Nelly Wilson wahimbye Seburikoko yasobanuye byinshi ku mwuga we wo guhimba filime

0
Nelly Wilson Misago

Benshi mu Banyarwanda bakunda filime, muri iyi minsi barirahira filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, yitwa Seburikoko. Ni yo mpamvu twaganiriye n’uwayihimbye ngo atubwire inzira ye muri sinema ndetse n’uko yayitekereje.

Nelly Wilson Misago afite imyaka 30. Arubatse, afite umugore umwe n’umwana. Nelly yize Icungamutungo kuri ubu akaba ari umuyobozi mukuru wa Inyarwanda Ltd. By’umwihariko akunda ubugeni n’ubuvanganzo cyane ariko sinema ari na yo mpamvu akunze guhimba amafilime (creator) ndetse akanakurikirana uko zikorwa (producer).

Muri filime yagiye ahimba, harimo izakunzwe cyane ariko ukibaza uburyo umuntu wize icungamutungo yaba akora filime n’itangazamakuru.

Tumubajije iki kibazo yagize ati “Mbikora nka passion (ibintu nkunda cyane). Ndibuka niga muri SFB nari  mfite ikinyamakuru cyo mu kigo nayoboraga cyitwaga ‘Le Renouveau’ ariko na bwo nkaba harimo filime narimo nkora. Tumaze gusohora agace kayo ni bwo nahuye na Joseph Masengesho wari umaze igihe akoze website ya Inyarwanda.com mubwiye ko nsanzwe nandika ansaba ko nafatanya na we kuzajya nandika amakuru cyane ko we yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwiga. Ni bwo ninjiye mu itangazamakuru bya nyabyo ndetse ngenda nkoramo imirimo itandukanye muri company yacu ijyanye n’ibyo nize nkayifatanya no kwandika. Nakozemo marketing, operations nza no kugeza ubwo mba umuyobozi mukuru (Managing Director). Mu by’ukuri ibyo nize ndabikora ariko nkanongeraho ibyo nkunda cyane kurushaho harimo sinema n’itangazamakuru.”

N’ubwo ariko Nelly akora filime nk’ibintu akunda cyane, ngo byamutwaye igihe kinini ngo abigereho, dore ko zari inzozi zo mu bwana bwe gusa ubushobozi ntibutume azishyira mu ngiro. Kuri ubu akaba ashimira cyane Inyarwanda Ltd yamufashije kugera ku nzozi ze, dore ko ari yo imutera inkunga muri ibyo bikorwa, ibinyujije muri Afrifame Pictures.

Yagize ati “Sinema yari inzozi zanjye kuva mu bwana, ariko kubera ubushobozi ntabyo byanyoroheraga. Mu mwaka wa 2009 ni bwo natangiye kubikora, mpera kuri filime yitwa Inenge z’iwacu, muri 2011 nkora iyitwa ‘Ubu n’ejo’, muri 2014 nkora ‘Inshuti Friends’ noneho kuva muri 2015 ntangira gukora ‘Seburikoko’ naho muri 2016 nkora ‘City Maid’. Izi zose nkaba ari njye wabaga nazihimbye (creator) nkanakurikirana uko zikora(producer).

Twifuje kumenya aho igitekerezo cyo gukora ‘Seburikoko’ cyaje maze atubwira ko ahanini yabikoze akurikije ibyo abantu bamusabaga, nyuma yo gukunda iyayibanjirije yitwaga ‘Inshuti-Friends’, aho bamubwiraga ko bakeneye na filime ivuga ku buzima bwo mu cyaro.

Ati “Nari maze gukora Inshuri Friends, abantu batandukanye harimo naho nifuzaga kuyigurisha bakajya bambwira ko bakaneneye nindi filime yo mu cyaro. Nahise ntekereza bimwe mu bintu abantu batuye mu cyaro bakunda gukora, yaba ibyiza cyangwa se amanyanga nko gupfa imirima, kuba hari abagabo bagifite imyimvure itari myiza yo kutita ku bagorera babo bakabavunisha n’ibindi nk’ibyo mbona tubikozemo inkuru twabashaka kwerekana uburyo ari bibi n’ingaruka zabyo ariko tukanaboneraho kwerekana ko  byakwirindwa.”

Yunzemo ati “Nahisemo rero kubyerekana mu buryo busetsa abantu (comedy) kuko  iyi ari uruhererkane (series) kandi ica kuri RTV, mbona ko rimwe na rimwe abantu iyo bavuye ku kazi baba bananiwe bakeneye ikintu cyabaruhura mu mutwe.”

Seburikoko ni filime iri kuvugwa cyane, ikunzwe ku rwego bikomeye hano mu Rwanda, ndetse yanabonye igihembo (award) nka serie nziza y’umwaka. Twabajije Nelly uko yiyumva iyo asubije amaso inyuma sinema akiyifata nk’inzozi, akareba n’aho ibyo ukora bigeze.

Ati “Ibyo mbishimira Imana cyane kuko yumvise amasengesho yanjye. Mu by’ukuri ntekereza gukora izi series nari mfite mu mutwe wanjye ko nifuza ko nakora filime yerekana ko abanyarwanda dushobora kwikorera ibihangano  twe ubwacu(Made in Rwanda) Abanyarwanda bakabikunda bakanabonako natwe dushoboye. Nishimira cyane rero kubona ko abantu bagenda babyumva.”

Nelly kandi ahamya ko kuba filime akora zikundwa, nta rindi banga  akoresha, uretse kumenya guhuza ibitekerezo bye n’ibintu bisanzwe biba mu buzima bw’abanyarwanda ndetse akanamenya guhitamo abakinnyi bakunda ibyo bakora. Ati “Nta rindi banga uretse gutekereza inkuru izakurura abantu ziba zishingiye ku buzima busanzwe abanyarwanda babamo ndetse no guhitamo abakinyi beza kandi bakunda ibyo bakora ndetse na Crew”

Ku musozo w’ikiganiro twagiranye, Nelly yagize ubutumwa aha abanyarwanda bakunda filime muri rusange ndetse n’abakunze izo yakoze by’umwihariko.

Ati “Sinema y’u Rwanda iri kuzamuka nubwo harimo ibibazo byinshi cyane cyane piratage (kwigana), isoko rito n’ibindi, ariko hari icyizere kuko twe tuyirimo turayikunda n’abayireba barayikunda. Igisagaye ni ibyo bibazo bigomba gukemuka ariko ikigaragara nuko iri kuzamuka. Ikindi kandi kuba twarabashije gukora ibyo dukora ari byo biduha ingufu, natwe ntabwo tuzabatenguha tuzahora tubaha filime nziza. Ikindi nabwira abantu bose bagira uruhare muri Seburikoko ko intego yacu ari yayindi guhora dutsinda kandi dutanga ibishya. Nkanashimira RBA yampaye umwanya wo kwerekana icyo nshoboye.”

Yamaze kandi impungenge abari barakunze filime Inshuti-Friends, avuga ko muri iyi minsi afite gahunda yo kongera kuyikora kuko imbogamizi yari yarahuye na zo, nk’aho yakinirwaga ndetse na bamwe mu bakinnyi batari bahari byose byamaze gukemuka.

Uretse gukora filime kandi, Nelly ni umukunzi wa filime aho akunda kureba filime z’uruhererekane (series) zo mu bwoko bwa drama, akaba yarakunzemo nyinshi ariko izamubereye nziza cyane ndetse yita iz’ibihe byose kuri we ni One Tree Hills, Nikita, Let it shine, 90210 na 24hours.

Tanga igitekerezo