Mutuyimana ukinira Police Handball Club watoranyijwe nk’umukinnyi w’umwaka ni muntu ki?

0
Mutuyimana Gilbert (ibumoso) uteganye n'umusifuzi, aha yari mu mikino ya Care Das yakiniwe mu cyahoze ari KIE

Mutuyimana Gilbert umukinnyi wa Police Handball Club  niwe wabaye umukinnyi w’umwaka mui shampiyona ya Handball mu Rwanda ya 2016, ikinyamakuru izubarirashe.rw cyifuje kubagezaho amateka ye.

Gilbert niwe wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2016 nyuma yo gutsinda ibitego 165 muri shampiyona ya Handball.

Mutuyimana Gilbert ni mwene Nzabarinda  Gregoire na Nyiramana Eugenie akaba avuka mu bana bane,.

Gilbert ni umwana w’imfura  mu bakobwa babiri n’abahungu babiri.

Yavutse tariki ya 22 Ukuboza  mu mwaka 1989 , mu bana bane mubo bavukana  asigaranye  na mushikiwe umwe kuko abandi babiri umuhungu n’umukobwa ndetse na se bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mutuyimana Gilbert
Mutuyimana Gilbert

Mutuyimana Gilbert yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe

Izuba Rirashe (I R): Upima ibiro bingahe, uburebure  ufite bungana gute ?

Gilbert: Mfite ibiro 74 naho  uburebure ni imetero umwe na santimetero 84.

IR:waba waba warakandagiye mu Ishuri ?

Gilbert: Yego amashuri abanza yayize mu kigo cy’amashuri cyitwa Ecole Primaire de Kimisagara kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa Kane ndahava nkomereza kuri Ecole Primaire ya Muhima ni naho nasoreje amashuri abanza hari mu mwaka wa 2001.

Amashuri yisumbuye  nayakomereje  muri Groupe Scolaire Officiel de Butare aho nize icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye  (Tronc Commun) ndetse mpakomereza no mu mwaka wa kane aho nari mu ishami  ry’imibare  n’ubugenge  (Math physique), Umwaka wa kane mu gihembwe cya gatatu nerekeje muri St Joseph, naho nahamaze umwaka umwe gusa kuko amashuri yisumbuye nayasoreje muri Ecole Secondaire Gafunzo mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2007 kugeza ubu sinakomeje kaminuza.

I R: Gukina Handball  byakujemo gute?

Gilbert: Natangiye nkina umupira w’amaguru  niga mu mashuri abanza ndetse ntangira mu mashuri yisumbuye nakomeje gukina Basketball ndetse n’umupira w’amaguru ariko ngeze mu mwaka wa kabiri haza kubaho imikino amashuri (Enterclasse) mu kigo nigagamo maze ishuri ryange rigiye gukina muri Handball nanjye njya kubafasha maze dukina nyuma dusoje umutoza witwa  Karamira yahise ambwira ko  ngomba gutangira imyitozo mu ikipe y’ikigo  kuko yabonye ko nabishobora bityo ntangira kubikunda  ndetse njya no mu ikipe y’ikigo cy’ishuri kandi nasanzemo abakinnyi bakomeye n’umuyobozi w’ishuri Kayumba yakundaga uyu mukino.

Nyuma twakomeje gukina amarushanwa ahuza amashuri maze umukinnyi  witwa Yves wambonye nkina yigaga muri St Joseph aza kubwira ubuyobozi bw’ikigo yigagaho ko hari umukinnyi yabonye ukina neza yaza akabafasha ahita ampamagara ndaza mpita njyayo ndabakinira ndetse muri icyo gihe umutoza wa Police Ntabanganyimana Antoine yambonye mu marushanwa ahuza amashuri anjyana muri  Police icyo gihe yakinaga shampiyona  mu mwaka wa Gatandatu  mpita nerekeza mu ikipe ya Ecole Secondaire Gafunzo ni naho natangiye kwitabira amarushanwa ya FEASSA  ndetse n’ikipe itangira shampiyona mpita njya gukinira Police.

Nkisoza amashuri y’isumbuye mu mwaka wa 2007 nakomeje gukora imyitozo mu mwaka wa 2008 umutoza wa APR Munyengondo Jean Marie Vianney yahise ambwira ko ngomba kubakinira  kugera mu mwaka wa 2010 icyo gihe nasanzemo uwitwa Ngarambe François Xavier.

Mu mwaka wa 2011 naje kwerekeza mu ikipe ya Police  aho nayikiniye ku geza muri 2013 nza kujya ku ikosi ya Police marayo umwaka umwe nyuma nza kugaruka mu mwaka wa 2014 ni nabwo nahise mba kapiteni w’ikipe ya Police handball kugeza n’uyu munsi.

I R: Ni ayahe marushanwa mpuzamahanga witabiriye?

Gilbert: Bwa mbere nitabiriye  irushanwa mpuzamahanga  niga mu mwaka wa nyuma mu mashuri y’isumbuye icyo gihe twerekeje muri FEASSA Kisumu muri Kenya, ndetse n’amarushanwa ya Gisirikare yabereye muri Zanzibari.

IR: Wigeze ukinira  ikipe y’igihugu ?

Gilbert: Nakiniye ikipe y’igihugu bwa mbere mu mwaka wa 2009 y’abatarengeje imyaka 20  twari twerekeje mu marushanwa y’Akarere ka gatanu yabereye i Burundi aho twaje ku mwanya wa gatanu twatozwaga na Udahemuka Alphonse, ishuro ya kabiri na none nahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 hari mu mwaka wa 2012 mu marushanwa y’akarere ka gatanu (Zone 5) yabereye muri Kenya.

Mu ikipe y’igihugu nkuru yabayeho  rimwe muri Werurwe  mu mwaka wa 2015 naho narahamagawe mu irishanwa ryabereye muri Ethiopia nti twabasha kwitwara neza kuva icyo gihe nta kipe y’igihugu irongera kubaho.

I R: Hari igihembo wari wabona mu marushanwa umaze gukina ?

Gilbert: Nabonye ibihembo bitandukanye by’umukinnyi witwaye neza (MVP) ishuro ishatu muri shampiyona kuva mu mwaka wa 214,2015 na 2016.

Mu yandi marushanwa harimo iryo kwibuka nabaye MVP uyu mwaka n’umwaka ushize ndetse mu marushanwa ya Gisirikare maze kuba MVP kabiri harimo iryabereye muri  Zanzibar ndetse n’iryo duherutse kwakira hano mu Rwanda.

IR: Kubera iki wahisemo kujya mu gipolisi ?

Gilbert:hari mu mwaka wa 2013 ubuyobozi bwadusabye ko twajya ku ikosi kuko byaba ari nabyo byiza dukiniye ikipe turi aba Polisi nange numva ko ntacyo bintwaye tujyayo na bagenzi banjye bagera kuri bane dukora umwaka umwe duhita tugaruka mu ikipe.

IR: Ese nibihe bihe byiza wagiriye mu mukino wa handball ?

Gilbert: Ehhhhh! Cyane hariho igihe uryoherwa n’ibintu akenshi iyo ari umbwa mbere nurira indege icyo gihe twari twitabiriye Champions League (imikino ihuza amakipe ya mbere iwayo) muri Maroco nabonaga ari nko gutembera cyane ko twahuye n’amakipe akomeye muri Afurika.

IR: Ni ibihe  bibi wagiriye muri uyu mukino wa Handball  ?

Gilbert: Ohhhh ! nibaza ko nta kintu kibi nari nahurira nacyo muri Handball cyokora hari ibihe bikomeye nabyo sinavuga ko ari ibibi ikosi nakoze mu mwaka wa 2013 ariko nayo nyuma nasanze yarangiriye akamaro.

I R: Ni abahe bantu ushimira bagufashije kuzamuka muri Handball ?

Gilbert:Nshimira cyane byimazeyo umutoza wa Police Ntabanganyimana Antoine yantoje igihe kirekire kuva nkiri umwanya,Murenzi watozaga muri Gicumbi nawe ndamushimira kuko yagiye anyigisha ibintu byinshi ,abandi ni Jean Marie Vianney wanjyanye muri APR bwa mbere.

I R: Ni abahe bakinnyi wemera haba mu Rwanda no hanze yarwo?

Gilbert: Kuva nkiri muto nakuze nkunda ukuntu akina ni Ngarambe François Xavier naho hanze nkunda Nikola Karabatic akinira ikipe ya Paris Saint Germain ya Handball ikina muri shampiyona y’Ubufaransa n’umuhanga nanjye nifuza kugera ku rwego rwe.

Tanga igitekerezo