Ntabwo Video dukora wayigeranya n’iya Diamond, hari icyo bakiturusha – Platini

1
Platini wo muri Dream Boyz

Umuhanzi Platini wo muri Dream Boyz avuga ko umuziki w’u Rwanda ufite imbogamizi nyinshi ziwubuza kwambuka imipaka harimo n’ibihangano bitujuje ireme ubigereranyije n’iby’ahandi.

Yumvikanisha ko bamwe mu bahanzi bo hanze bakora indirimbo zikozwe mu buryo bwa kinyamwunga cyane, kurusha abahanzi nyarwanda haba mu majwi no mu mashusho agatanga n’ingero.

Agira ati “Uko ibihangano byacu bitunganywa, ntabwo video dukora mu Rwanda wayigereranya na Video Diamond akora cyangwa undi muhanzi nka P Square, n’abandi. Audio zacu uburyo zivuga na zo, zirimo zirazamuka ku rwego ruri hejuru ariko ntabwo wabigereranya nanone n’indirimbo wumvishe nk’urugero Davido aba yakoze, uba wumva ko izacu hari akantu kakiburamo.”

Platini yongeraho ko byose abona biterwa n’uko isoko ry’aba bahanzi bo hanze ryo ryagutse cyane ku buryo bo babona amafaranga menshi bigatuma na bo bashora menshi mu muziki wabo.

Agira ati “Isoko ryo mu Rwanda ni rito cyane, bituma n’amateleviziyo yo hanze ari ku rwego mpuzamahanga atatwitaho cyane. Ikindi hari amikoro, abahanzi bo mu Rwanda amikoro babona ntabwo wayagereranya n’ay’umuhanzi wo muri Kenya, Tanzaniya cyangwa se muri Kenya. Uburyo bo binjiza bitandukanye natwe, ni na yo mpamvu n’uko bashobora bitandukanye natwe.”

Ibi Platini avuga ko byiyongeraho n’ururimi rw’Ikinyarwanda benshi mu bahanzi nyarwanda bakiririmbamo. Si ibi gusa, hiyongeraho kwimenyekanisha no kwamamaza ibihangano byabo, gukorana n’abandi bahanzi bo hanze n’izindi mbogamizi nk’izi.

Uyu muhanzi avuga ko ibihangano nyarwanda nibibasha kwigobotora ibi bibazo bizabasha kwambuka bikagera mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga.

Uyu muhanzi ariko avuga ko ahereye ku itsinda ryabo rya Dream Boyz abahanzi nyarwanda bari gukora ibishoboka byose ngo bageze umuziki wabo ku ruhando mpuzamahanga, kandi ko bizeye ko bizagerwaho nubwo bisaba kwihangana.

Agira ati “Ibibazo biracyariho, ariko bigenda bigabanuka. Ariko ntabwo bizaba mu munsi umwe, bizaba mu gihe runaka, kubera ibyo bibazo binyuranye bigaragara ko tugifite mu muziki nyarwanda. Gusa hari igihe u Rwanda ruzamenyekana ku ikarita y’Isi bitewe n’umuziki.”

izubarirashe@gmail.com

Igitekerezo kimwe

  1. mbanje kubashimira kukiganiro cyiza cyimbogamizi abahanzi nyarwanda bahura nabyo muri muzika icya 1 nururimi rumwe bakunda gukoresha mubihangano byabo ,ikindi kibazo bahura nacyo n’ikibazo cyubushobozi kucye kuba naba sponsor or supporters bagira ,
    nkubu njye mba Kenya arko mbona muzika yinaha yarateye imbere kuberako abahanzi ninaha baba bafite abaterankunga bokubafasha kdi ikindi bakoresha indimi zitandukanye ibyo bigatuma ibihangano byabo byamamara nkatwe abanyarwanda tuba hanze tu rasaba abahanzi nyarwanda ko bagerageza gushyira ibihangano byabo mu ndimi zitandukanye nki cyongereza,igiswahili kugirango zimenyekane hose kdi ikindi bagerageze gukorana indirimbo nabahanzi bo mibindi bihugu bitandukanye murakoze imana igumye kubafasha mubyo mugambira gukora

Tanga igitekerezo