Abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora guserukira u Rwanda mu mikino Paralempike ya 2020

0
Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bukomatanyije n'ingingo bakina Boccia bitabiriye isozwa rya shampiyona ya 2016 (Ifoto(Ngendahimana S)

Abakinnyi ba “Boccia” bafite ubumuga bwo mu mutwe bashobora kuzabona itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Paralempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu mwaka wa 2020.

Ibi ni ibyemejwe na Sekarema  Jean Paul ukuriye umukino wa Boccia muri NPC Rwanda.

Yabivuze mu isozwa rya shampiyona y’uyu mukino ukinwa n’abafite ubumuga bwo mutwe bukomatanyije n’ingingo. Sekarema bakunze kwita Seka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira yavuze ko shampiyona ya Boccia yatangiye muri uyu mwaka ariko ikigamijwe ari ugutangira gutegura abakinnyi bagomba guhatanira kubona itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera i Tokyo muri 2020.

Ushinzwe umukino wa Boccia muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) avuga ko hari abatoza bahuguriwe kwita kuri abo bakinnyi bityo muri 2017 bazatangira gutegurwa kugira ngo u Rwanda ruzaserukirwe mu mikino Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

Uko amakipe yakurikiranye muri shampiyona ya Boccia

Abakina ku giti cyabo

1. Iramfasha Patience n’amanota 8

2. Mugemana Alice n’amanota 6

3. Tuyishimire Ariette n’amanota 6

Ikipe y’abakina ari babiri

1.    Rulindo n’amanota 21

2.    Ikigo cya Izeremubyeyi n’amanota 18

3.    Muhanga n’amanota 17

Ikipe y’abakina 3 kuri 3, ku mwanya haje ikipe ya Izeremubyeyi n’amanota 37.

Abatoza bemeza ko gutoza aba bakinnyi bitoroshye

Maniragaba Donat umutoza wa Boccia mu kigo cya Tubiteho giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, yemeza ko gutoza abo bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bitoroshye.

Uyu mutoza yagize ati “gutoza aba bakinnyi ntibyoroshye kuko ubushobozi bwabo bwo kumva ni buke, kwihangana kwabo ni guke niyo mpamvu bamwe batashye mbere y’uko imikino irangira”.

Maniragaba yatangarije izubarirashe.rw ko mu kigo cyabo nta gikorwa bajya bategura kirenza iminota 15 kuba imikino ya nyuma ya shampiyona yatangiye mugitondo igasozwa nyuma ya saa sita bitoroshye kugira ngo bamwe mu bakinnyi bategereze.

Gusa uyu mutoza yemeza ko siporo ari ingenzi ku bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko ibafasha kuruhuka.

Ikipe ya mbere yahawe igikombe ndetse n’umukinnyi ku giti cye wabaye uwa mbere nawe agenerwa igikombe.

Amafoto yaranze isozwa rya shampiyona ya Boccia

Bamwe muri aba bakinnyi bo mu ikipe ya Izeremubeyi bageze hanze nyuma y'isozwa rya shampiyona
Bamwe muri aba bakinnyi bo mu ikipe ya Izeremubeyi bageze hanze nyuma y’isozwa rya shampiyona

sam_7089

Sekarema ushinzwe umukino wa Boccia muri NPC Rwanda yashyikirije igikombe ikipe ya Rulindo
Sekarema ushinzwe umukino wa Boccia muri NPC Rwanda yashyikirije igikombe ikipe ya Rulindo
Iramfasha Patience wegukanye igikombe cy'abakina ari umwe kuri umwe
Iramfasha Patience wegukanye igikombe cy’abakina ari umwe kuri umwe

dscf8646 dscf8645

Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bategereje guhabwa ibihembo
Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bategereje guhabwa ibihembo

Tanga igitekerezo