Umwana w’imyaka 5 afite ubuhanga mu kwerekana imideli

0
Muberuka Sangwa Gaella w’imyaka itanu n’igice (Ifoto/Ngendahimana S)

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo habaga igikorwa cyo kwerekana imideli cyiswe ‘Rwanda Cultural Fashion Show’ ku nshuro ya kane, hagaragaye umwana w’imyaka itanu n’igice ufite impano yo kwerekana imdeli.

Muberuka Sangwa Gaella w’imyaka itanu n’igice uburyo yerekanye imdeli byashimishije abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwerekana imideli.

Aha yerekana imideli

Nyuma y’iki gikorwa umunyamakuru w’Izubarirashe.rw yegereye Anuarite umubyeyi w’uyu mwana asobonura uburyo umwana we yatangiye ibyo kwerekana imideli.

Avuga ko yabitangiye akiri muto cyane kubera ukuntu wasanga abyigana igihe cyose, ati “yakundaga kubyitaho kuri televiziyo, agakunda  kubyigana noneho rimwe nza kujya mu gikorwa cyo kwerekana imideli cyari cyabereye muri hotel des milles collines mbasaba ko yabyinjiramo ngira amahirwe nsanga bari no gutangiza ishuri ryabyo mpita mutangiza.”

Muberuka nyuma yo kuva ku ishuri, ajya kwiga ibijyanye no kwerekana imideli muri “Golden model” i Remera.

Ni muri urwo rwego  uyu mubyeyi we avuga ko azakomeza kumushyigikira kugeza abaye mukuru.Yaboneyeho no gusaba abandi babyeyi kureka abana bagakora ibintu bakunda kuko bituma biga neza ndetse bakazana amanota meza.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyamahanga cyane (Ifoto/Ngendahimana S)

Iki gikorwa cyo kwerekana imideli ntabwo cyitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe kubera ko mu mpera z’icyumweru (weekend) hari habaye ibitaramo bitandukanye nkuko Ntawirema utegura iki gikorwa yabitangarije Izubarirashe.rw.

Ntawirema avuga ko nubwo kititabiriwe cyane, ariko batigeze bahomba kuko bacuruje angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Muri iyi minsi Abanyarwanda barakennye, icya kabiri  habaye ibitaramo byinshi. Ntabwo twigeze duhomba kuko iyo igikorwa kirangiye ntuwikore ku mufuka ukabasha kwishura abo wakoresheje icyo gikorwa kiba cyagenze neza.

Hari bamwe  mu bakora imyenda (designers) bagombaga kwitabira iki gikorwa ariko ntibaza ku mpamvu zitandukanye.

Ntawirema avuga ko uwari kuva muri Tanzania ataje kubera uburwayi, uwa Congo yabujijwe n’umutekano muke uri iwabo, uwo muri Nigeria akaba yari ahari ariko ibintu bye byarasigaye mu ndege n’aho uwa Uganda akaba yarabamenyesheje mbere ho gato ko afite ibibazo by’umuryango.

Tanga igitekerezo