Muyoboke ati “Iterabwoba rya Tuyisenge ni ryo ntashaka”, Tuyisenge ati “Uriganirira!”

10
Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka Intore Tuyisenge (ibumoso) na Alex Muyoboke batavuga rumwe ku ngingo yo kugomba gusaba uruhushya rwo gukora igitaramo

Urugaga rw’Abahanzi ruravuga ko Alex Muyoboke nakoresha igitaramo adasabye uburenganzira bitazamugwa amahoro, rukamugira inama yo kutaba icyigomeke.

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (RALC) iri ku ruhande rw’uru rugaga. Ishimangira ko uteguye igitaramo wese agomba kubisabira uruhushya, mu rwego rwo kwirinda akajagari.

Muyoboke Alex, umwe mu bategura ibitaramo, anenga bikomeye RALC n’uru rugaga. Avuga ko barenza ingohe ibibazo by’ingutu bikomereye iterambere rya muzika, bakareba ibiciriritse.

Uru rugaga ruvuga ko akajagari kagaragara mu itegurwa ry’ibitaramo kagira ingaruka zikomeye, zirimo kuba bimwe mu bitaramo bihomba.

Alex Muyoboke ariko avuga ko akajagari kavugwa aha adasobanukirwa ako ari ko, agasaba uru rugaga kudatwara ibintu mu kigare ngo rushingire ku gitaramo nk’icyo Jay Polly aherutse gukorana na Ama G The Black kigahomba, kuko ngo byaba ari ukwirengagiza ko hariho n’ibitaramo bitegurwa neza, bidahomba.

Ati “Nonese ko igitaramo gihomba kuko kitamamajwe, umuntu bazamufasha kwamamaza? Bazakora iki kugira ngo igitaramo ntigihombe? Ibyo ni byo ndimo gusobanura abantu bakabifata ukundi kuntu. Uburenganzira ubundi ko dusanzwe tubusaba Umujyi wa Kigali ukaduhereza polisi, bo turaza kubasaba kugira ngo batumarire iki? Umujyi wa Kigali tuwusaba uburenganzira kugira ngo baducungire umutekano, bo turabasaba kuki?”

Muyoboke ntaramenya neza igihe igitaramo ari gutegura mu Mujyi wa Huye kizabera, ariko avuga ko ari nko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bitaha. Avuga ko atazagisabira uruhushya, ati “Bazaze bafunge.”

Bijya gutangira uru rugaga rwamaganye kuba Sosiyete Ikirezi Group itegura Salax Awards itarabasabye uburenganzira, ruvuga ko rushobora guhagarika ibyo bihembo. Ubuyobozi bw’Ikirezi Group bwabwiye itangazamakuru ko ibyo uru rugaga rwatangaje bibabaje.

Ifungwa ry’ibitaramo mu masaha y’ijoro ni inkuru itakigezweho. Byamaze kuba nk’akamenyero. Kuba nanone abahanzi batagira aho bakorera ibitaramo hisanzuye, ni ibintu byavuzwe kuva kera.

Kuri Muyoboke Alex, ibi ni byo bibazo RALC n’urugaga rw’abahanzi bakagombye kuba bashakira umuti niba koko barajwe ishinga no guteza imbere umuziki nyarwanda, kuko ari amahurizo atuma abahanzi nyarwanda badatera imbere.

Muyoboke arashaka kuba icyigomeke – Tuyisenge

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi mu muziki nka Intore Tuyisenge uyobora urugaga rw’abahanzi, avuga ko Muyoboke aramutse akoresheje icyo gitaramo ari gutegura i Huye atabiherewe uburenganzira n’urugaga rw’abahanzi, yaba abaye icyigomeke cya mbere. Ngo yaba yikururiye ibibazo.

“Keretse niba yumva ibyo agiye gukora bidafite aho bihurira n’umuziki, ubwo nyine yakomeza agategura ibyo ari gutegura, nonese ko utabuza umuntu wigomeka kwigomeka!”

Mu ijwi rituje, uku ni ko Tuyisenga yabwiye Izubarirashe.rw, yungamo ati “Niba yumva yakwigomeka ubwo nyine abikore nta kibazo. Ni ibyo ari kwiganirira na we arabizi ko atabikora.”

Ibyo Tuyisenga yita ‘kwiganirira’, Muyoboke avuga ko akomeje, ko nta mikino irimo. No mu ijwi rye humvikanamo ‘kubabara’, cyane cyane iyo akwibutsa ibitaramo byagiye bifungwa bitarangiye, ibindi bigafungwa ari bwo bigitangira.

Iterabwoba rya Tuyisenge ni ryo ntashaka – Muyoboke

“Uwo muhungu uvuga ngo naba mbaye icyigomeke, ayo magambo yabo y’iterabwoba njye ni yo ntashaka.” Uku ni ko Muyoboke yasubije Tuyisenge. Ati “Kuvuga ngo bazaduhagarikira ibitaramo batazi imvune dufite….”

Muyoboke akeka ko abafata bene ibi byemezo babiterwa no kuba batazi imvune ziba mu gutegura ibitaramo, ati “Muri bariya bose nta n’umwe wari wategura igitaramo, ari Jacques ari Tuyisenge.”

Jacques uvugwa aha ni Dr Nzabonimpa Jacques uyobora Ishami ry’Umuco muri RALC, uvuga ko ibyo gusaba uburenganzira bwo gukora igitaramo atari umwihariko nyarwanda, bityo ko ntawe ukwiye kubikerensa.

Ati “Ntabwo ari twe tubihimbye hose ku isi ni ko bikorwa. Waba uri umunyamuryango cyangwa utari we, hari urwo rwego ni rwo rureberera icyo kintu.”

Dr Jacques avuga ko utegura igitaramo azajya aca ku rugaga rw’abahanzi, namara kwemererwa ajye kuri RALC cyangwa muri MINISPOC na bo babyemeze, babinamenyeshe akarere yifuza ko igitaramo cyaberamo.

Avuga ko ibi bitari muri muzika gusa kuko no mu zindi nganda ndangamuco, nka sinema, kumurika imideri n’izindi, umuntu wese ushaka kuzajya yaka uburenganzira mu rugaga bitewe n’aho ibyo yifuza gukorera bibarizwa.

Muyoboke Alex uzwiho kuba yarabaye umujyanama (manager) w’abahanzi barimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys n’abandi, avuga ko izi nzego zishakira ikibazo aho kitari.

Avuga ko izi nzego zakagombye kuba zishaka ukuntu abahanzi bagira ahantu ho gukorera ibitaramo kuko abahanzi bahereye kera bagaragaza iki kibazo ariko ijwi ryabo ntiryumvikane.

Avuga ko bibabaje kuba ibitaramo bifungwa ngo kuko byabaye ninjoro kandi ari bwo abantu baza mu bitaramo baba bakitse imirimo, akibaza niba ibitaramo bikwiye kujya bikorwa ku manywa.

Avuga ko Leta yagakwiye no gushishikariza abashoramari gushora imari no mu muziki kuko mu Rwanda hari abahanzi bashoboye, nk’uko imurikira abanyamahanga uduseke n’ibindi bintu byiza byo mu Rwanda.

Ati “Dufite ikibazo cya mbere cyo kutagira aho dukorera, noneho n’aho tubonye twitije badutije mu kibuga cya Basketball cya Volley, noneho ugasanga na ya masaha abantu bagomba kuva ku kazi, ni kuwa Gatandatu, bace mu rugo bafate kamwe, barahagera saa tatu, saa yine, saa yine turaba dufungiwe! Ibyo ni byo bakabanje kureba, bakareba bati ‘ariko se uyu muntu utegura igitaramo agafungirwa byo bimeze gute?’ Naho kuvuga ngo ‘tuzabahagarika nimutadusaba uburenganzira!’ Uburenganzira turabufite kuko dufite ibyangombwa bitwemerera gucuruza.”

Muyoboke avuga ko abategura ibitaramo batanasobanukiwe neza imikorere y’urugaga rw’abahanzi, akavuga ko rwagakwiye kubegera rukabasobanurira ibyo rushinzwe n’umusanzu warwo mu kubaka umuziki nyarwanda, aho gukoresha icyo yita ‘iterabwoba.’

Ati “Niba ari n’itegeko babanze batwegere tubanze tuganire.” Avuga ko adashobora gusaba uburenganzira abantu batamugaragariza umusanzu wabo mu guteza imbere ibyo akora.

Ati “Ako kajagari bavuga ubundi ni akahe? Ndibuka nka Riderman akora igitaramo, twagiye muri stade, stade twayishyuye miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1,200,000 Rwf)” Avuga ko aya mafaranga ari umurengera, ku buryo hakenewe ahantu henshi ho kwidagadurira ku buryo uteguye igitaramo yajya abona ahadahenze, bityo na we agakuramo inyungu.

Ati “Ibitaramo babireke na byo bibeho, kuko Tuyisenge nta gitaramo na kimwe yari yategura, kandi anagiteguye nta bantu baza ngo bishyure.”

Yunzemo ati “Naho igitaramo ndi gutegura i Huye, (sinzanyura kuri urwo rugaga), nzanyura mu nzira nsanzwe ncamo hanyuma bazaze bagihagarike. Ndabivuga nanabisubiremo, ntabwo njye ndi icyigomeke, izo nzego ntabwo nzipinze ndanazishyigikiye, ndi n’umwe mu bantu bayoboye abahanzi na ba Tuyisenge bataratangira kuririmba, na ba Jacques batarajya muri RALC, abahanzi ngaharanira ko bamenya uburenganzira bwabo kugira ngo nihanavuka ikibazo bamenye aho babariza…”

Intore Tuyisenge uyobora urugaga rw’abahanzi, ntiyiyumvisha ishingiro ryo ‘kwigomeka’ kwa Alex Muyoboke, kuko ngo abandi bategura ibitaramo bose banyura kuri uru rugaga.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Nta bitaramo turafunga kuko nta birakorwa bitatubwiye, abari kubitegura bose bari kuza bakabitubwira rero, ntawe urakora igitaramo ataje kutubwira keretse nyine nk’uwo wakumva ari icyigenge, abikoze (Muyoboke) yaba abaye uwa mbere rwose sinkubeshye!”

Tuyisenge avuga ko urugaga ayoboye rutabereyeho gutanga uburenganzira ku bakora ibitaramo gusa cyangwa gusaba ko bifungwa, kuko ngo mu nshingano zarwo harimo no kugira inama abahanzi, bityo ko ntawe ukwiye kururwanya.

Avuga ko bazajya bafasha abategura ibitaramo kureba niba uburyo babiteguye binoze, basanga hari ibikwiye kunozwa bakabagira inama hagamijwe gufasha abahanzi bahoze bakora ari nk’aho ari ba nyamwigendaho, aho ngo haburaga n’ubasha kubavuganira mu nzego zifata ibyemezo.

izubarirashe@gmail.com

10 Ibitekerezo

  1. ariko sese koko murumva ari ihuriro ryabahanzi rikwiye gutanga uburenganzira kugitaramo? kuki Minispoc cg RALC ataribo bakwiye gukurikirana ikikibazo!

  2. Muraho neza! nkurikije uko numva ahandi bigenda kd bikaba byaranafashije gutera imbere mbona ahubwo mu Rwanda twari twaratinze gushyiraho amahuriro cg amashyirahamwe yabahanzi arinayo ashinzwe kugenzura ibyobyose.
    Mubyo urwo rugaga rwogombye kugenzura ruzarebe runamenye ibizajya bikorerwa muri ibyo bitaramo abobatabishaka nubundi ntawamenya ibyabo. Ark c ubundi nkiyo habaye ikibazo kitamenyeshejwe bisobanurwa nande ko ururwego numva ahubwo rufite akazi gakomeye cyane! Muzadufashe no kujya mugenzura ibihangano bisohorwa mbere kugirango bidateza ibibazo nkuk byagiye bigaragara ;abatika;abasebanye…….

  3. Ariko murasetsa kweri gutegura igitaramo ni showbusiness nu bucuruzi nku bundi uwo tuyisenge azabafasha iki koko??ni muntu ki afite PHD mu gutegura ibitaramo ku buryo bagomba kuzajya bamucaho se????kuki batareba ibibazo aho biherereye bituma umuziki nyarwanda udidindira!!tuyisenge ni muntu ki inama yagira abantu nkaba davis,muyoboke,bralirwa,mtn ko mbona aribo bategura ibitaramo babimazemo imyaka 15 nizihe koko??kuko yaririmbye indirimbo imwe”unkumbuje urwanda”mujye mureka gukabya uwo ntago yagira inama abantu uko bategura ibitaramo ahubwo yarasaze uwo mwana

  4. Imana ishimwe rwose kuba ibintu bigiye gusubira mu buryo. njye nari nararetse umuziki kubera akavuyo,ruswa n’ibindi bibi byawurangwagamo ark rwose ngiye kugaruka. ahubwo mumbwire ushaka kuba umunyamuryango w’wurugaga bigenda gute. Muyoboke ake karashobotse ayo yaturiye arahagije naatware ayo! ndabizi ko wibuka ibyo wankoreye kandi sinjye gusa ahubwo urugaga rwitegure ibirego kuko twari twarabuze kivuganira! Harakabeho leta idahwema gufasha abanyarwanda mu ngeri zitandukanye!

    Muyoboke ndamusaba gucishamake kuko icyo atinya ni ubuhemu yakoze afite ubwoba ko mutazamwemerera! mujye mushishoza. murakoze

  5. nonese ubundi gusaba uburenganzira bigutwaye iki koko Alex? njye ndumva ntacyo biteaye keretse niba wumva haricyo wishinja cyatuma batabuguha kd bibaye arinabyo ntawiyima umwima ahari!

  6. Ark njye narumiwe! Ubundise Uwo Muyoboke Ni muntuki numva ushaka guhangana ninzego zabahanzi ataretse na Leta! Baca umugani ngo usuzugura umugaragu aba asuzuguye sebuja„ iyo utubashye umukozi wa RALC n’ubwo mwaba mufitanye ikibazo ntiwubaha na Leta abereye umukozi! Uwavuze ko uri kwigomeka ntiyabeshye pe! Ark ntawamenya ufite icyo wizeye. Inama yashyizeho inzego zunuyobozi ngo tuzigandukire.

  7. kuki abantu badakunda gukorera mukuri? Muyoboke yamenyereye kwiba abahanzi none abonye ko ake gashobotse atangiye guta ibitabapfu! Aba nabo bari muri za Ngona twigiye mu mikorongiro. Ark ubundi kuki nkaba mwabasize ntimubajyane mu itorero koko!

  8. Nanjye ndabona ibyo Muyoboke avuga byymvikana nubwo ntakurikirana ibikorwa by’abahanzi. Nonese Tuyisenge harya afite izihe ndirimbo ko ntamwibuka? Ni wa wundi ujyana na Senderi mu kuririmba indirimbo aho umusaza yagiye? Niyegere abategura ibitaramo abasobanurire ibyo ashinzwe niba batarabyumva kugira ngo hatabaho guhangana kandi bakwiye gutahiriza umugozi umwe, ariko na Muyoboke ibyo atazi abisobanure, ntiyumve ko agomba kwikanyiza kuko polisi ije gufunga icyo gitaramo cye yahomba kandi nta ngufu afite zo guhangana n’inzego z’ubuyobozi. Aravuga ukuri ariko agerageze no kwiyoroshya birafasha.

  9. Ariko Muyoboke ibyo avuga njye ndemeranya nawe. Ariko nka Tuyisenge atanga ubuhe burenganzira ku bahanzi, ejo bundi avumbutse koko? Ese ubundi kuki mutabagishije inama mbere ngo mwumvikane mukaba muza mubaturaho ibyemezo gusa. Abanyamakuru aka ni akazi kanyu mukwiye gukurikirana ibi bibazo kuko ni agahomamunwa. Minispoc na RALC njye sinzi icyo bazashimirwa ko bakoze neza kbsa.Politiki ya Football n’indi mikino irabananiye none bageze no mu bahanzi. Nonese niba byose bibananiye, iyi minisiteri bazayikureho nk’iy’umutekano kuko aho guteza ibintu imbere, byose biragenda birindimuka. Mu byukuri iki kigo cya RALC na Minispoc tutabeshye bimaze iki niba bidateza imbere abo bishinzwe?

Tanga igitekerezo