Umugore afunzwe akekwaho kunigisha umwana we umunyururu amuziza ibishyimbo

0
Uyu mwana bivugwa ko yanigishijwe umugozi akarusimbuka

Umugore witwa Ahishakiye Béatrice n’umuhungu we w’imfura witwa Hakizimana Joseph bari mu maboko ya Polisi nyuma yo guhana umwana w’imyaka 12 mu buryo budasanzwe.

Hakizimana usanzwe akora umwuga wo kurara izamu nk’umusekirite, aravugwaho gufatanya na nyina kuzirikisha umunyururu Mahoro Egide w’imyaka 12 badahuje se.

Bikekwa ko uwo mwana yari yabibye ibishyimbo arabigurisha, maze bituma bamuzirikisha iminyururu mu ijosi bahambira ku kiraro cy’inka baramukubita biratinda.

Uyu mugore n’umuhungu we bombi batuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ruhashya mu Kagali ka Karama mu Mudugudu wa Rukubiro ari naho bakekwaho gukorera ayo mabi.

Abaturanyi babo babwiye Izubarirashe.rw ko uyu mwana basanze aziritse umunyururu mu ijoro ahambiriye ku kiraro, baramuzitura.

Nzabandora Anastase, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukubiro yabwiye Izubarirashe.rw ati “Bamusize aziritse amaguru yombi, ariko ingufuri zifunze iminyururu zari ku maguru twanze kuzimukuraho ngo bidateza ingaruka. Yabikuriweho kuri polisi.”

Avuga uko byari byifashe yakomeje agira ati, “Mbere bari bamuziritse umunyururu mu ijosi bahuza n’ikiraro cy’inka baramukubita nyuma ni bwo bamurekuye mu ijosi bamuzirika amaguru.”

Avuga ko bikimara kuba yamenyesheje akagali kakamusaba kubafata akabafata maze ahamagara polisi ikabatwara.

Ati “Narebye uko umwana yari ameze mbona biteye ubwoba kuburenganzira bw’umuntu. Gusa ntaho yakomeretse bikomeye ariko amaguru yari yabyimbye.”

Uwo mwana ariko ngo yibaga kandi ngo na mukuru we yari amukurikiranyeho igikapu yaguze ibihumbi 10 ariko ngo akakimwiba.

Uyu mwana akomeje kwivuza, mu gihe abakekwaho kumukorera aya mabi dosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, amaze kubidutangariza.

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo