisho irimo ukayibura , nkuko se nyine wabyivugiye kera hari abakinnyi ba abahanga bazwi peee !!!! none se ubu hari abahe ko ntabo watubwiye ????? ikinamico se ikunzwe ubu ni iyihe ??? rwose mwemere ahubwo mwisubireho mushakishe uko mwazamura imikinire yanyu rwose , uziko murushwa na KANYOMBYA koko.urwenya rwe ruruta amakinamico yanyu

  3. Musayidizi icyo kiranyagisha!! Ahubwo niba utekereza gutyo, ntuzigera utoza neza ab’ubu ibijyanye n’ikinamico! Nta kazina k’ikinyarwanda kabamo, ashwi da! Ni ba: Mimi, Tonto, Mana Nadine, ….!!! Gusuhuzanya ni: “U-uumyaaaaa!!” Ibyo nibyo wita byiza??? Ariko uzumve ikinamico: Icyanzu cy’Imana (Uwera), Mukabyagaju, iya Rusisibiranya, iya Sugira, Nzashira i Gurugunzu ndi Ngagi, Akebo kajya iwa Mugarura, n’izindi!!! Wapi!!! Yewe, burya ngo ntawanga ibye binuka koko!!!!

Tanga igitekerezo