Urarye uri menge: Hari abantu bashimishwa no kubabaza abandi

0
1188

Sadiques, ni abantu bafite indwara yo mu mutwe yo gukura ibyishimo mu kubabaza abandi cyangwa se kubabona bababara.

Muganga wo mu myitwarire n’imitekerereze mu bitaro bya Ndera, Nsengiyumva Innocent, avuga ko nta mibare igaragaza ingano y’abafite icyo kibazo, atari uko kidahari ngo ahubwo abashakashatsi ntibakunze kugikoraho bihagije.

Avuga ko muri rusange aba bantu batamenyekana muri muryango rusange w’abantu, kuko usanga abagifite bitiranwa n’abagome, abantu bahorana uburakari, abanyamahane n’ibindi.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Hari abaza kwivuriza hano, ariko akenshi babazana atari cyo kibazo nyamukuru baje kubavuza. Babazana iyo bagaragaje amahane cyane bagatekereza ko bafite ikibazo cyo mu mutwe babageza hano tugasanga  ni sadism”

Ibiranga umuntu ufite uburwayi bwo gushimishwa n’akababaro k’abandi (sadism)

Muri rusange, umuntu ufite uburwayi bwo gushimishwa n’ububabare bw’abandi arangwa n’uruhurirane rw’imico y’ubugizi bwa nabi, amahane, gutesha agaciro kandi byose bikamuzanira ibyishimo.

Aho atandukanira n’umuntu usanzwe, we agirira nabi abantu mu buryo bw’indengakamere ntiyigarure cyangwa ngo yicuze.

Uyu muntu ashimishwa no kugirira nabi abantu mu buryo bugaragarira amaso (violence Phyisique) agambiriye gukuramo ibyishimo.

Urugero ngo ni nk’igihe akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye. Iyo nk’umugabo afite ubu burwayi, akubita umugore we yamara kumubabaza akaba ari bwo agera ku byishimo bye bya nyuma mu mibonano mmpuzabitsina.

Umuntu ufite bene iki kibazo kandi anezezwa no gutesha abantu agaciro, akabikorera imbere y’abandi bantu kandi akishima.

Umuntu ushimimishwa n’akababaro k’abandi ashobora guhana birenze urugero umuntu yaba afiteho uruhare n’uburenganzira nk’umwana, umugore we, imfungwa, umukozi we, agahana yihanukiriye.

Muganga Nsengiyumva yagize ati “Hari ibyo tujya twumva ngo umubyeyi yatwitse umwana amuziza gukora mu nkono, cyangwa se yafashe igisambo aragikubita kugeza apfuye, bariya bantu bibaye ngombwa ko babanza kureba imyitwarire yabo y’igihe kirambye ushobora gusanga hari ibindi bikorwa bibi bakoreraga abantu mu rwego rwo kwishimisha”

Yishimira ububabare bw’umuntu yaba ubw’umubiri cyangwa mu mutwe, akamera nk’aho biri kuba ku nyamaswa. Ashobora kugirira umuntu nabi kugera ku rugero rw’uko yaba ari nko kubigirira inyamaswa.

Iyo bimeze bityo, ngo umuntu wese ashobora guca urwaho akamubabaza arabikora. Abo mu muryango, abaturanyi, abakozi, abanyantege nke, n’abandi yagiraho ububasha bose.

Ashobora no kugeza aho yiga imikino yo kurwana (karate, iteramakofi…) kugira ngo bizamufashe kugera ku ntego yo kubabaza bikabije undi kugera no ku rugero rwo kwica.

Umuntu ufite uburwayi ashimishwa no kubuza abandi ubwigenge. Urugero, ashobora kubuza umugore we gusohoka, akamubuza kujya gukora kandi wenda afite impamyabushobozi, akamubuza gusura abandi, kuba ari ahongaho ababaye bikaba ari byo bimushimisha.

Mu gihe abandi bashakanye bashimishwa no guhaha bose bagahuriza hamwe mu rugo, we ashimishwa n’uko ubushobozi bw’umugore bupfa ubusa.

Ashobora no kubuza abana be kujya gukina,  akabambura ibikinisho, kugira ngo bababare hanyuma we yishime.

Uko aba bantu bafashwa

Abashakashatsi bagaragaje ko ikibazo cya sadism hari igihe kiba cyaraturutse mu bwana, uko akura na byo bigakura, kugeza igihe biba umusingi yubakiraho ubumuntu (personnalité) bwe.

Ngo icya mbere gikwiye gukorwa ni uko abantu bafunguka amaso bakamenya niba imyitwarire y’abo babana mu buzima bwa buri munsi isanzwe cyangwa niba hari aho ihurira n’iyavuzwe haruguru.

Muganga Nsengiyumva yagize ati “Igihe ubonye ko umuvandimwe wawe/umubyeyi/inshuti afite biriya bimenyetso ni byiza kubimuganirizaho kugira ngo murebere hamwe niba bitaba ngombwa ko yagana abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, bamufashe kumenya imvo n’imvano y’ibyo bintu bakamufasha kuyobora neza ibyishimo n’ibyiyumviro bye.”

Mbese umuntu ufite iyi ndwara arakira?

Muganga Nsengiyumva avuga ko umuntu ufite ikibazo cyo gushimishwa no kubona abandi bababara iyo afashijwe neza akira, gusa ngo si ikintu gihinduka ako kanya.

“Ni ikibazo kinjira muri personnalité, akaba ari ikintu kidahinduka ako kanya. Si ikintu bazavuza imiti, ahubwo ni ugufasha umuntu guhindura imtitwarire. Bishobora gufata igihe, ariko iyo abyemeye birashira.”

Hari igihe gishobora kuba ikibazo cyiza kiyongera ku kindi. Hari igihe aba ari nk’umwana uba warakuriye mu muryango umeze gutyo. Icyo gihe bisaba igihe kinini ngo ahinduke.

Muganga avuga ko hari imiti ishobora kwifashishwa iyo amahane yabaye menshi kugira ngo acike intege, ariko nta kinini gihindura ako kanya umuntu umeze gutyo.

Tanga igitekerezo