Icyo itegeko ry’umuryango rishya rivuga ku guta agaciro k’ishyingirwa

2

Itegeko rishya ry’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riteganya uburyo ishyingiranwa rishobora guteshwa agaciro n’impamvu.

Iri tegeko muri zimwe mu ngingo zaryo riteganya ko ishyingiranwa rishobora guteshwa agaciro mu buryo budasubirwaho cyangwa mu buryo busubirwaho, impamvu zigenderwaho n’ingaruka zabyo.

Guta agaciro mu buryo budasubirwaho

Ingingo ya 193 ivuga ko ishyingirwa rishobora guteshwa agaciro n’urukiko mu gihe ribaye umwe mu bashyingiranywe atarageza ku myaka makumyabiri n’umwe.

Iyi ngingo kandi ivuga ko ishyingirwa rishobora guteshwa agaciro mu gihe abashyingiranywe bafitanye isano rishingiye ku buvandimwe cyangwa rishingiye ku ishyingirana ku rwego rubujijwe; cyangwa se gushyingiranwa bwa kabiri ishyingirwa rya mbere ritaraseswa

Ishyingirwa rishobora guteshwa agaciro mu gihe umwe mu bashyingiranywe yashyizweho agahato.

Iyo ishyingirwa risheshwe hakurikijwe impamvu zavuzwe haruguru, ntibishobora kuregerwa iyo abashyingiranywe babanye amezi 12 akurikirana.

Inkurikizi zo gutesha agaciro ishyingirwa mu buryo budasubirwaho

Ishyingirwa riteshejwe agaciro ku buryo budasubirwaho rifatwa nk’aho ritigeze ribaho uhereye ku munsi isezerano ryo gushyingirwa ryakoreweho.

Icyakora, ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira burikomokaho kabone n’iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya.

Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane. Iryo teshagaciro ntirikuraho kandi uburenganzira n’imirimo nshinganwa y’ababyeyi ku bana.

Guta agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho

Ukwemera gufite inenge k’umwe mu bashyingiranywe, ishyingirwa ritabereye mu ruhame, ishyingirwa ryakozwe n’umwanditsi w’irangamimerere utabifitiye ububasha cyangwa undi muntu wese wihaye imirimo itari iye cyangwa indi mpamvu yose yaturuka ku kutubahiriza imigendekere y’ishyingiranwa ni zo mpavu zituma riteshwa agaciro mu buryo bwasubirwaho.

Ukwemera kuba gufite inenge iyo umwe mu bashyingiranywe yemeye gushyingirwa kubera kwibeshya ku muntu, yabeshywe cyangwa yabyemeye ku ngufu.

Ishyingirwa ntirishobora guteshwa agaciro ku buryo bushobora gusubirwaho iyo abashyingiranywe babanye amezi atandatu akurikirana uhereye igihe impamvu ituma rita agaciro yamenyekaniyeho.

Inkurikizi zo gutesha agaciro ishyingiranwa mu buryo busubirwaho

Ishyingirwa riteshejwe agaciro mu buryo bushobora gusubirwaho rigira inkurikizi zaryo kuva igihe ryatangiriye kugeza igihe hatangiwe ikirego gisaba kuritesha agaciro.

Icyakora, ishyingirwa ryateshejwe agaciro ku buryo bushobora gusubirwaho kubera imwe mu mpamvu zavuzwe haruguru rishobora kongera gukorwa bundi bushya mu gihe izo mpamvu zivuyeho.

Iyo urukiko rwemeje ko ishyingirwa nta gaciro rifite, rigira inkurikizi ku bashyingiranywe ku buryo bumwe iyo ryakozwe nta buryarya.

Kugabana umutungo w’abashyingiranywe bikorwa hakurikijwe amategeko agenga amasezerano yabo y’icungamutungo.

Mu ngingo yaryo ya 200, iri tegeko rigena ko iteshagaciro ridakuraho uburenganzira n’imirimo nshinganwa y’ababyeyi ku bana. Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane.

2 Ibitekerezo

  1. Mudusobanurire rwose nk’abantu bashakanye basezeranye imbere y’amategeko, inyandiko z’inkwano zihari, amafoto, attestations zo gushyingirwa zihari, amafoto,bamwe mu batashye ubukwe barahari,hashize imyaka isaga 25. Ngo none ubwo utanditse mu gitabo cy’iranga-mimerere cya nyuma ya 1994,ngo keretse uzane ACTE de mariage, bitabaye ibyo ngo ongera usezerane cg ngo ugane urukiko utange 25000 Fr, utangeyo ibyo bimenyetso,abe arirwo rwemeza ko wasezeranye. Rwose nimumbwire niba aya mategeko abayashyiraho bayashyiriraho abanyarwanda? igikomeye niki? ibyemezo urukiko ruheraho baba babibona,gusa icyangombwa ngo 25000 Fr abanze atuvemo! Nzabandora!

  2. IBYA YA MYAKA YO GUSHYINGIRWA BAHWIHWISAGA NGO YASHYIZWE KURI 18 BYO BITE ? Muzakomeze no ku zindi ngingo zaryo… Muzadushyirire ho n’igice umuntu yarisoma mo kuko ku-downloadinga page yo mu bwoko bwa PDF cg. DOC ufite telefone ntoya bitemera.

Tanga igitekerezo