Korea izitabira Iserukiramuco Nyafurika ry’Abagore rya Filimi mu Rwanda

0
Gina Kim, umwe mu byamamare muri Sinema muri Koreya

Repubulika ya Koreya yazanye filimi 2 mu Iserukiramuco ry’Abagore rya filimi ‘Africa’s Women Film Festival’ ryateguwe n’u Rwanda, rikaba ari no ku nshuro ya mbere igiye kuba.

Iri serukiramuco rizabera i Kigali kuva kuwa 12 kugeza kuwa 15 Ukwakira 2016.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa http://www.africawomenfilmfestival.org/ abategura iri serukiramuco batangaje ko hazerekanwa amafilimi abiri azwi cyane y’Abanya-Koreya; ari yo ‘The World Of Us’ ya Yoon Ga-Eun na ‘Never Forever’ ya Kim Gina.

Uyu Yoon Ga-Eun, w’imyaka 34, yayoboye amafilimi menshi arimo iyi ‘The Taste of Salvia’, ‘The World Of Us’ na ‘Sprout’ anatwara igihembo mpuzamahanga mu marushanwa ya Clermont-Ferrand International Short Film Festival mu 2012.

Gina Kim, w’imyaka 42, we asanzwe atunganya amafilimi, akaba n’umwarimu wabyo. Ubu yigisha mu ishuri rya UCLA ry’i Los Angeles muri Amerika ryigisha ibijyanye no gukina amakinamico, filimi n’ibya Televiziyo.

Gusa aba banyakoreya ntibazaza mu Rwanda, bazahagararirwa na Ambasade yabo.

Uretse aba Banya-Koreya, muri iri serukiramuco hanatumiwemo kandi abagore bari muri sinema baturutse mu turere tunyuranye twa Afurika, ndetse n’abo muri Diaspora.

Hazanerekanwa kandi izindi Filimi zivuga ku bagore, zakozwe n’Abanyarwanda ndetse n’izakozwe n’Abanyamahanga. Izi zizaba zivuga ku bibazo abagore bahura nabyo n’imibereho yabo ya buri munsi mu mico itandukanye yo hirya no hino ku Isi, ariko hibandwa cyane ku Rwanda.

Iri serukiramuco rigamije gukora ubuvugizi ku bagore hifashishijwe sinama, hakanerekanwa ingero nziza z’ibyagezweho na bamwe ngo babere intagarugero abagore bose muri rusange.

Uretse kwerekana amafilimi, muri iki gihe cy’iri serukiramuco, hazanabaho umwanya w’ibiganiro n’amahugurwa ku mwuga wo gukora film; hagamijwe iterambere ry’umugore.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umunyarwandakazi Fiona Mukundente ku bufatanye na Minisiteri zinyuranye zirimo iya Siporo n’Umuco (MINISPOC), iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Tanga igitekerezo