Majoro ushinjwa kwica yakatiwe gufungwa by’agateganyo ukwezi

2
Urukuko rwategetse ko uyu musirikari ushinjwa ubwicanyi afungwa iminsi 30 by'agateganyo (Ifoto/Mathias Hitimana)

Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwategetse ko Majoro Dr Aimable Rugomwa Mupenzi, uregwa icyaha cyo kwica Mbarushimana Théogène, w’imyaka 19, afungwa iminsi 30 y’agateganyo,  kuri uyu wa 14 Nzeri 2016.

Uru rukiko rwavuze ko rubona hari impamvu zikomeye zituma akekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi; icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, mu ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda.

Yari yasabye gufungurwa by’agateganyo, avuga ko aho ari, ari guhombera igihugu kandi hari umushinga yakoraga wo gufasha abagore babuze urubyaro kubyara, ubu avuga ko wahagaze.

Uru rukiko rwanategetse ko uretse Majoro Rugomwa na Nsanzimfura Mamerto na we afungwa; uyu akekwaho ubufatanyacyaha.

Iki cyaha cy’ubwicanyi Majoro Rugomwa aregwa cyakozwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 9 Nzeri 2016. Cyabereye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Impamvu urukiko rwashingiyeho

Zimwe mu mpamvu uru rukiko rwashingiyeho rwavuze ko harimo kuba Majoro Rugomwa we ubwe yariyemereye ko yarwanye na Mbarushimana Théogène kuva mu rugo iwe kugera mu metero 15 bakahamukura ari muri koma.

Urukiko ruvuga ko hari n’abatangabuhamya ruvuga ko rwabajije bakagaragaza ko urupfu rwa Mbarushimana rwatewe n’uko yakubiswe n’uyu Majoro Rugomwa.

Uru rukiko rwavuze ko impapuro zo kwa muganga zagaragaje ko uyu mwana yishwe no kuba yari yakubiswe umutwe ukameneka, ko yari afite ibikomere byinshi mu mutwe ndetse ko n’igufa ryo mu mutwe ryari ryacitse.

Uregwa yahakanaga icyaha

Majoro Dr Aimable Rugomwa Mupenzi, imbere y’ubutabera kuri uyu wa Kabiri, we yasobanuye ko kuwa Gatandatu nijoro ari ku izamu i Kanombe abajura bateye iwe. Yavuze ko yari amaze iminsi azanye imodoka iwe mu rugo bakaba ari yo bashakaga kwibamo ibyuma.

Avuga ko bukeye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro umukozi yinjiye akavuga ngo abajura baraje.

Avuga ko yasohotse agasanga hari umujura yinjira anyuze ku muryango afite ibyuma akegera imodoka ye agatangira kuyitera ijeki.

Uyu musirikare avuga ko uwo muntu yahise afungura imodoka nuko ahita ajya kumufata baragundagurana ndetse agakubitwa umukono w’ijeki. Avuga ariko ko yaje kumurusha imbaraga, amukubita umutego, barwana amusohora afata inkoni atoraguye aho ayimukubita mu mugongo.

Asobanura ko icyo gihe yahise anahamagara abaturanyi n’irondo bamwe bavuga ko uyu muntu batamuzi, abandi bavuga ko bamubereye se wabo.

Me Claude Kaberuka yari yasabye urukiko ko ku bijyanye n’ibyaha abaregwa bakekwaho byahindurirwa inyito, bikitwa gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, aho kuba ubwicanyi. Yasabaga ko hashingirwa ku ngingo ya 151 aho kuba ingingo ya 140.

Me Ngabonziza Joseph na we wunganira abaregwa we yari yabwiye urukiko ko uwo yunganira atari kuregwa ubwicanyi, kuko ngo Mbarushimana bamusanze mu rugo rw’abandi afite amajeki ari munsi y’imodoka. We yavuze ko nta bushake Majoro Rugomwa yari afite bwo kumwica kuko ngo na we yakubiswe.

Me Ntagara Alain Mucyo, na we wunganira abaregwa we yari yavuze ko Majoro Rugomwa yari yagabweho igitero; ko yitabaraga.

Ubushinjacyaha ariko bwo bwari bwavuze ko abakekwaho iki cyaha cyo kwica bose bafungwa kuko icyaha bakekwaho kiremereye; basaba ko banakomeza iperereza.

Nsanzimfura we yavugaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe

Nsanzimfura Mamerto, uregwa ubufatanyacyaha, we yisobanuraga avuga ko atemera icyaha akekwaho avuga ko we yaje ahuruye bavuze ngo mu rugo haje umujura, ko iby’ubwo bwicanyi we ntacyo abiziho.

Me Claude Kaberuka wunganira abaregwa yabwiye urukiko ko Nsanzimfura Mamerto asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe amaranye imyaka itanu, ariko urukiko rwavuze ko nta muganga wamusuzumye ngo agaragaze ko koko ari umurwayi wo mu mutwe.

Urukiko rwavuze ko rusanga ibyo abaregwa n’ababunganira bavuga rutabishingiraho ngo rwemeze ko Nsanzimfura ari umurwayi wo mu mutwe.

Majoro Rugomwana Nsanzimfura Mamerto bibukijwe ko bafite iminsi 5 yo kujurira.

2 Ibitekerezo

  1. nibyo koko uyu musirikare yakoze amakosa yica inzirakarengane, uriya mwana yari umujyambere, yari afite imbere heza ariko byose Rugomwa yarabyangije,azabihanirwe kandi Imana yakire Roho ya Nyakwigendera kandi ikomeze umuryango we. Ariko kandi twasabaga ubuyobozi bw’ingabo kurenganura umusirikari umwe wo mu magepfo umaze igihe afunzwe hano turasobanura ko accident yakoze yayikoreye mu modoka ye bwite ko atari iya gisirikare, nta muntu wapfuye nta n’uwakomeretse p, ahubwo yakoze ibisabwa byose gukorwa iyo accident ibaye ( declaration muri assurance n’ibindi) ahubwo na we yari akwiye guhabwa umwanya wo kwivuza kuko yari amaze iminsi umushoferi we amugongesheje imodoka ye, aha turasobanura ko atari ayirimo we n’abandi bashinzwe umutekano bari mu modoka ya Meya wa Gisagara, umushoferi we arenga izindi modoka zose araza agonga iyo uwo musirikari yari arimo ayihindura declasse mbese yahise iva mu muhanda n’iya gisirikare yari atwaye nayo yarangiritse bikomeye,ariko none aridegembya ntibigeze bamukoza urwara none ….., abaturage yafashaga cyane cyane abatishoboye yatungaga iwe mu rugo turatakamba ngo mumufashe ariko afungurwe

Tanga igitekerezo