Bakuwe imitima n’imbwa ‘zijugunywa’ iwabo, ngo zirabarya zikabarira n’amatungo

Dr. Avite Mutaganzwa, umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, avuga ko mu baturage bamaze kwakirwa barumwe n’imbwa zirirwa zizerera hirya no hino muri Gakenke hari 6 bo mu Murenge wa Muhondo, 3 bo mu Murenge wa Muyongwe, 3 bo mu Murenge wa Rushahi na 2 bo muMurenge wa Ruli.

0

Abaturage b’Akarere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’imbwa bikekwako zo zikurwa mu bindi bice ‘zikakajugunywa’ muri ako karere aho ngo zibarya zikabarira n’amatungo magufi.

Ni ikibazo kimaze igihe kivugwa mu Mirenge ya Muhondo, Muyongwe, Rushashi na Ruli; imirenge yegereye Umujyi wa Kigali, ihuzwa by’umwihariko n’imihanda ibiri ishamikiye ku muhanda mugari Kigali-Musanze.

Amakuru atangwa n’abaturage b’Akarere ka Gakenke ahuriza ku kuvuga ko imbwa zibabuza amahoro zizanwa mu mamodoka n’abantu baba baturutse mu Mujyi wa Kigali maze bakazita mu ishyamba riri ahitwa ‘Ku kirenge’ mu Murenge wa Muhondo, hafi y’Umuhanda Kigali-Musanze.

Harindintwali John, umwe mu baturage b’Umurenge wa Muhondo agira ati “Izo mbwa zikurwa i Kigali ubundi abakire bakaza bakazijugunya inaha; bakunze kuzizana mu gitondo cya kare cyangwa iyo bwije, jye ubwanjye maze kubabona inshuro ebyiri (…) abazizana ni bantu uba ubona ko ari abakire, azizana mu modoka yagera ku kirenge agafungura zikavamo agahita akata imodoka ye akisubirira i Kigali.”

‘Ni imbwa zidasanzwe zahuranya icyo zibonye cyose’

Ikinyamakuru izubarirashe.rw gisura abaturage bo mu mirenge yugarijwe n’izo mbwa, abaturage bagaragaje ko zitandukanye n’izo basanzwe bamenyereye, cyane ko ngo igihumeka cyose zibonye zikirya kandi ngo zikabikora ku manywa y’ihangu.

Mukakalisa Jeanne wo Murenge Muyongwe agira ati “Ni ibibwa binini by’ibisore ubona ko byatamiye pe! Iyo zijya gukora ibara zibikora ku manywa nta muntu ndumva zariye nijoro, iyo muhuye irakurya, ntitinya no kurya izi mbwa twe twororara.”

Akomeza agira ati “Ubu abantu bashiriye mu bitaro kuko izo mbwa zihora zibarya, uba wibereye mu murima uhinga ukabona kiraje kirakuriye, utagira abagutabara bikaba ibibazo (…) ubu nta tungo tukigira; ujya gucyura agahene ugasanga izo mbwa zakariye zakamaze, mbese ihene ni zo ziri kwibasirwa cyane mu matungo.”

Mu byifuzo by’abo baturage, bahuriza ku gusaba ubuyobozi kubagoboka hafatwa ingamba zirambye mu rwego rwo gukumira bene izo mbwa cyane ko ngo kuba zibatera ari ‘ibintu bihoraho’.

Mujyakera Paul, umusaza ufite imyaka 75 utuye mu Murenge wa Rushashi, agira ati “Ubundi iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2001, kuva icyo gihe izi mbwa ziradutera, hajya hacamo igihe tukabona agahenge ariko zikongera zikagaruka (…) icyifuzo cyacu ni uko Leta yadutabara ikazidukiza mu buryo burambye kuko nibikomeza gutya abantu bazashira.”

16 bamaze kurumwa n’izo mbwa, umwe yitabye Imana

Amakuru Izubarirashe.rw dukesha ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruli agaragaza ko kuva mu kwezi kwa Gatandatu kugeza tariki ya 24 Ukwakira 2013, ubwo twahabwaga aya makuru, hari hamaze kwakirwa abaturage 16 barumwe na ziriya mbwa mu mirenge twavuze haruguru.

Ni mu gihe ariko ngo umwe muri abo baturage yitabye Imana azize ‘ubumara’ yashyizwemo n’izo mbwa.

Dr. Avite Mutaganzwa, umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, avuga ko mu baturage bamaze kwakirwa barumwe n’imbwa zirirwa zizerera hirya no hino muri Gakenke hari 6 bo mu Murenge wa Muhondo, 3 bo mu Murenge wa Muyongwe, 3 bo mu Murenge wa Rushahi na 2 bo muMurenge wa Ruli.

Muri rusange, Dr. Mutaganzwa avuga ko iyo hakiriwe uwarumwe na ziriya mbwa, bumwe mu bufasha bw’ibanze ahabwa harimo guhita akingirwa, cyakora agaragaza ko nihatabaho gufata ingamba zirambye izo mbwa zizateza ‘ibibazo bikomeye’.

Agira ati “Ni ikibazo gikomeye, ni ikibazo abantu badashe ingamba ubona ko cyabyara ibindi bikomeye (…) nk’uwapfuye wabonga afite ibimenyetso by’imbwa yasaze.”

Dutunganya iyi nkuru nitwabashije kubona umubare w’amatungo amaze kuribwa n’imbwa mu mirenge ine y’Akarere ka Gakenke irimo icyo kibazo.

Gusa amakuru ava mu Murenge wa Muhondo yemezwa na Sinahamagaye Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, agaragaza ko ihene enye ari zo zimaze kurumwa n’izo mbwa muri uwo murenge gusa.

Akarere ka Gakenke karavuga iki?

Uwimana Catheline, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akomoza ku ntandaro y’ikibazo cy’imbwa zitera abaturage yunze mu ry’abaturage maze ahamiriza Izubarirashe.rw ko zikurwa mu Mujyi wa Kigali zikaza kujugunywa muri Gakenke ku mpamvu ngo zitaramenyekana.

Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo kubona ko izo mbwa ziteza ibibazo Akarere ka Gakenke kitabaje Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) ngo gahabwe umuti wo kwica izo mbwa ariko urabura, gusa agaragaza ko hafashwe ingamba yo kuzitega hakoreshejwe ibyobo; ibintu ngo bikomeje gutanga umusaruro.

Ati “Nyuma yo kubura umuti muri MINAGRI twigiriye inama yo gucukura ibyo zikagwamo [imbwa] ubundi abaturage bagahita bazica.”

Abajijwe ingamba zirambye zafashwe mu rwego rwo gukumira ko ziriya mbwa zikomeza kugirira nabi abaturage, visi meya Uwimana yasubije ko hashyizweho irondo ricungira umutekano ibice bikunze kujungunywamo ziriya mbwa, cyakora ngo nta muntu mu bakekwaho kuba bazigunya urafatwa.

Mu gihe hataraboneka umuti urambye w’ikibazo cy’imbwa zirya abaturage b’Akarere ka Gakenke, ubuyobozi buhamagarira abaturage kwirinda ingendo z’ijoro no kutareka abana bagenda bonyine.

Ubwo abaturage b’Akarere ka Gakenke mu Mirenge ya Muhondo na Muyongwe bagendererwaga n’itsinda ry’abadepite mu ntangiriro za Nzeli uyu mwaka harebwa uko imibereho y’abaturage ihagaze, abaturage batakambiye abo badepite babasaba gukorerwa ubuvugizi bagakizwa imbwa z’inzererezi zibugarije.

Inkuru bifitanye isano: Kwica imbwa z’inzererezi birarimbanyije, Meya Rwamurangwa ati “Ntitugombera amasasu”

Kwica imbwa z’inzererezi birarimbanyije, Meya Rwamurangwa ati “Ntitugombera amasasu”

@izubarirashe.rw

Tanga igitekerezo