Claude Ndayishimiye wamamaye mu gutoza abanyamideli, agiye kuba umubyinnyi w’umwuga

1
Claude nyuma yo kwigaragaza mu kumurika imideli agiye gukomeza kugaragaza impano afite mu kubyina(Ifoto/Internet)

Claude Ndayishimiye, wamenyekanye mu gutoza abanyamideli mu Rwanda binyuze muri sosiyete ye ya Premier Model Agency (PMA), ubu agiye kuba umubyinnyi wabigize umwuga.

Claude ubu abarizwa muri Amerika n’umuryango we, nyuma y’uko  yasanze afite impano yo kubyina afite gahunda yo kubigira umwuga ndetse akigisha n’abandi bashaka kugera ikirenge mu cye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru izubarirashe.rwa Claude yagize ati “ngiye kuba umuhanzi wabigize umwuga, ngiye kujya mbyina nanaririmbe Kinyarwanda nk’umwuga kandi nk’umuhamagaro, nzajya kandi nanabyigisha abandi ku isi hose”.

Claude avuga ko nubwo hari abari bamuzi nk’umunyamideli, ariko yari asanzwe ari umubyinnyi, ariko akabifatanya n’akandi kazi, ariko ubu nibyo agiye gukora byonyine.

Uyu muhanzi yatangaje ko hari abatangiye kumutumira benshi, ariko ntashobora kwitabira ubutumire bwabo kubera akandi kazi.

Claude hari indirimbo yaririmbanye na Korale Asaph yo muri Zion Temple, ariko akagira n’izo yakoranye n’abandi bahanzi ziri kuri youtube harimo nk’iyitwa Mana Turagushima, Urera, Nyampinga w’u Rwanda yari yakoreye Miss Rwanda, Ndatangazwa afatanyije na Gaby Kamanzi, Ngwino Urebe yakoranye na Aline Gahongayire, Umurindi n’izindi.

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo