Uko umunyamakuru Simon Kamuzinzi yaretse ubusambanyi n’ubusinzi akaba umuvugabutumwa

3

Simon Kamuzinzi yamenyekanye kuri Radio Salus acyiga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Yahavuye akomereza kuri Radio Isango Star, ubu akorera Kigali Today.

Yari Umugatulika ushikamye mu kwizera, aho yari n’umu-charismatique acyiga mu mashuri yisumbuye ndetse no mu ntangiriro za kaminuza. Ibi ariko yaje kubishingukamo, atangira gukora amabara.

Bimwe mu byaha bikomeye avuga ko yakoraga ni ukunywa agasinda ndetse ibyo bikajyana no gusambana. Ntiyatubwiye umubare w’abakobwa yasambanye na bo ariko avuga ko atari bake.

We n’umugore we barishyingiye, mu mwaka wa 2012. Kwishyingira na byo abifata nk’icyaha gikomeye. Baje gusezerana mu murenge, ubu ngo akaba agishaka amikoro ngo basezerane n’imbere y’Imana.

Yavuye muri Kiliziya Gatulika ayoboka Itorero Bethesda Holy Church, mu mpera z’umwaka wa 2013. Ni mu gihe umugore we yari arembye, nyuma y’imfu za baramu be babiri (baramu ba Kamuzinzi).

Nyuma y’ukwezi murumuna wa madamu we apfuye, musaza wa madamu we na we yarafashwe, agwa mu rugo rwa kwa Kamuzinzi umunsi umwe mbere y’uko ajya muri CHUK kubonana na muganga, aho yari yahawe transfert.

Umugore we yagiye gushyingura uwo musaza we, avuyeyo na we agaruka yabyimbye inda, kimwe mu bimenyetso mukuru we yari yagaragaje mbere yo gupfa. Hakurikiyeho kunanirwa kwituma.

Baramu be icyabishe ntikizwi. Gusa bikekwa ko barozwe. Kamuzinzi avuga ko imirambo yabo itakorewe autopsie (itapimwe). Uwapfuye mbere yaguye mu giturage aho umuco wo gupimisha umurambo utarimakazwa, undi we mbere yo gupfa ku bitaro bya Muhima bari bamupimye babura indwara.

Uru ruhuri rw’ibibazo rwatumye Kamuzinzi yongera kwitekerezaho, abyutsa amasengesho, arasenga Imana imukiriza umugore, ahita yiyemeza kuguma mu gakiza, atangira no kubwiriza ubutumwa.

Uku ni ko yabisobanuriye Izubarirashe.rw mu kiganiro cyihariye: “Nyuma y’uruhuri rw’ibibazo nari ndimo, naje kubwirwa n’umuntu witambukira ati ‘nyamara usenze, wakiza umuryango wawe, urabona ko wugarijwe, n’umugore wawe ashobora kuba yapfa. Njya gusengera rero kuri Betesida (Bethesda Holy Church), umuntu anjyanyeyo ariko madamu atangira kujya aremba, yari yabyimbye inda nka murumuna we (wapfuye) hari saa saba z’ijoro, amafaranga yari yamaze kunshiraho.

Icyo gihe rero ndavuga nti ‘Mana, nzi y’uko uri Imana ishobora byose, nzi y’uko ushobora kunkiriza madamu wanjye, nzi y’uko  ubugingo bwacu twese ari ubwawe,  ngaho nkorera igitangaza madamu wanjye akire’. Ako kanya nkimara kubivuga madamu yahise ambwira ati ‘cheri mperekeza kuri toilette’, ndamujyana, yari amaze ibyumweru nka bingahe atajya kwituma, arituma, mbese ibintu biba byiza, mbese mbona arahembutse.

Amaze guhembuka ndavuga nti ‘Eh, uzi ko burya Imana ikora!’ Ntangira kujya nsenga mfashije, njya kuri Betesida, ndatangira ndasenga, abantu bakambwira bati ‘kugira ngo ubashe gutegeka neza ni uko wabanza kubatizwa’, nti ‘Ese ko nabatijwe ko muri Gatulika bamennyeho amazi..’ bati ‘ntabwo kuriya ari ukubatizwa’. Ndangije nsoma ijambo muri Yohana ibice bitatu, hariya hantu Yesu yakanguriraga Nikodemu kubatizwa, ngo ‘utabatijwe ntabwo uzabona ubwami bw’ijuru,’  nongera gusoma no mu Bami ba Mbere, iby’umusirikari witwaga Naman, yari arwaye ibibembe baramubwira bati ‘genda muri Yorodani wibiremo karindwi urakira ibibembe’, kandi ni ko byagenze. Ni uko rero maze kubona ko kubatizwa ari ukwihumanura cyangwa se gukurwaho imivumo yose ukayisiga mu mazi cyangwa ukemera koga iyo myaku yose…”

Nyuma yo kubatizwa, Kamuzinzi Simoni ni umuvugabutumwa ushishikaye, wishimira kuvuga inkuru yo ‘gukizwa’ kwe kugira ngo n’abandi baba bari mu buzima nk’ubwo yabagamo, batere ikirenge mu cye.

Akimara kubatizwa muri Betesida ni bwo yabyaye umwana wa kabiri. Uyu mwana amufata nk’impano y’Imana. Ni na bwo yagize umutima w’urukundo wo gufata umwana w’imfubyi akamurerana na babiri afitanye n’umugore we.

Ati “Twabanye n’uwo mwana nyuma yo gukizwa. Naravuze nti ‘reka nkore iki gikorwa, nite ku mwana, nanjye nzabihererwa umugisha n’Imana.’ Ndamutoza gusenga, ndamurera neza, we n’abana banjye mbatoza gusenga kuko ni bwo buzima bwanjye.”

Iyo uganira na Kamuzinzi, akubwira ko kubera kwizera ubu ageze ku rwego rwo gukiza abarwayi no guhagarika urupfu. Biragoye kubyizera ariko avuga ko ari ko kuri kandi ko nta mpamvu afite yo kubeshya kuko Bibiliya “idutegeka kuvuga ukuri” kandi Bibiliya akaba yarayigize nk’ifunguro rye rya buri munsi, agatanga urugero ku bana be aherutse gukiza barwaye ikirimi.

Avuga ko ‘ategeka’, gutegeka ngo ni ugukoresha ingufu zo mu ijambo ry’Imana ugakemura ibibazo bihari, ugakiza abarwayi, ukarokora ubuzima bw’abari bafite ubwoba bwo gupfa, ukoresheje kwizera.

Ati “Ni ugutegeka nyine. Ni ukuvuga ngo niba ijambo ry’Imana rikiza indwara, hanyuma muri Mariko 16 hakavuga ngo ‘bazarambika ibiganza ku barwayi bakire’….”

Ubwo yarimo asobanura iyi ngingo yo gutegeka, yahise arambika ikiganza ku munyamakuru wacu Kagiraneza Olivier wasaga n’uwatunguwe no gutegeka kwa Kamuzinzi.

Amurambitseho ikiganza cy’iburyo ku mutwe, Kamuzinzi yakomeje agira ati “Nanjye ndagenda nkarambika ikiganza ku muntu nkamubwira nti ‘Mwami Yesu Kristo ijambo wasize uvuze, waravuze ngo ‘abakijijwe bazarambika ibiganza ku barwayi bakire’, none ndambitse ikiganza kuri uyu murwayi, mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti indwara nigende niveho mu izina rya Yesu!’, narangiza nkicara aho ngategereza.”

Umunyamakuru: Nonese Kamuzi, umaze gukiza abarwayi bangahe?

Ntabwo nakubarira.

Umunyamakuru: Ni nka bangahe ugereranyije?

Iwanjye habera icyo bita ‘iteraniro rya cellule’, cellule ni abantu basengera hamwe, dusengera muri Betesida ariko duturanye. Abo ngabo buri wa mbere turaza tugasenga tukanakemurirana n’ibibazo. Uje wese aravuga ati ‘Kamuzinzi dufashe dusenge’, ejo namuhamagara nti ‘ese warakize?’ (akansubiza) ngo ‘Yego Imana yakoze ibitangaza’

Umunyamakuru: Ubwo se mubwirwa n’iki ko ayo masengesho ari yo yakijije, kuko hariho n’abakira batasenze…

Yego, hari n’abakira batasenze ariko ntabwo nzi ukuntu biba byagenze kuko hahandi muri bwa bujiji bwawe nanone Imana irakurinda.

Kamuzinzi avuga ko asengera abantu nka gatatu mu cyumweru. Bamwe baza iwe mu rugo, abandi akabasengera kuri telefoni, ati “Turasenga ubukene bukagenda. Iyo tugize icyifuzo dusengera hamwe twese nka cellule tukavuga ngo ‘nonaha turashaka amafaranga’ mu by’ukuri dutinzwa no gutegereza gusa. Ukajya kubona ukabona ubuyobozi bwa Kigali Today barampamagaye, bati ‘Kamuzinzi ngwino unsinyire aka kantu, usinyire transport yo kujya aha n’aha’, amafaranga nifuzaga nkaba ndayabonye muri ubwo buryo. Cyangwa se nkabona umushahara uraje wari waranatinze.”

Umunyamakuru: Ese nk’ayo mafaranga iyo bayaguhaye, ubasha kumenya gute ko bayaguhaye kuko wasenze? Ese nta bantu bo muri Kigali Today baba batasenze kandi bakinjiza amafaranga aruta ayawe? Cyangwa wowe nta gihe ubona amafaranga utasenze?

Cyane. Harimo n’abakire benshi bandusha, ariko mu by’ukuri amafaranga y’umwana w’Imana n’amafaranga y’umuntu w’Imana biratandukanye.

Umunyamakuru: Umwana w’Imana n’umuntu w’Imana bitandukana gute?

Nakubwiye ko umwana w’Imana ugomba kuba waravutse bwa kabiri, ariko muri rusange twese turi abantu b’Imana, abantu bose baremwe ni abantu b’Imana.

Umunyamakuru: Tuvuge rero ko umwana w’Imana iyo abonye amafaranga ayabona atubutse hanyuma umuntu w’Imana yayabona akaba ari intica ntikize?

Umuntu w’Imana iyo abonye ayo mafaranga ari umunywi w’inzoga feri ya mbere ayajyana mu kabari kandi abana bashonje, ugasanga nta kintu yakemuye mu rugo. Umwana w’Imana abona yayandi makeya akavuga ati ‘nyamara mu rugo rwanjye abantu barashonje’ akagenda akayakoresha icyo yateganyije, ariko akabanza akanakuraho n’icya cumi.

Kimwe mu icumi abakilisitu batanga kigera ku Mana gite? Kamuzinzi asubiza iki kibazo muri aya magambo: “Yesu yaravuze ngo igihe tuzaba twageze imbere ye azatubwira ngo ‘genda sinigeze mbamenya, cyangwa se ibyo mwakoze burya wawundi mwabikoreraga ni njye mwabikoreraga.’ Uburyo icya cumi kigera ku Mana, twemera ko urusengero ari inzu y’Imana, Niba ari inzu y’Imana kandi bakaba bayoborwa n’umwuka wera, ubwo n’umwuka wera ni Imana, arahari, muri make hari Imana hari n’abana bayo babana na yo. Icyo cya cumi rero rwa rusengero rugikoresha ni mu nzu ya so, hariya mu rusengero burya ni ahantu ujya kuganirira na so wo mu ijuru, muri make ni irembo ry’ijuru. Ni yo mpamvu mu rusengero ariho ugomba gutanga icyo cya cumi. Ni yo mpamvu bibujijwe ko wagihereza undi muntu atari mu rusengero rw’Imana, kandi ukagitanga gishyitse, apana gutanga gikeya, amaturo makeya.”

Simoni Kamuzinzi yungirije umuyobozi wa ‘cellule’ abarizwamo. Ni n’umunyeshuri wiga bibiliya ku ishuri ryigisha bibiliya rya Betesida. Ashimangira ko atanga icya cumi n’amaturo uko bikwiye, ku buryo ngo iyo yinjije nk’amafaranga ibihumbi 500 aba azi neza ko agomba gutanga icyacumi cy’ibihumbi 50 byuzuye.

Kuki Umunyarwanda ategekwa gusoma inzandiko zandikiwe Abaroma, Abatesalonike…?

Kimwe mu bibazo bamwe bibaza, ni impamvu ituma abakilisitu bose bategekwa gusoma no gukurikiza ibyanditswe mu nzandiko nka Paulo yandikiye Abaroma, Abagataliya n’abandi, bamwe bakabifata nko gusoma inzandiko zitakugenewe.

Hari abahita babihuza no kuvuga ko iyo Abanyarwanda baba ari bo baba bakolonije Abanyaburayi, uyu munsi Abanyaburayi baba bafite imisengere nk’iy’Abanyarwanda ba kera, irimo kwiyambaza za Nyabingi, Lyangombe, bafite n’imigenzo yo guterekera, kubandwa…

Simoni Kamuzinzi avuga ko atari ko abibona. Avuga ko abo Paulo yandikiye ariya mabaruwa ari bo bavuyemo abamisiyoneri baje kubwiriza ‘ubutumwa muri Afurika’ n’ahandi ku Isi, ndetse ibibazo byatumye abandiukira bikaba bigaragara no mu Rwanda ku buryo umunyarwanda adakwiye kubikerensa.

Ati “Muri make bariya Baroma ni bo bavuyemo abamisiyoneri baza kutubwiriza. Natwe turarebwa n’ibyandikiwe iryo torero (ry’i Roma, ry’i Tesalonike,…) kuko ni itorero ryashinzwe n’intumwa, niba rero yarandikiye ab’i Tesalonike ariko bikajyana n’uko ibyaha dukora mu Rwanda bimeze nk’iby’i Tesalonike y’icyo gihe ubwo natwe aba atubwiye nyine.  Ntacyo ijambo ry’Imana ryavuze muri icyo gihe kitariho ubu ngubu.”

Kamuzinzi avuga ko kuba ari umvugabutumwa usanzwe muri Bethesda Holy Church bimuhagije ku buryo nta gahunda afite yo gushinga itorero rye. Ati “Gusa kuba naba umushumba muri iryo torero cyangwa n’ahandi banyimika, ibyo ngibyo ni ibyo guharanirwa.

Usibye iterambere mu kwiyegereza Imana mu bijyanye n’amasengesho, Kamuzinzi avuga ko gukizwa byanamuhesheje ubushobozi bwo kwiyubakira inzu atuyemo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko mbere yabaga mu nzu akodesha kuko yari ataragira ububasha bwo ‘gutegeka’ ngo abone amafaranga.

Iyi ni inshamake y’ikiganiro cy’iminota ikabakaba 50 twagiranye n’uyu mugabo. Kanda HANO ukirebe kuri Youtube.

izubarirashe@gmail.com

3 Ibitekerezo

  1. … maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu. 2 Ngoma 7: 14.

    God bless you all.

Tanga igitekerezo