Abakuru b’imidugudu beguye ni bwo cyaba ikibazo kurusha kwegura kwa ba gitifu – MINALOC

    1
    Aha ni ku cyicaro cy'Akarere ka Gakenke. Muri aka karere heguye abagitifu bane umunsi umwe.(Ifoto/Umurengezi R)

    Inkuru zivuga ku gusezera kw’abagitifu b’imirenge ziri mu ziganje mu bitangazakuru bya hano mu Rwanda. Umubare wabo ntiturawumenya ariko bose barasezera “ku mpamvu zabo bwite.”

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ladislas Ngendahimana, avuga ko bidahanyayikishije kuba begura. Ati “Abakuru b’imidugudu beguye ni bwo cyaba ikibazo kurusha kwegura kwa ba gitifu.”

    Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana
    Umuvugizi wa MINALOC, Ladislas Ngendahimana

    Akomeza agira ati “Aho batandukanira ni uko ba gitifu ari abakozi bakora ibizamini, n’iyo bavuyeho bahita basimburwa n’abandi batekinisiye, ariko iyo uw’umudugudu avuyeho hagomba ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itegura amatora yo kuzuza inzego. Kuvaho kw’umukuru w’umudugudu kiba ari ikibazo cya politiki. Ni yo mpamvu udashobora kumwirukana gutya.”

    Perezida Kagame yigeze kuvuga ko abayobozi bavuga ko bavuyeho ku mpamvu zabo bwite baba babeshya, avuga ko hari ibyo baba babajijwe bijyanye n’akazi kabo bakananirwa kubisobanura.

    Kuri aba bagitifu ariko, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko atari ko bimeze. Ivuga ko Perezida Kagame yavugaga ku bayobozi baba baratowe, atari abatekinisiye bakora ibizamini.

    Hari amakuru avuga ko abagitifu bane bo mu Karere ka Gakenke beguye, kuri uyu wa 24 Ukwakira 2016. Aba baje biyongera ku rutonde rurerure rw’abandi bo mu turere dutandukanye.

    “Erega no kuvuga ngo heguye abantu 20 ntabwo ari n’ikibazo rwose, n’abamenya icumi, cumi na bangahe baregura ntikibe ikibazo, ubu gitifu 20 muri gitifu magana ane na mirongo ingahe ni bo babaye ikibazo?”

    Aya ni amagambo ya Ladislas Ngendahimana, ushimangira ko kwegura kw’abagitifu b’imirenge ntawe bikwiye gutungura, cyangwa ngo yumve ko bihangayikishije.

    Ku mbuga nkoranyambaga, icyo benshi bagarukaho si ukuba gitifu yasezera ku mirimo ye, ahubwo ni uruhurirane rwo gusezera kw’abagitifu basaga 20 mu gahe gato, ndetse bose bakavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite, hakibazwa niba nta zindi ngufu zaba zibasunikira gusezera.

    Ngendahimana uvugira MINALOC, avuga ko gitifu ashobora kwibwiriza gusezera cyangwa ntiyibwirize, agashimangira ko ibyo guha gitifu akazi cyangwa kumusezerera biri mu burenganzira bw’akarere, kandi ko iyo akarere kabikoze katagomba kubimenyesha minisiteri.

    Ati “Gitifu ashobora kwibwiriza [gusezera] cyangwa ntiyibwirize. Iyo umuntu yagiye mu kazi yabanje gukora ikizamini bashobora kumwirukana, ashobora kugeza igihe akavuga ati ‘ibi ndabirambiwe ntabwo nari nzi ko bimeze gutya’, ibintu byinshi cyane, ariko niba baba baramwirukanye cyangwa bamusezereye cyangwa yaranisezereye, ariko iyo gitifu yagiye ntabwo akarere kaduha raporo.”

    RALGA irakeka imicungire idahwitse ya GIRINKA

    Mu gihe MINALOC ivuga ko nta mpamvu n’imwe izi yatumye aba bagitifu basezera, Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) rirakeka imicungire mibi ya gahunda zirimo Girinka, VUP na Mituweli.

    Umuyobozi mukuru wa RALGA, Egide Rugamba, yabwiye Izubarirashe.rw ko atarakurikirana dosiye ya buri umwe mu basezeye ngo amenye impamvu yasezeye, ariko ko hari itsinda riherutse gushyirwaho ngo ricukumbure uburyo abayobozi bashyira mu bikorwa gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene, agakeka ko gusezera kw’aba bagitifu byaba bifitanye isano.

    Ati “Icyo nakeka muri rusange, bishobora kuba bitewe n’ibi bintu bimaze iminsi by’imicungire mibi ya ziriya gahunda zo gufasha abatishoboye, za Girinka, za VUP. Hagiyeho ikipe ikora audit ya VUP, Girinka, Mituweli, ubanza harabayeho isuzuma ryimbitse, icyo ni ikibazo kimaze iminsi kivugwa, no muri audit byaragaragaye, hanyuma hajyaho ikipe yo gukora iryo perereza…”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishimangira ko ntawe ukwiye kumva ko hari igikuba cyacitse kuba ba gitifu b’imirenge basezeye, ikavuga ko impamvu nyakuri zo gusezera kwabo n’iyo yazimenya yazimenya bamaze gusezera, atari mbere, kuko atari yo bashyikiriza amabaruwa yo gusezera.

    Umuvugizi wa MINALOC yabwiye Izubarirashe.rw ati “Abakozi b’abatekinisiye dosiye zabo zicungwa n’umukoresha, ariko bariya bo mu nzego zitorerwa, we iyo aramutse yeguye bagomba gutanga raporo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bagaha na kopi MINALOC kuko MINALOC ni yo isaba Komisiyo y’Amatora gutegura amatora yo kuzuza inzego. Ariko kuvuga ngo gitifu yavuyemo barashyiramo undi management y’akarere irabikora, ntikeneye kugisha inama MINALOC. Ni uburenganzira bw’akarere kuko ni abakozi b’akarere. N’itegeko rirabivuga. Inzego zatowe ziba ari inzego za politiki ariko umukozi wasabye akazi akagenda agakora ikizamini akagitsinda, bugacya akavuga ngo ndagiye cyangwa bakamwirukana, ikibazo ni ikihe? Ni ibisanzwe.”

    Yunzemo ati “Abatekinisiye kugenda ni uburenganzira bwabo rwose. Bafite n’uburenganzira erega bwo kubona imirimo myiza kurusha kuba gitifu, Niba yahembwaga ibihumbi 600 cyangwa 700 arara ku ijoro akaba yiboneye ONG igihe kumuhemba miliyoni cyangwa miliyoni irenga, ashobora guhitamo da, abantu bagira amahitamo atandukanye!”

    By’umwihariko mu Karere ka Gakenke, havugwa gusezerera icyarimwe kw’abayobozi b’imirenge bane, ari bo Mungarurire Fidel wayoboraga Umurenge wa Kivuruga, Uwimana Phocas wayoboraga Umurenge wa Minazi, Byiringiro Simeon wayoboraga Umurenge wa Cyabingo na Twagirayezu Bernard wayoboraga Umurenge wa Nemba.

    Aya makuru yamenyekanye nyuma y’inama yabaye amasaha arenga atatu ihuza Komite Nyobozi y’Akarere ka Gakenke, inzego zishinzwe umutekano zikorera muri ako karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’Akarere ka Gakenke.

    Umunyamakuru wacu ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Umurengezi Régis, aravuga ko bamwe mu bavuga rikijyana bo mu Karere ka Gakenke bamuhamirije iyegura rya bariya bayobozi, aho ngo abeguye na bo batanze ‘impamvu zabo bwite’ nk’icyatumye bahagarika akazi bari bamazeho igihe.

    Mu bihe bitandukanye guhera saa saba n’igice ubwo iriya nama yarangiraga, umunyamakuru wacu yagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kuri iyi nkuru ariko uwo muyobozi akajya agatanga igisubizo cy’uko ari mu nama, ubutumwa bugufi yoherejwe na bwo ntiyabusubije.

    Ku ruhande rw’abavugwaho kuba basezeye, ntibyoroshye kubakuramo amakuru. Nka Mungarurire Fidel yasubije umunyamakuru ati “Mbabarira nze ndatwaye [imodoka], ba unyihanganiye” nyuma y’isaha yongeye kubazwa yasubije ati “Ndacyahuze, mbabarira nta mwanya mfite.”

    Cyakora, umwe mu bitabiriye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ariko wasabye kudatangarizwa amazina n’ibyo akora, yabwiye Umunyamakuru wacu Umurengezi Regis ati “kwegura beguye, ni bane, beguriye icyarimwe buri umwe agiye afite amakosa yihariye yakoze, ni yo mpamvu beguye.”

    Abo bayobozi beguye mu gihe hari hashize umwaka Abanyamabanga Nshingwabikorwa (abagitifu) b’imirenge 14 kuri 19 n’ab’utugari 96 kuri 97 bigize ako karere bahinduranyijwe mu ntumbero yo “guha serivisi nziza abaturage no kurushaho kubakorera” nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke muri Nzeli 2015.

    Igitekerezo kimwe

    Tanga igitekerezo