NPC Rwanda imaze imyaka 15 ivutse, yaba yarageze kuki?

1
Bizimana Dominique (iburyo) na Rukundo Jean bashimirwa na Perezida wa Colombia ku bw'ubunararibonye babasangije mu kunga abahoze bahanganye ku rugamba

Komite y’Igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga (NPC Rwanda) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2016, irizihiza isabukuru y’imyaka cumi n’itanu ibayeho.

Karasira Eric Umunyamabanga Mukuru wa NPC Rwanda yatangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw ko mu isabukuru y’imyaka 15, ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyakozwe n’ibiteganywa mu myaka iri imbere.

NPC Rwanda yatangiye ku mugaragaro tariki ya 1 Ugushyingo 2001.

Bimwe mu byo NPC Rwanda yagezeho

1.Kuzana umudali mu mikino Paralempike bwa mbere

Muri 2004 u Rwanda rwazanye umudali w’ifeza (Bronze) mu mikino Paralempike yabereye Athene mu Bugereki, uzanwe na Nkundabera Jean de Dieu bakunze kwita Cyuma. Nkundabera yabaye uwa gatatu mu kwiruka metero 800, nyuma ye u Rwanda akaba ari ntawundi mudali rurazana mu mikino Paralempike (Paralympic Games.

U Rwanda rwatangije igikombe cy’isi cya Sitball

Nyumu y’aho Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga itangiye nyuma y’umwaka wa 2000, Abadage bigishije Abanyarwanda umukino wa Sitball barawukunda, kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 mu Rwanda hatangijwe igikombe cy’isi cya Sitball kiba nyuma y’imyaka ibiri.

Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwegukanye igikombe cy’isi cya Sitball cyakiniwe i Kampala muri Uganda.

Muvunyi yazanye umudali w’isi

Muvunyi Hermas niwe washyikirijwe ibendera ry'Igihugu ubwo u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino Paralempike (Ifoto/Ngendahimana S)
Muvunyi Hermas niwe washyikirijwe ibendera ry’Igihugu ubwo u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino Paralempike (Ifoto/Ngendahimana S)

Mu mwaka wa 2013 Muvunyi Hermas yegukanye umudali wa zahabu mu marushanwa yo ku rwego  rw’isi mu kwiruka metero 800 yabereye i Lyon mu Bufaransa.

Umunyarwanda muri Komite Mpuzamahanga y’Imikino y’abafite ubumuga (IPC)

Nubwo mu Rwanda mbere hari abantu batahaga agaciro imikino y’abafite ubumuga, ariko ku rwego mpuzamahanga siko byari bimeze, urugero ni uko Bizimana Dominique wayoboye NPC Rwanda, yatowe muri Komite Mpuzamahanga y’Imikino y’abafite ubumuga (IPC) akaba ashinzwe iterambere rya siporo muri Afurika.

Gutwara ikipe mu mikino Paralempike

Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball yaserukiye u Rwanda mu mikino Paralempike ya 2016 yabereye muri Brazil
Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yaserukiye u Rwanda mu mikino Paralempike ya 2016 yabereye muri Brazil

Mu mikino ya Olempike, kuva mu mwaka wa 1984 kugeza 2016, u Rwanda ruserukirwa n’abakina ku giti cyabo (Sports individual), ariko abafite ubumuga uwo muhigo bawukuyeho kuko muri 2012 ikipe y’u Rwanda y’abagabo  ya Sitting Volleyball yitabiriye imikino Paralempike yabereye i London mu Bwongereza itsinda igihugu cya Maroc gusa.

Muri uyu mwaka wa 2016,  ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball yitabiriye imikino Paralempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil aho yari yaserukiye umugabane wa Afurika, gusa yo nta kipe n’imwe yatsinze.

NPC Rwanda yatanze umusanzu mu kunga abaturage ba Colombia

Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ivuye muri Colombia aho yari yagiye gusangiza abaturage baho ubunararibonye ifite mu kubanisha abahoze bahanganye ku rugamba. Perezidansi ya Colombia yatumiye Abanyarwanda nyuma y’uko muri 2012 ubwo ikipe y’Igihugu yitabirag imikino Paralempike yabereye mu Bwongereza mu ikipe y’u Rwanda harimo abantu bahoze bahanganye ku rugamba ariko ubu bose bakaba ari umuntu umwe. Intabwe u Rwanda rwagaragaje mu bumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo nibwo bwatumye igihugu cya Colombia gitumira u Rwanda rujyayo kubasangiza ubwo bunarariribonye nubwo byarangiye abaturage b’iki gihugu banze gutora itegeko ryemerera inyeshamba, guhabwa imbabazi zikajya muri Leta.

Bizimana Dominique yavuze ko nubwo abaturage ba Colombia banze gutora Yego, ariko umusanzu batanze utapfuye ubusa kuko perezida w’iki gihugu ashygikiye inzira y’amahoro.

Gutangiza andi mashyirahamwe y’imikino

Ikipe y'abafite ubumuga bw'ingingo bakina bafite imbago
Ikipe y’abafite ubumuga bw’ingingo bakina bafite imbago
Abatavuga ntibanavuge basoje shampiyona yabo muri uyu mwaka
Abatavuga ntibanavuge basoje shampiyona yabo muri uyu mwaka

Mbere NPC Rwanda niyo yateguraga amarushanwa yose abera mu Rwanda, ariko ubu byatangiye guhinduka. Ubu hari ishyirahamwe ry’abakina umupira w’amaguru bafite ubumugabw’ingingo (Rwanda Amputee Association), Ishyirahamwe ry’abatumva ntibanavuge bakina umupira w’amaguru n’andi.

Igitekerezo kimwe

  1. Twatangiye dufite amashyirahamwe 3 gusa. Ubungubu dufite arenga 30 harimo. 28 ahagarariye imikino yose mu Turere 28. Abatabona n’abafite ubumuga bwo mu mutwe batangiye gukina no kwidagadura

Tanga igitekerezo