Ese Umunyarwanda yabera umubyeyi umwana atabyaye w’umunyamahanga?

Niba hari ingingo irebana n'amategeko wifuza ko twazagushakiraho ibisobanuro, twandikire kuri izubarirashe@gmail.com.

0

 

Hari uburyo butuma habaho isano hagati y’umwana n’umubyeyi abereye umwana atabyaye badahuje amaraso ariko bombi bakaba badatuye mu gihugu kimwe.

Ibi bigenwa n’ingingo ya 316 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nº37 of 12/09/2016.

Ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga bishobora gukorwa mu buryo bworoheje cyangwa busesuye.

Igihe habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga

Habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga iyo uwo mwana:

1° Ubusanzwe aba mu Rwanda kandi akaba agomba kujyanwa mu gihugu cy’amahanga;

2° Agomba kuva mu gihugu akomotsemo akaza mu Rwanda;

3° Aba mu Rwanda ariko nta burenganzira afite bwo kuhatura.

Kugira ngo habeho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga hagomba kurebwa niba:

1° Inyungu z’umwana ari zo zigamijwe;

2° Nta muntu wundi uri mu gihugu umwana akomokamo wifuza kumubera umubyeyi;

3° Abantu bagomba kwemera ko habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye babikoze nta gahato, kandi bagiriwe inama zihagije ku byerekeranye n’inkurikizi z’uko kwemera;

4° Igihugu ugirwa umwana agomba kujyanwamo cyagaragaje ko ushaka kuba umubyeyi w’uwo atabyaye ku rwego mpuzamahanga afite ubushobozi bwo gutunga umwana n’ubunyangamugayo bwo kubera umubyeyi umwana atabyaye;

5° Igihugu cy’ushaka kuba umubyeyi w’umwana atabyaye cyemeye ko umwana azemererwa kwinjira no gutura ku buryo buhoraho muri icyo gihugu.

Umunyarwanda ashobora kwemererwa kugira umwana w’umunyamahanga uwe ataramubyaye

umunyarwanda-ashobora-kwemererwa-kugira-umwana-wumunyamahanga-uwe-ataramubyaye

Iteka rya Minisitiri ufite abana mu nshingano ze rigena ibindi bigomba kwitabwaho mu kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga n’uburyo bikorwa.

Ubusanzwe, kubera umubyeyi umwana utabyaye ‘ku buryo bworoheje’ ni uburyo bwo kubera umubyeyi umwana utabyaye ariko isanomuzi hamwe n’umuryango we w’ibanze igakomeza.

Aha iyo ugirwa umwana agifite se na nyina, bagomba kwemera bombi ko umwana wabo agirwa umwana n’undi muntu kabone n’iyo baba baratanye burundu.

Iyo umwe mu babyeyi yapfuye cyangwa se adafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo atekereza, yarazimiye cyangwa yarabuze, biba bihagije iyo byemewe n’undi.

Iyo umwana atagifite se na nyina, cyangwa badafite ubushobozi bwo kugaragaza icyo batekereza, bazimiye cyangwa babuze, kugirwa umwana n’utaramubyaye byemerwa n’inama y’umuryango cyangwa n’umuntu ushinzwe kumurera.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ‘ku buryo busesuye’ byo ni uburyo butuma umwana ata burundu isano muzi yari afitanye n’umuryango we w’ibanze.

Icyakora, guta isanomuzi ntibikuraho uburenganzira yari afite ku gihugu cye.

Uburenganzira n’inshingano by’uwagizwe umwana n’utamubyaye

Iyo kugirwa umwana n’abatarakubyaye bikozwe n’abashyingiranywe bombi, ugizwe umwana agira uburenganzira n’inshingano bingana n’iby’abana bakomoka ku bashyingiranywe. Iyo ukubera umubyeyi umwana utabyaye bikozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uburenganzira n’inshingano by’uwo mwana bireba gusa uwamubereye umubyeyi.

Kubera umubyeyi umwana utabyaye bishobora gukorwa n’abashyingiranywe bombi.

Iyo kubera umubyeyi umwana utabyaye byakozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uwo bashyingiranywe na we agomba kubyemera, keretse iyo adafite ubushobozi bwo kugaragaza igitekerezo cye. Icyakora, uko kwemera k’uwo bashyingiranywe ntikumugira umubyeyi w’umwana atabyaye.

Icyakora, ntawe ushobora kugirwa umwana n’ababyeyi benshi, keretse abashyingiranywe gusa.

Kuba umubyeyi w’umwana utabyaye bisabwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana usabirwa umubyeyi atuye, hari usaba cyangwa abasaba kubera umubyeyi umwana ababyeyi be iyo bakiriho, cyangwa umukuru w’Inama y’umuryango n’abatangabuhamya byibuze babiri (2).

Iyo asanze ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo umuntu abe umubyeyi w’umwana atabyaye byuzuye, umwanditsi w’irangamimerere akora inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye, ishyikirizwa urukiko kugira ngo ruyemeze.

Icyakora, gusaba kubera umubyeyi umwana utabyaye mu buryo busesuye bigomba kubanza gusuzumwa n’urwego rwabiherewe ububasha.

Uko kubera umubyeyi umwana utabyaye bivanwaho

Kubera umubyeyi umwana utabyaye bivanwaho kubera impamvu zikurikira:

1° Iyo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko uko kwemera kumubera umubyeyi kwabayeho habaye cyangwa hagamijwe kumutwara ku gahato, kumugira umugore cyangwa umugabo, kumucuruza cyangwa kumugira umucakara;

2° Mu gihe bigaragaye ko kumubera umubyeyi byakozwe mu buryo bunyuranyije n’inyungu z’umwana cyangwa uwari warabaye umubyeyi w’umwana atabyaye atacyujuje ibisabwa kugira ngo agire umwana uwo atabyaye;

3° Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 267 y’iri tegeko, iyo isano y’umwana na nyina cyangwa se bamubyaye yagaragaye n’iyo urubanza rwemeza ukubera umubyeyi umwana utabyaye rwabaye ndakuka.

Izubarirashe.rw twifashishije itegeko rigenga abantu n’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016, ryasohotse mu Igazette ya Leta nº37 of 12/09/2016

Izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo