Gukina ndi indaya yayogoje abantu muri filimi byabanje kungora-Mukamana

0
Aha Clementine yakinaga nka Maria muri filime 'Inshuti-Friends' aha ari kumwe na Leo ukina yitwa Njuga na Garasiyani ukina yitwa Ngiga

Umukinnyi wa filime Iade Clementine ukina yitwa Mukamana muri filime yiswe “Seburikoko” avuga ko gukina ari indaya atari ikintu cyamworoheye, ariko kandi ko yiyemeje kubikora ku bwo kubaha umwuga we ndetse no gutanga isomo ku banyarwanda.

Mukamana yagize ati “maze nk’imyaka hafi itandatu, nkaba maze gukina muri filime zitari nyinshi cyane ariko uko iminsi igenda yigira imbere nanjye ngenda mbyinjiramo buhoro buhoro.

Ubwa mbere nabanje gukina muri filime yitwa ‘Imbundaguzi y’ubutama isiga mu muhogo hatamariwe” yigishaga ibintu bijyanye no kwirinda SIDA. Nyuma naje gukina mu yitwa ‘Iyo menya’, nkina mu yitwa ‘Ubu n’ejo hanyuma nkina no muri filime z’uruhererekane (series) zirimo ‘Inshuti-Friends’ na ‘Seburikoko’ kandi n’ubu hari izindi nyinshi ndimo nitegura gukinamo namaze kuvugana n’abayobozi bazo (directors).”

Ku birebana n’ubuzima bwe nka Mukamana, umugore w’indaya ikomeye kandi izwi n’abantu bose mu mudugudu atuyemo kugeza n’aho yanduza abantu indwara nyinshi biturutse ku busambanyi, Clementine yagize ati “ubundi iyo ugeze muri filime ubaho ubuzima butandukanye cyane n’ubuzima ubamo mu rugo cyangwa ahandi ugenda. Kuko ni ubuzima uba warandikiwe n’umwanditsi wa filime kandi ukaba ugomba kububamo nk’uko yabyanditse koko. Ntaho bihurira rero n’ubuzima bwawe bwite.

Gukina ndi indaya muri iriya filime byatangiye mbona bidakabije cyane, bityo nkumva ntacyo bitwaye cyane. Uko filime yagiye ikomeza rero niko n’ibyo nkina (role) byagiye bihinduka. Bimaze gukomera rero, Mukamana akaba indaya ruharwa yayogoje abantu muri Gatoto, byabanje kungora ariko nza kwibuka ko iyo dukina filime tuba twigisha, ko ngomba kwinjira neza mu mukino bityo nkigisha abanyarwanda bose muri rusange uko ubuzima bw’indaya bumera nk’uko umwanditsi yabyifuje. Nahise rero mbyakira maze mbasha kubikina nta kibazo kuko nzi ko nigisha.”

Nubwo we yamaze kubyakira, ntibyorohera buri wese umubonye mu buzima busanzwe kuko ngo nubwo hari abamugirira impuhwe, hatabura n’abamufata nka Mukamana.

Clementine ukina yitwa Mukamana agira ati “Abantu bo mu buzima busanzwe rero, abenshi ahubwo njye mbona bakunze kungirira impuhwe. Nubwo batabura ijana ku ijana ntabwo ari benshi duhura ngo banyite indaya kandi burya abantu batangiye gusobanukirwa ko ubuzima busanzwe ntaho buhurira na filime. Ntabwo ibibazo byabura ariko si cyane nkunze guhura nabyo.”

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo