Intumwa ya AGITOS Foundation yashimye imiyoborere y’u Rwanda

0
Abagize Googwill Lions Club bo mu Bushinwa bageneye impano Celestin Nzeyimana Umuyobozi wa NPC Rwanda (Ifoto/Bakomere P)

Gabriel Ojeda Nino umuyobozi ushinzwe imishinga (Project Coordinator) mu muryango Agitos Foundation ufite icyiciro mu Budage arashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda ndetse n’iterambere rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ibi yabivuze kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016 mu biganiro abagize umuryango ukorera mu Bushinwa witwa “Goodwill Lions Club” bagiranye na Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda).

Gabriel Ojeda Nino mu kiganiro na izubarirashe.rw ubwo yabazwaga uko abona u Rwanda agereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika, yasubije ati “u Rwanda nyuma ya Jenoside rwariyubatse mu gihugu no mu gukorana neza n’izindi nzego zo hanze”.

Iyi ntumwa ya AGITOS Foundation yakomeje ivuga ko usibye mu nzego z’imiyoborere, no mu rwego rw’imikino y’abafite ubumuga, u Rwanda rwamaze kwiyubaka.

Ibi yabivuze ahereye ku marushanwa mpuzamahanga u Rwanda  rwitabira.

Amwe mu marushanwa abakinnyi b’Abanyarwanda bafite ubumuga bitabiriye

Imikino Paralempike yabereye Sydney muri 2000 aho u Rwanda rwaserukiwe n’umukinnyi umwe ukora siporo yo koga witwa Sezar Rwagasana, i Beijing mu Bushinwa muri 2008, Athene mu Bugereki mu mwaka wa 2004, aho u Rwanda rwazanye umudali w’Ifeza (Bronze) uzanwe na Nkundabera Jean de Dieu, wasiganwe ahareshya na metero 800, Shampiyona y’isi y’imikino ngororamubiri yabereye mu Bufaransa aho Muvunyi Hermas yazanye umudali wa zahabu mu kwiruka metero 800, imikino Paralempike ya 2012 yabereye mu Bwongereza aho u Rwanda rwaserukiwe n’ikipe y’abagabo ya Sitting Volleyball, abakinnyi babiri basiganwa ku maguru n’umwe uterura ibiremereye (Powerlifting).

Indi mikino abakinnyi bafite ubumuga baherukamo ni imikino Paralempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil muri Nzeli 2016, aho u Rwanda rwaserukiwe n’ikipe y’abakobwa ya Sitting Volleyball na Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 1500.

Abagize “Goodwill Lions Club” batera inkunga umuryango AGITOS nayo igatera inkunga amashyirahamwe y’Imikino y’Abafite ubumuga muri Afurika.

AGITOS Foundation akaba ari umuryango ukorera muri Komite Mpuzamahanga y’Imikino y’abafite ubumuga (IPC) mu Rwanda ukaba utera inkunga NPC Rwanda mu bikorwa byo guteza imbere imikino ngororamubiri (Athletisme).

Nzeyimana Celestin umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatangarije izubarirashe.rw ko AGITOS Foundation yabateye inkunga ihwanye n’ibihumbi 20 by’Amayero, bityo abagize Goodwill Club basanzwe batera inkunga Agitos Foundation baje mu Rwanda kureba icyo ayo mafaranga yakoze. Gusa aya mafaranga muri 2017 ntayo NPC Rwanda izagenerwa kuko hafashwa ibihugu bitandukanye mu gihe gitandukanye.

Abagize Goodwill Lion Club bazasubira mu Bushinwa kuwa 20 Ukwakira 2016, nyuma y’uko bazasura n’uduce dutandukanye tw’u Rwanda nka Musanze, Ngororero, Rubavu  aho bazasura amakipe y’abafite ubumuga.

Andi mafoto yaranze uguhura bwa mbere kwa NPC Rwanda n’abagize Goodwill Lions Club

Bafata ifoto y'urwibutso
Bafata ifoto y’urwibutso
Nyuma y'ibiganiro habayeho kwiyakira
Nyuma y’ibiganiro habayeho kwiyakira
Ubwo abagize NPC Rwanda bakoranaga ibiganiro n'intumwa za Goodwill Lions Club
Ubwo abagize NPC Rwanda bakoranaga ibiganiro n’intumwa za Goodwill Lions Club
Nzeyimana Celestin uyobora NPC Rwanda (iburyo) na Gabriel umukozi wa AGITOS Foundation
Nzeyimana Celestin uyobora NPC Rwanda (iburyo) na Gabriel umukozi wa AGITOS Foundation

Tanga igitekerezo