U Rwanda rwaserukiwe muri Kampala Fashion Week

0
Kaneza

Abanyarwandakazi barangajwe imbere na Lynca Amanda Kaneza baserukiye u Rwanda imurikamideli rya Kampala Fashion Week ryasojwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2016 muri Uganda.

Iri murikamideli ryasojwe hatangazwa ko Charles Brown Douglas umuhanzi w’imideli uzwi cyane ku izina rya Ras Kasozi wahimbye imideli yitwa ‘SEED show’ ari we utsindiye umwanya wa mbere.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Izubarirashe.rw, Kaneza yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri iri murikamideli.

Anashimira abamubaye hafi bose, bakamushyigikira kugira ngo agere kuri uru rwego rwo kujya mu bamuritse imideli muri iki gikorwa.

Iri murikamideli ry’uyu mwaka ryamaze iminsi itatu, kuva kuwa 20, kuwa 21, no kuwa 22 Ukwakira 2016.

Undi munyarwandakazi witabiriye iyi Kampala Fashion Week
Undi munyarwandakazi witabiriye iyi Kampala Fashion Week

Umwaka ushize, iri murikamideli rya Kampala Fashion Week ryari ryagaragayemo abahanzi babiri b’imideli b’Abanyarwandakazi ari bo Linda Ndungutse na Candy Basominera bo muri Haute Baso.

Kanda HANO urebe amafoto menshi y’iri murikamideli 

Tanga igitekerezo