Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo, Gambia na yo irashaka kwikura muri ICC

0
Yahya Jammeh, Perezida wa Gambia

Leta ya Gambia yatangaje ko igiye gutangira urugendo rwo kwikura mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi kuko ngo rwibasira Abanyafurika.

U Burundi na Afurika y’Epfo byabaye ibihugu bya mbere bya Afurika byatangaje ko bigiye gusinyura Amasezerano y’i Roma yashyizeho uru rukiko.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, yahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Gambia.

ICC yashyizweho ngo iburanishe ibyaha bikaze, itangira mu mwaka wa 2002. Ishinjwa gukurikirana Abanyafurika cyane nk’aho ku yindi migabane nta byaha bihabera.

Yahya Jammeh uyobora Gambia kuva mu mwaka wa 1994, aravuga ko ICC yirengagiza ibyaha bikorwa n’abantu bo ku mugabane w’i Burayi na Amerika, nk’uko tubikesha BBC.

Kuri Dr Joseph Chilengi uyobora ECOSSOC, ihuriro rya sosiyete sivile mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ICC isambanya ku ngufu ubutabera mpuzamahanga.

Dr Chilengi, umunyamategeko wo muri Zambia, avuga ko ICC yitwa urukiko mpuzamahanga, ariko wareba imikorere yayo ugasanga ni inkoni ibihugu by’i Burayi na Amerika bikubitisha ibihugu bya Afurika mu buryo butagakwiye.

Afurika y’Epfo mu cyumweru gishize yatangaje ko igiye kwikura muri ICC. Ni nyuma y’aho ICC iyisabye guta muri yombi Perezida Bashir wa Soudan, umwaka ushize, ikabyanga.

Uganda ntacyo iratangaza ku kuba na yo yaba igiye kwikura muri ICC, ariko Perezida Museveni ayita “agatsiko k’abantu b’imburamukoro.”

Ibi Perezida Museveni yabivuze mu muhango wo kurahirira kuyobora Uganda muri manda ya Gatanu wabaye muri Gicurasi 2016. Gutuka ICC byababaje abari bahagarariye ibihugu by’i Burayi, Amerika na Canada muri uwo muhango, barikubura bagenda ibirori bitarangiye.

Perezida Kagame ni umwe mu baperezida banenze imikorere ya ICC bashize amanga, ariko u Rwanda rwo n’ubundi ntabwo ruri mu bihugu 123 byasinye ku Masezerano ya Roma.

Ubusanzwe ICC ikurikirana abantu bakoreye ibyaha mu bihugu biyibereye ibinyamuryango, cyangwa bakomoka mu bihugu biyibereye ibinyamuryango.

Gusa akanama gashinzwe umutekano ka Loni ariko (UNSC) gashobora no gusaba ICC gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha, kabone n’iyo ibyo byaha byaba byarabereye mu bihugu bitari muri ICC cyangwa abakurikiranweho ibyo byaba bakaba bakomoka mu bihugu bitari muri ICC.

Bisobanuye ko kwikura muri ICC kw’ibihugu bya Afurika, bidatanga icyizere 100% ko ICC itazakurikirana abo kuri uyu mugabane cyangwa ibyaha byakorerwa kuri uyu mugabane.

Dr Joseph Chilengi uyobora ECOSSOC, avuga ko by’agahomamunwa, ibihugu bikomeye ku Isi birimo gushaka uburyo byavugurura Amasezerano ya Roma, akagena ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zajya zita muri yombi abaperezida b’ibihugu bakekwaho ibyaha na ICC.

Kuri Dr Joseph, “Ibi byahita binakoma mu nkokora ibikorwa byo kugarura amahoro bisanzwe bikorwa n’abasirikari ba Loni kuko ntabwo twajya twemera ko binjira mu bihugu byacu, ntabwo waba uzi niba baje gucunga amahoro cyangwa baje gufata perezida.”

Uyu mugabo avuga ko bitanatangaje ariko kuba ICC yibasira Abanyafurika cyane kuko ingengo y’imari yayo hejuru ya 70% itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Ati “Ibi bihonyora Amasezerano ya Roma avuga ko nta munyamuryango ushobora gutanga amafaranga asaga 20% by’ingengo y’imari ya ICC” kugira ngo urukiko ataruhindura igikoresho cye.

Kuba Akanama k’Umutekano ka Loni (UNSC) gafite uburenganzira bwo gusaba ICC gukurikirana abantu barimo n’abo mu bihugu bitari ibinyamuryango bya ICC, Dr Chilengi avuga ko na byo bitumvikana, akibaza ishingiro ry’ubwo burenganzira mu gihe bimwe mu bihugu bigize ako kanama nka Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burusiya atari abanyamuryango ba ICC.

Ati “Ni yo mpamvu abakoze ibyaha bikaze byibasiye inyokomuntu muri Iraq, Afganistan badahanwa. ICC ivuga ko irwanya umuco wo kudahana ariko wareba ugasanga ikingira ikibaba abanyamerika n’inshuti zabo, n’abanyaburayi” bagakora ibyo bashaka nta nkomyi.

Mu gushimangira ko ICC atari urukiko rwo gushakiramo ubutareba, atanga ingero ku bihugu bikomeye ku Isi bitashyize umukono ku masezerano ya Roma yayishyizeho ICC, akavuga ko iyo iza kuba ari urukiko rusobanutse ibi bihugu biba ari abanyamuryango bayo.

Yagize ati “ICC ivuga ko ari urukiko mpuzamahanga ariko Abanyafurika si ko tuyibona, wagira ngo ibereyeho igice kimwe cy’abatuye Isi, fata urugero kuri Amerika, u Burusiya, u Bushinwa n’u Buhinde, n’ibindi bihugu bikomeye, ntabwo ari abanyamuryango ba ICC!”

Bamwe mu basesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko koko ICC ikurikirana cyane Abanyafurika, ariko ko kuyikuramo atari wo muti, ahubwo ko bagakwiye guharanira gukora neza kuko ICC ntawe ihimbira ibyaha.

Abandi bavuga ko kwikura muri ICC kw’ibihugu bya Afurika byatuma amarorerwa akorerwa muri Afurika yiyongera, kuko ngo bamwe bigengesera mu mikorere batinya ko ICC yabakurikirana.

U Rwanda rubivugaho iki?

Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Leta, Madame Louise Mushikiwabo, asobanura ko gushaka kwikura muri ICC ku bihugu bya Afurika bidasobanuye ko abaperezida ba Afurika bashaka kwimakaza umuco wo kudahana.

Kuri Minisitiri Mushikiwabo, ibihugu bya Afurika bikwiye guteza imbere urukiko nyafurika akaba ari rwo rujya ruburanisha abanyabyaha bo muri Afurika, aho gukomeza kuburanishwa n’urukiko rukoreshwa kinyepolitiki.

Madame Mushikiwabo atanga urugero ku rukiko rwo muri Senegal ruherutse gukatira igifungo cya Burundu Hissene Habré wahoze ari Perezida wa Tchad, nyuma yo guhamwa ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu ubwo yayoboraga icyo gihugu mu 1982-1990; uyu akaba ari we muperezida wa mbere w’igihugu cyo muri Afurika waburanishijwe n’urukiko rwo mu kindi gihugu.

Ibihugu bya Afurika byasinye ku Masezerano ya Roma yashyizeho ICC ni 34.

Afurika izikura ite mu rukiko rushyigikiwe n’abayitera inkunga?

Kuva muri ICC ni imwe mu ngingo nyamukuru abaperezida bitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, baganiriyeho, ariko hakibazwa niba uru ari urugamba rworoshye mu gihe 96% by’ingengo y’Imari ya AU ituruka mu baterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushyigikiye ICC.

Ibihugu bya Afurika byanzuye ko kuva mu mwaka utaha bizajya byishakamo 100% by’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Claver Gatete, avuga ko amafaranga y’ingengo y’imari ya AU azajya atangwa na banki z’ibihugu, aho zizajya zitanga 0,2% by’amafaranga y’imisoro y’ibyinjira mu gihugu. Ubusanzwe amafaranga yavaga kuri bije z’ibihugu.

Ayo mafaranga ngo azajya ahita yoherezwa muri AU, Minisitiri Gatete akavuga ko uteranyije iyo 0,2% izaturuka muri buri gihugu, yose hamwe azaba amafaranga miliyari 1,2 buri mwaka.

Ayo mafaranga ngo azaba ahagije ngo avemo ingengo y’imari ya AU ku kigero cy’ijana ku ijana, imishinga ya AU 75% ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku kigero cya 25%.

Ibi ariko bigaragara nk’inzozi kuri bamwe bibaza ukuntu ibihugu bya Afurika bizatera inkunga AU kuri iki kigero, mu gihe na byo bikenera inkunga z’amahanga mu ngengo z’imari zabyo ndetse bimwe muri byo bikaba bikomeje kurangwamo intambara.

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo