Masamba yatunguwe n’umugore waje amusaba indirimbo ze ku buntu

6
Masamba Bertrand uzwi nka Masamba Intore (Ifoto/Internet)

Masamba Intore, ubusanzwe witwa Masamba Bertrand, asaba Abanyarwanda kujya bareka kugendana ka ‘Flash’ basaba guhabwa indirimbo z’abahanzi ku buntu ahubwo bagateza imbere abahanzi babagurira ibihangano byabo.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya gakondo avuga ko uyu ari umuco mubi abahanzi bahora bifuza ko wacika mu bakunda umuziki nyarwanda kuko atari mwiza, kandi udateza imbere umuziki nyarwanda, ati “Uwo muco w’agaflashe wari ukwiye gucika!”

Ibi Masamba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Izubarirashe.rw, atanga ubuhamya bw’uko hari umugore mwiza w’igishongore baheruka guhura akamubwira ko amukunda, nyamara adashobora kugura Sede (CD) ye ngo ayitunge, ahubwo akamuha ‘flash’ amusaba ko yamushyiriraho izo ndirimbo.

Masamba yagize ati ‘ejo bundi ndimo ngenda ndi mu modoka nagize gutya numva umuntu avuza amahoni cyane inyuma yanjye, yari umugore mwiza w’igishongore, umugore w’inzobe mwiza cyane. Numvise akomeje kumvugiriza amahoni cyane narahindukiye ndamureba mu modoka ye; mbona ahubwo iza kuncaho! Nahise mvuga nti ‘uyu muntu uri kumvugiriza amahoni cyane gutya’, nti ‘reka nigire ku ruhande’.”

Ati “Yaraje aravuga ati “Masamba yooo!!!’”  namureba ukuntu asa, yasaga na Bikiramariya ni ukuri!”

Masamba yongereho ko uwo mugore yakomeje amubwira ati “Masamba ndagukunda, nkunda ukuntu uririmba, nkunda ukuntu uri intore; indirimbo zawe ziranyubaka cyane. Nagusabaga ni ukuri dore aka ‘ga-flash’ nshyiriraho izo ndirimbo zawe. Masamba wambabariye ukanshyiriraho izo ndirimbo koko?”

Masamba avuga ko uyu mugore yanyujije ‘Flash’ mu idirishya.

Ibi bintu Masamba avuga ko byamutangaje, bikanamubabaza; kubona hakiri abagisaba indirimbo kuri ‘flash’. Avuga ko mu Rwanda abantu bataragira umuco wo kugura ‘CDs’ ziriho indirimbo z’umwimerere, ahubwo bagashaka ko abahanzi bazibaha ku buntu.

Masamba ati “Yarabimbwiye ndamwitegereza, ndeba ukuntu asa n’ukuntu ari umugore mwiza w’igishongore, nti ‘koko ngushyirire indirimbo kuri ‘flash’? ati ‘yego!’ Nuko ndafungura ndazimuha, nti ‘ariko ku Kirezi, kuri Caritas, kuri Nakumatt hose haba hari ama-CDs yazo rimwe ujye unajyayo uyigure unayitunge.’”

6 Ibitekerezo

  1. umugore mwiza usa nkamalaika!!!!! Massamba nuko utabimenye uwo mugore yishakira rwagihuta! maze uramurangarana! babivuze ukuri koko imboga zibona abasaza!

Tanga igitekerezo