Umuziki wacu uracyarimo kwifata cyane – Jody

0
Jody muri studio ya City Radio (Ifoto/Irakoze R.)

Niba abahanzi nyarwanda bifuza kugera ku rwego mpuzamahanga hari ibyo Jody Phibi abagiraho inama ko bakwiye kubanza guhindura mu mikorere n’imyifatire yabo.

Ibyo ni ukureka kurebera isoko ryabo mu Rwanda gusa, ahubwo bakagura impano zabo bakareba no ku isoko mpuzamahanga, bityo bakifata nk’abahangira isoko ryo ku rwego mpuzamahanga.

Ibi nibyo Jody, w’imyaka 24, ashingiraho avuga ko inzira ikiri ndende ku bahanzi nyarwanda, kuko bacyifatafata, kandi ko bacyifungirana bareba gusa u Rwanda.

Jody, ubusanzwe witwa  Muyoboke Phiby, mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Izubarirashe.rw yavuze ko abona ko kugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere, abahanzi nyarwanda bakwiriye kutagendera ku byo abantu babavugaho, ahubwo ko bakwiriye kubirenga bakirekura.

Yagize ati “Ntiturebe ngo turakorera iwacu gusa, ahubwo tugakorera iwacu ariko dusangiza n’amahanga. Kandi abantu bose ntibakunda ibintu bimwe, ni ukugerageza kwirekura cyane ntiturebe iby’iwacu gusa.”

Muri iki kiganiro kandi Jody aranagaruka ku byari bimuhugije muri iyi minsi, anavuge ku mbogamizi abona zikiri mu muziki n’inama agira abahanzi bagenzi be ngo barusheho kugeza umuziki wabo kure.

Soma HANO ikiganiro kirambuye Jody yagiranye n’Izubarirashe.rw :

IR : Ni ibihe bihangano byawe bishya ?

Muri iyi minsi nasohoye amashusho y’indirimbo nshya ‘Turajyanye’, ni indirimbo nakoranye na Peace Jolis waririmbye ‘Turi Beza’. Ndateganya no gusohora amashusho y’indirimbo ‘Birandenga’ nayo ni indirimbo yanjye njyenyine mperuka gusohora. Mfite n’ibindi bikorwa byunganira ibyo ngibyo birimo indirimbo nakoranye n’abandi bahanzi batandukanye abantu bazagenda bayabona kuko nzagenda nyasohora. Icyo nabwira abafana banjye ni uko ndi gukora cyane, ndimo gushyiramo ingufu ku buryo ngiye gukomeza gusohora indirimbo ku yindi.

IR : umaze gukora indirimbo zingahe?

Ni nyinshi cyane, njyenyine maze gukora indirimbo zirenga 10 ntashyizemo izo nakoranye n’abandi bantu. Indirimbo yanjye ya mbere nayikoze mu 2012, icyo gihe nigaga mu mashuri yisumbuye. Ubu ariko numva ko natangiye ikindi cyiciro kuko ubu narangije amashuri yose ayisumbuye na Kaminuza, ubu rero ngiye gushyiramo imbaraga nyinshi kuko mbere nari mpugijwe cyane n’amasomo.

IR: Ko utagaragaraga cyane, wari uhugijwe n’amasomo?

Haba harimo n’ibindi bintu kuko igikorwa cy’ubuhanzi gifata igihe kinini iyo wifuza gukora ibintu bizima. Ikindi binasaba ubushobozi, ugashaka n’abantu bagufasha, ukanamenya umurongo wiha; ibyo byose bigufata igihe. Yego n’amasomo yamfataga cyane ariko n’ibyo bindi byo kwiha umurongo byandindizaga.

IR: Wigaga iki muri Kaminuza?

Ibintu byitwa Social Work and Public Administration, bijyanye no gukorana na rubanda na sosiyete. Nigaga muri Mount Kenya University.

IR: Ubu wafashe umurongo? Wabonye umujyanama?

Umujyanama ubu ntabwo ndawubona ariko ubu biri mu nzira kuko hari abantu turi kuvugana. Icyo navuga cyandemereraga cyane ni uguhuza umuziki n’amasomo, ubu rero ubwo nayarangije ndumva norohewe ngiye gukora umuziki cyane. Ndacyakora njyenyine ariko nko mu gihe gitoya ndizera ko nza kubamfite abantu bamfasha mu muziki.

IR: Kuki wowe nta Album urasohora waratangiye umuziki kera?

Nibyo nta Album ndasohora kuko narabyirinze pe. Si uko ntari mbikeneye ariko nifuza kuzasohora Album mu ngihe nyacyo, igihe nzaba nizeye ko mfite indirimbo zinyemerera kuba nategura nk’igitaramo gikomeye abantu bakacyitabira. Ndifuza kuzasohora Album mfite indirimbo nyinshi zizwi n’izina Jody rimaze kwamamara cyane.

Phibi arateganya kwibanda ku muziki nyuma yo kurangiza Kaminuza
Phibi arateganya kwibanda ku muziki nyuma yo kurangiza Kaminuza

IR: Ni izihe mbogamizi zikomeye wahuye nazo mu muziki?

Umuziki w’u Rwanda uko uba uwutekereza utarawinjiramo n’ukuri kwawo umaze kuwinjiramo usanga ari ibintu bibiri bitandukanye. Njye natekerezaga wenda ngo nzajya muri Studio, ndirimbe indirimbo nk’imwe cyangwa ebyiri ngahita menyekana ariko siko byagenze. Sinavuga ko ari imbogamzi ahubwo niyo nzira buri wese uje mu muziki acamo ni ibintu bifata igihe. Habayemo ikintu cy’uko indirimbo zanjye zitahise zimfasha kugera ahantu nifuzaga kugera ariko ndizera ko ubu noneho ngiye kubigeraho. Indi mbogamizi ikomeye ni ukudahita ubona uburyo bwo gushyigikirwa mu buryo bw’amafaranga.

Iyo ucyinjira mu muziki ubonamo abantu benshi bakubwira ko bakunze ibihangano byawe ariko bikagarukira aho gusa. Uba ukeneye undi muntu ukugirira icyizere akagushoramo amafaranga ye. Nubwo uba ufite impano ntabwo biba bihagije haba hagikeneyemo undi muntu ugufasha kubihindura business. Njye ntabwo navuga ngo imbogamizi ni akantu kamwe ngo nkibandeho, umuziki w’u Rwanda ni inzira ndende.

IR: Ubona se bishoboka ko umuntu yatungwa gusa n’umuziki mu Rwanda?

Ndabona byashoboka, kugeza ubu ngubu umuziki ndacyawufitemo icyizere ko watunga umuntu. Abantu bagomba kwikura mu mutwe yuko umuziki ari ibintu byo kwishimisha gusa. Umuziki ni ikintu ukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa mbere utaruhuka; rero ntabwo umuntu muzima ashobora kwemera gukora icyo kintu nta nyungu abikuramo. Umuziki tuwuraramo amajoro kandi uravunanye. Kandi hari ingero z’abo mu Rwanda utunze. Ugendeye nko ku bushobozi bw’Abanyarwanda, kuba ubu umuhanzi abasha kubona igitaramo kimwe gishobora nko kumwishyura amafaranga nk’ibihumbi Magana abiri (200,000Rwf) byerekana ko harimo gutangira kwihangira akazi.

Ubwo ukoze ibitaramo bibiri urumva ko ari amafaranga ibihumbi Magana ane mu cyumweru kandi hano hanze hari abantu benshi baba bararangije amashuri batabasha kubona amafaranga nk’ayo kandi ntako baba batagize bashakisha akazi bakabuze. Birashoboka rwose ko impano yo kuririmba yatunga umuntu. Ahubwo icyo mbona ni uko umuntu yabishyizeho umutima we wose agakora cyane adacika intege ahubwo umuziki waba umwuga ukomeye umuzanira inyungu hano mu Rwanda.

IR: Ni uwuhe muhanzi w’umukobwa ufatiraho icyitegererezo?

Kuri njyewe umuziki uko nyufata ntabwo ari ukuririmba gusa, hari n’ibindi biba biwuherekeje harimo nk’uburyo ukora umuziki wawe, uko uwumenyekanisha n’uko uwubyaza inyungu. Mu Rwanda rero hari abahanzi b’abakobwa benshi baririmba ngira byinshi nigaho, buri wese ngendeye ku miririmbire ye n’imikorere ye. Harimo ba Teta Diana, hari n’undi mukobwa witwa Mutoni Mary ariko we ntabwo azwi cyane. We akora indirimbo zihimbaza Imana cyane; mukundira imiririmbire ye.

Nakunze kujya nicara nkumva cyane  indirimbo za ba Miss Jojo nubwo ubu bo batagikora, ariko nka Jojo ni umuntu mfatiraho urugero cyane kuko yari afite uburyo bwe utapfa gusangana umuhanzi uwo ari we wese. Hari n’abandi nka Charly na Nina n’abandi batandukanye kuko ndebera urugero kuri benshi. Ndetse akenshi na kenshi nanjye ubwanjye nikomoraho inganzo kuko mfite nanjye uburyo bwanjye nkoramo ibintu butandukanye n’ubw’abandi bahanzi.

IR: Abahanzi nyarwanda ubona bakibura iki?

Ikintu cya mbere mbona ni uko hakiri ikintu kikiduhambiriye. Hari nk’ubu nk’umuntu twavuganaga w’umu-Deejay ambwira ati ‘Abanyarwanda mufite impano ariko hari ikibazo ahantu.’ Yambwiraga ko icyo kibazo gituma tutagera aho abandi bari. Birashoboka yuko harimo ikibazo cyo kwifata cyane, birashoboka ko twaba tukigendera ku bandi bantu kurusha kumenya icyo twebwe tuba dushaka kugeraho nk’abahanzi. Ni ibintu dukwiye gukosora niba ugiye mu mwuga ukamenya icyo wowe ushaka nk’umuhanzi utagendeye cyane ku bantu.

Yego hari igihe abantu bagushyigikira ariko nanone bafite ibintu byo bakunda uba ukwiye kubaha ukabibamenyereza bagera aho nabo bakagushyigikira. Abantu erega ntibakunda bose ibintu bimwe, rero ni ukugerageza kwirekura cyane ntiturebe iby’iwacu gusa, ahubwo tukamenya ngo turakorera iwacu ariko dusangiza n’amahanga tukaba twakora ibintu abantu bacu bumva ariko b’ingeri zose baba abo mu Rwanda n’abo hanze, ntitwifate cyane ngo tugume ahantu hamwe gusa tukajya ku rwego mpuzamahanga. Ikindi dukeneye ko na Leta idushyigikira kuko umuziki no ku nyungu z’igihugu urakenerwa cyane, rero Leta ikwiye gushora mu muziki nyarwanda ikanadufasha ko ibihangano byacu bitiganwa. Ibyo bizasaba natwe abahanzi gufatikanya.

Jody na Peace
Jody na Peace

Tanga igitekerezo