Umunyarwanda yagaragaye muri filimi ngufi muri Australia

3
Ras Banamungu Idi

Ras Banamungu Idi, umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Australia mu mujyi wa Perth yagaragaye muri filimi ngufi yitwa ‘Dirty & Corrupt’.

Avuga ko muri iyi filimi bashaka kwerekana uburyo abapolisi ariko bacuruza ibiyobyabwenge mu gihe ari bo bashinzwe ku birwanya, bagamije no kwerekana ko Isi yamunzwe na ruswa ndetse n’ibiyobyabwenge.

Ni muri urwo rwego avuga ko iyi filimi bayanditse ubwo basozaga amasomo aho bigaga ibijyanye n’ubuhanzi, ati ‘Tukirangiza kwiga badusabye gukora filimi ngufi mu rwego rwo kwerekana ko twize neza, tuyifata amashusho ndetse turanayiyobora; niko gutekereza uburyo bamwe mu bapolisi ku Isi bakoramo.”

Yagize ati “Muri iyi filimi tuba dushaka kwerekana uburyo umupolisi ashobora kugufata ucuruza ibiyobyabwenge ntagufate ngo agufunge ahubwo akaba yakwica akabeshya ko wamurwanyije  kandi na we afite gahunda yo kubikwaka ngo abyicururize. Ashobora kutakwica ariko akagufunga akuziza ubusa kandi wenda mufatanyije icyo cyaha.”

Muri iyi filimi Ras Banamungu Idi ni we wabaye umukinnyi mukuru (Acteur principale/Main actor) nk’umuntu wazanye igitekerezo.

Ubusanzwe, Ras Banamungu Idi ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bihimbiye injyana yitwa Kin Hall icurangitse nk’Ikinimba nyafurika nk’uko abyivugira. Ngo yafashe indirimbo za Kinyarwanda bita “Intwatwa” azivanga na Raggae avanamo iyo yise ‘Kin Hall” yanatumye ibinyamakuru byo hanze bimwandikaho nk’Umunyafurika witeje imbere.

Kugeza ubu avuga ko ashobora gukina amafilimi, akayandika, akayayobora ndetse akanaririmba, akaba ateganya kuza mu Rwanda mu minsi iri imbere aho azitabira iserukiramuco rya Kigali Up.

KANDA HANO UREBE AGACE GATO K’IYI FILIMI

3 Ibitekerezo

Tanga igitekerezo