Abaconga ruhago bakoresheje ukuguru kumwe batumiye abakinnyi ba Kenya mu Rwanda

0
Abakinnyi bakina bafashe imbago ba Musanze na Rubavu ku kibuga cya APICUR

Ishyirahamwe nyarwanda ry’abafite ubumuga bw’ingingo bakina umupira w’amaguru bakoresheje ukuguru kumwe  “Rwanda Amputee Football Association” batumiye abakinnyi ba Kenya mu mukino wa gishuti uzabera i Kigali kuwa 3 Ukuboza 2016 ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.

Rugwiro Audace umuyobozi wa “Rwanda Amputee Football Association” yatangarije izubarirashe.rw ko mu rwego rwo kubaka umupira w’amaguru ku bafite ubumuga bw’ingingo bakomeje gukoresha amarushanwa abera mu Rwanda.

Ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016, iri shyirahamwe ryateguye irushanwa ryahuje Musanze Amputee FC na Rubavu Amputee FC mu mukino wa gishuti wabereye ku ishuri rya APECIR i Musanze. Uyu mukino warangiye Musanze itsinze ibitego 3 kuri 2 bya Rubavu.

Ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016 Rwanda Amputee Football Association yatangije ku mugaragaro ikipe ya Gakenke mu mukino wa gishuti  w’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga.

Uyu  mukino wahuje amakipe hagati ya Kigali Amp. FC na Gakenke Amp. FC urangira ari ibitego 5-2. Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Nemba  i Gakenke.

Iyi mikino ya gishuti yateguwe hagamijwe kureba abakinnyi bafite impano yo guconga ruhago bafite ubumuga bakazifashishwa ubwo ikipe y’Igihugu izaba ikina umukino wa gishuti n’ikipe yo muri Kenya ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga.

Abakinnyi bafite ubumuga bw’ingingo bakina n’ukuguru kumwe bafite impago.

Aya mashyirahamwe akaba avuka nyuma y’uko Komite y’Igihugu y’Imikino y’abafite ubumuga(NPC Rwanda) yifuje ko haba amashyirahamwe azajya ategura amarushanwa kuruta uko ariyo yajya imanuka hasi gukoresha amarushanwa.

Nyuma yo gukina habayeho gufata ifoto y'urwibutso
Nyuma yo gukina habayeho gufata ifoto y’urwibutso

Tanga igitekerezo