Icyo umubyeyi yakora ngo yirinde kwangiriza umugongo nyuma yo kubyara

0

Ababyeyi iyo bamaze kubyara usanga bataka uburibwe bukabije bw’umugongo, ubafatanya n’umunaniro baba basanzwe bifitiye nyuma y’amezi icyenda yose batwite. Ese uyu mugongo uterwa n’iki? Umubyeyi se yakora iki ngo yirinde kwangirika by’igihe kinini?

Ubu bubabare bwakunze kwitwa uburibwe bw’ikinyejana (mal du siècle) kubera uburyo buba bukabije ndetse bufatanije n’inshingano yo kwita ku mwana wavutse, ngo iyo umubyeyi atabwitondeye buba bushobora kwangiriza uruti rw’umugongo rwe bikabije ari na yo mpamvu twegereye muganga akadusobanurira uko umubyeyi yabyirinda.

Ese uyu mugongo uterwa n’iki?

Dr Rulisa, umuganga w’indwara z’abagore (Gynecologue) ukora muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi mu buzima (UR/CHS), yahoze ari KHI, avuga ko ibi atari uburwayi ahubwo ko biba ku babyeyi bose.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Ubwo buribwe bukabije bw’umugongo si uburwayi ahubwo ni ingaruka z’igihe kinini umubyeyi aba amaze atwite. Uko umwana akura mu nda ni ko agenda yagura inda, uko inda igenda yaguka rero ni ko n’imitsi yayo igenda ikurura uruti rw’umugongo. Icyo gihe rero uruti rw’umugongo rumenyera kumera uko, kuko biba bimaze iminsi myinshi ariko rumeze, umubyeyi aribwa ariko bitari cyane. Iyo amaze kubyara rero, ya mitsi yakururaga irarekura maze rwa ruti rw’umugongo rwari rumaze kumenyera, rukabura ikirufata ni bwo umubyeyi atangira kumva ubwo buribwe bukabije. Si uburwayi rero kuko nyuma y’ikindi gihe nanone umugongo urongera ukamenyera bityo n’uburibwe bugashira ariko umubyeyi atabyitondeye byamuviramo uburwayi budakira”

Ni iki se umubyeyi asabwa kugira ngo ubwo buribwe bugabanuke kandi atanangirije umugongo we?

Dr Rulisa aragira ati “Ibyo umubyeyi yakora ni byinshi ngo agabanye uburibwe, ariko icyo nabagiramo inama ni ugukora ubuvuzi ngororamubiri (physiotherapy), gusa ku bo bidashobokera kubera impamvu zitandukanye, bo bagomba kuruhura umugongo mu gihe kitari munsi y’ibyumweru bitandatu. Iki gihe agomba kukimara ahanini aryamye, yabyuka akicara ahantu hamuguye neza akirinda ikintu cyose gituma yunama, kuko uretse no kuba bimubabaza bituma atinda gukira n’uruti rw’umugongo ntirukomere neza. Gukanda umugongo ukoresheje amazi ashyushye byo rero n’ubwo bigabanya uburibwe ntacyo bifasha mu gukiza umugongo, ariko nanone ntacyo biwutwara.”

Urubuga mumtobeparty.com na rwo rutanga inama ku byo umubyeyi yakora ngo yoroshye uburibwe bw’umugongo. Ruvuga ko ibyiza ari uko umubyeyi yirinda gukora cyane ariko nanone ntatume umugongo we uba umunebwe ahubwo akawukoresha imyitozo ngororamubiri yoroheje, nko gutembera n’amaguru buhoro buhoro no koga (notation), agomba kandi kuryama kuri matela nzima itavuna umugongo, kurya indyo yuzuye kandi agahanga neza yirengagije iby’umubyibuho n’ibindi bituma yirinda kurya, kwambara isutiye ibasha kuzirika neza amabere ye aba yagize uburemere bunini kubera amashereka ndetse akanaha umwana abandi bakamumufasha kugira ngo yirinde umunaniro ukabije.

Ikindi ni uko ngo atari byiza ko umugore uri muri ibi bihe agira ibitekerezo byinshi, kuko bivuna ubwonko kandi muri icyo gihe buba bukora ku bice byinshi by’umubiri birimo uwo mugongo, amashereka n’ibindi.

Ni byiza rero ko abantu bari kumwe na we bamurinda ibimutera gutekereza cyane, bakamuha umwanya akaruhuka bihagije.

izubarirashe@gmail.com

Tanga igitekerezo