Ama-G The Black ntarareka gukina filimi

0
Ama G The Black (ufashe isafuriya) muri filimi Inshuti (Ifoto/Internet)

Mu mwaka wa 2014 nibwo umuhanzi Ama-G The Black yagaragaye muri filime, aho yakinaga muri filime y’uruhererekane “Inshuti-Friends” yitwa Njonogo, nyuma yaho agaragara mu yitwa “Seburikoko” yitwa Rukara, ariko kuri ubu akaba amaze igihe kirekire atagaragara muri filime yaba izi yakinnyemo cyangwa se no mu zindi, gusa ntabwo yatandukanye no gukina filimi kuko biri mu mpano ye.

Ama G yagize icyo abwira abakunzi be bamuzi muri filimi ati “sinabivuyemo, ni impano yanjye namaze kubona ko mbishoboye. Abakunze uko nakinnye rwose ubabwire ko ngihari.”

Kugeza ubu Ama-G yagaragaye muri filime zitegurwa na “Afrifame”, twamubajije niba hari gahunda afite yo gukina ahandi cyangwa se niba azaguma muri afrifame gusa, atubwira ko ateganya gukorana n’abandi, kuko ubwo yajyaga mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi ngo hari bamwe mu bayobora za filime (directors) bamwegereye bakamusaba kuzamukinira muri filime barimo bategura.

Yagize ati “Mu minsi ishize, ubwo twari mu itorero, nagiye mpura na bamwe mu bayobora za bakansaba ko nazakina muri filime zabo ariko ntabwo ndemeza neza niba nzazikinamo. Nzabanza bitekerezeho neza ndebe scripts (uko filime yanditse) bazampa ndetse n’amafaranga,

Kugeza ubu ntahandi ndateganya, ubu ndacyari muri gahunda za Seburikoko na Inshuti-Friends, nubwo yari yarahagaze ariko umuyobozi wayo yatubwiye ko tugiye kongera kuyikina. Urumva rero ko mfite imishinga muri filime.”

Kuba amafaranga ari kimwe mu byatuma akina cyangwa akanga gukina muri filime, twamubajije amafaranga ntarengwa atajya munsi, atubwira ko byose biterwa n’uko akazi gateye.

Ati “Sinakubwira amafaranga ngo ni angahe, ku buryo umuntu areba inyungu nyinshi, niba ari filime irangira cyangwa niba ari uruhererekane. Ikindi kandi burya umushahara uba ari ibanga ry’akazi, si ibintu navugira hano.”

Icyo Itorero ry’Igihugu ryamariye Ama G

Ama G yagize ati “mu itorero nakuyemo ibintu byinshi, mbese ubu ndi intore y’Indatabigwi mu Nkomezamihigo. Nabashije kwiga amateka y’igihugu kandi nibutswa n’indangagaciro z’umuco wacu na kirazira. Ni ahantu umuntu akura amasomo akomeye rwose.”

Mu muziki, nyuma ya album ye na Jay Polly bise ‘Ubuzima bwanjye’ iherutse kujya hanze, Ama-G ngo aritegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ikiryabarezi’.

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo