Nyirarukundo Béatrice yemeza ko ikinamico za kera zari nziza kurusha iz’ubu

0
Nyirarukundo Beatrice, akina ikinamico kuva muri 1995

‘Abateze amatwi radiyo Rwanda mwiriwe! Murasuhuzwa na Nyirarukunda Béatrice. Uyu munsi itorero Indamutsa ryabateguriye umukino witwa…’ Aya ni amagambo Abanyarwanda benshi bakurikirana ikinamico kuri radiyo Rwanda bakomeje kumva mu matwi yabo, amagambo avugwa na Nyirarukundo Béatrice, umukinnyi w’amakinamico, iyo igiye gutangira.

Ese Béatrice ni muntu ki? Twamusanze kuri RBA, aho akinira maze mu kiganiro twagiranye, atubwira byinshi ku buzima bwe, ku rugendo rwe muri uyu mwuga ndetse n’uko awubona muri iki gihe.

IR: Mwatangira mutwibwira

Nyirarukundo: Nitwa Nyirarukundo Beatrice, navutse mu mwaka wa 1966, ndubatse mfite umugabo n’abana 3 n’abuzukuru 2. Nta mashuri ahambaye mfite, nagarukiye kuri 6 yisumbuye gusa.

Uzwi ukina amakinamico, ese wabitangiye ryari? Ute?

Gukina ikinamico rero nabitangiriye mu itorero Indamutsa mu mwaka wa 1995, icyo gihe nakoraga muri secretariat (ubunyamabanga) ya ORINFOR, nkorana na Mukandengo Athanasiya bakunze kwita Kivamvari, agakunda kumbwira ko abona nifitemo impano yo gukina amakinamico, ariko njye nkumva ntabyiyumvamo neza, hanyuma we n’uwitwa Nyabyenda Narcisse, baranyegera bansaba ko nagerageza gukina nkareba uko bigenda, hanyuma impano yanjye igaragara ityo nanjye ngenda mbyiyumvamo buhoro buhoro kugeza ubwo mbigize umwuga wanjye.

Byari bisanzwe ari impano yawe se? Mu buto wumvaga ushaka kuzabikora nk’umwuga?

Ntekereza ko yari impano yanjye. Kuva niga mu mashuri abanza najyaga nkunda gukina udukinamico hamwe n’abandi bana kandi nkabikora neza. Narabikomeje no mu mashuri yisumbuye, abantu rwose bagakunda uko mbikora, ariko rwose sinari mfite muri gahunda ko nzabigira umwuga uzambeshaho.

Ubona se warahisemo neza, ntabwo wicuza kuba utarakoze indi mirimo?

Oya rwose sinicuza. Uyu ni umwuga mwiza cyane, n’ubwo nabikoze mbibwirijwe n’abandi ariko nasanze ari ibintu byiza cyane kuko uretse kuba nongera imbaraga mu mwuga bimfasha kwiteza imbere mu buzima bwanjye bwa buri munsi cyane ko nta n’akandi kazi ngira. Kuva mu mwaka wa 2006, ubwo navaga muri ORINFOR, nakomeje umwuga wo gukina ikinamico gusa. Hari n’ubwo mbona akandi kazi, ariko bitewe n’umushahara uteri mwinshi mbonamo kandi kambuza kubona umwanya wo gukomeza ibiraka by’amakinamico ngahitamo kubyihorera.

Uretse n’inyugu z’umutungo kandi, burya mu gukina ikinamico harimo n’ubuzima bwiza. Iyo ukina amakinamico, uraruhuka mu mutwe, wumva unezerewe. Niyo mfite utubazo nkaza gukina ikinamico numva twose mbaye ntushyize ku ruhande. Noneho rero iyo ubikora ubikunze usanga ari ibintu biryoshye cyane.

Ese iyo ugereranyije amakinamico ya kera n’ay’ubu, ububona ute?

Amakinamico y’ubu rero aragenda atera imbere, ariko mu bihe bya kera mbere yacu njye mbona barakinaga neza kuturusha. Natwe mbona tugerageza, ariko amakinamico ya kera yari meza kurushaho. Abanditsi n’abakinnyi b’icyo gihe bakoraga ibintu neza cyane rwose kuturusha kuko bandikaga neza cyane rwose noneho byahura n’abakinnyi bariho ugasanga ni mahwi birahura neza rwose.

Nyirarukundo Beatrice hamwe n'abandi bakinnyi basoma umukino mbere yo kuwitoza
Nyirarukundo Beatrice hamwe n’abandi bakinnyi basoma umukino mbere yo kuwitoza

Ubona se barabarushaga iki?

Abantu be kera rero baturushaga byinshi. Kubera mu bihe byabo aribwo makinamico yari agitangira wasangaga bitaweho, buri kimwe cyose bifuza bakibona. Uko abo nasanze babinsobanuriraga, ngo wasangaga n’umuyobozi mukuru w’ikigo amanuka akabareba ngo amenye ko ntacyo babura kandi burya ibiryoshya ikinamico ni bene nk’ibyo; amajwi twumva, ay’ amasahani, ay’akabari, ay’urusaku n’ibindi nk’ibyo. Kubona barabibonaga mu buryo buboroheye rero byatumaga ibyo bakina biba byiza kandi nabo bikabatiza umurindi wo gukora cyane, dore ko babaga banabikunze bumva bashaka ko bitera imbere.

Hari ikinamico ya kera se wiyumvamo, ukunda cyane ku buryo wumva wifuza kuba waragize amahirwe yo kuyikinamo?

Buriya ikinamico abantu bakunze kwita iy’Uwera ni ikinamico iryoheye amatwi pe, irimo n’ubutumwa wumva bukora ku mitima y’abantu. Buriya rero iyo nyumvise uretse kuryoherwa numva nifuje no kuba nari umwe mu bakinnyi bayo kandi nkumva nari kubishobora kandi nkabikina neza.

Umukinnyi se wakubereye icyitegererezo ku buryo uba wumva wifuza kuba nka we?

Ni Mukandengo Atanaziya nyine, kuko niwe wanantoje. Mu gihe cyose yantozaga rero numvaga ngomba gukoresha imbaraga zanjye zose ngo nzamere nka we. Kandi n’ubu nuko buri gihe mba numva nshak kugera ku rugero nk’urwe.

Ubona hakorwa iki se ngo urugero rw’amakinamico y’ubu rube rwagera kurw’aya kera?

Duhereye ku banditsi, nabasaba kwinjira mu nganzo byimbitse bakandika imikino irimo inganzo nyayo. Hanyuma natwe abakinnyi, dukine bya nyabyo. Niba ukina winjire neza mu mukino. Urugero niba bbakubwiye ngo ukine uri nk’indaya, mu by’ukuri ubuzima indaya zibamo twese turabuzi, na we ukinjira muri ya ndaya nyine, ukaba nkayo. Icyo gihe birakorohera cyane kubyumvisha abagukurikiye, bakumva koko ko ari indaya iri kuvuga. Ukumva ko ibyo uri gukina bikurimo ntabwoba ngo mbese rubanda baragira ngo iki.

Waba hari andi makinamico wumvikanyemo cyangwa uri uwo mu itorero Indamutsa gusa?

Hoya si ndi uwo mu itorero Indamutsa gusa. Nakinnye no mu yandi makinamico nka Musekeweya nakinnyemo ndi Mukahirwa, iya Rwanda Revenue, Iya RDB n’izindi zitandukanye.

Bakinyuma ubwa mbere, urabyumva byrabatangaje. Bibazaga niba koko ari wa maman basanzwe bazi, biriranwa mu rugo, ntibabyumve neza. Rimwe umukuru muri bo yarambajije ati ‘ese iyo ugeze hariya uhindura ijwi? Ni wowe uba uvuga cyangwa ni ibyuma biba byakugize ukundi?’ ukumva ko abifitem ikibazo atabyumva neza. Hakaba n’ubwo mba nakinnye ndi umuntu mubi, nagera mu rugo nkumva babifiteho ibibazo cyane.

Ubu basa n’abamaze kubimenyera. Ubu basigaye bumva ibyo nakinnye bakihutira kumbwira uko babyumvise noneho wumva ko bitakiri ikibazo kuribo ahubwo ukumva babyishimiye.

Uretse kuyakina se, amakinamico yaba anagushimisha cyangwa ufite ibindi wikundira?

Nkunda cyane abantu babyina imbyino nyarwanda. Buriya ngeze ahantu hari ababyina Kinyarwanda nakwicara rwose nkanezerwa, naho aya makinamico rwose si kenshi nkunda kuyumva, nkunze kubibwirwa n’abandi bayumvise.

Ese ni iki wabwira umuntu wifuza kwinjira muri uyu mwuga? Yitege kuzasangamo iki?

Uyu mwuga wacu ni umwuga mwiza kandi ushobora kugira icyo ugeza kuri nyirawo aramutse awukoze awushyizeho umwete akumva ko ariwo mwuga we koko. N’ubwo wenda hari abatawubaha bibwira ko usuzuguritse, ariko ni umwuga ugufasha no mu buzima bwawe bwite bwa buri munsi. Uyu mwuga utuma umuntu atiyumva ko ari wenyine, uhorana n’abandi n’iyo waba ufite ikibazo iyo ugeze mu bandi mugatangira gukina ukumva umutima uraruhutse. Buriya uku umbona sinjya ngira ikibazo ngo kimbangamira cyangwa kimbuze amahoro kuko mba nagize amahirwe yo kugera hano.

Tanga igitekerezo