Bavumira ku gahera gahunda ya VUP, ngo n’uwo bakunda ntazayishakemo akazi

    4
    Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi (Ifoto/M.Anne Dushimimana)

    Abaturage bo  mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza bahawe imirimo muri Gahunda ya VUP barayivumira ku gahera nyuma yo gukora amezi ayingayinga atanu bagahembwa inshuro imwe.

    Vision Umurenge Program ni gahunda yashyizweho ngo ifashe abantu batishoboye muri buri murenge gutera imbere binyuze mu nkunga y’ingoboka ihabwa abakene cyane, imirimo ihabwa abashoboye gukora, ndetse no gufashwa gukorana n’ibigo by’imari ku babifitiye ubushobozi.

    Abaturage barenga 300 mu Murenge wa Cyabakamyi bafashwa muri iyi gahunda, ariko abari mu cyiciro cyahawe imirimo ihemberwa ntibifuza kuzongera gukorana n’iyi gahunda nyuma y’uko bambuwe.

    Dushimimana Josée, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko batangiye gukora amaterasi muri gahunda ya VUP mu kwezi kwa gatanu.

    Aba bakozi ubusanzwe bakorera amafaranga 1500 ku munsi bakaba baragombaga kujya bahembwa buri minsi 15, bavuga ko bahembwe rimwe gusa mu kwa karindwi bahabwa makeya, banakatwa imibyizi badasobanuriwe impamvu.

    Bamwe mu bayobozi b’umurenge n’akarere bumva ibibazo by’Abaturage (Ifoto/Marie Anne Dushimimana)
    Bamwe mu bayobozi b’umurenge n’akarere bumva ibibazo by’Abaturage (Ifoto/Marie Anne Dushimimana)

    Dushimimana yagize ati “Kuri ubu twananiwe gutanga amafaranga y’ubwisungane bw’imiryango yacu, umuntu ararwara akivuza magendu. Imiti tutabonye mu bajyanama b’ubuzima ubwo twahira ibyatsi nyine.”

    Mushimiyimana Ruth, umubyeyi w’abana batatu, avuga ko umwana we yicaye atari kwiga kubera kubura ibikoresho by’ishuri.

    Mushimiyimana avuga ko bari bateze amakiriro ku mafaranga ya VUP ntibanaca inshuro none babihombeyemo.

    Ati “Nkanjye nari ntunzwe no guca inshuro nkabona amafaranga 700 ku mubyizi. VUP iduhaye akazi ndishima nti ‘wenda nanjye nabona udufaranga’, none inzara yaratwishe abana baricaye na yayandi y’inshuro ntayo twabonye.”

    Basiragijwe kenshi banagirwa inama yo kuguza

    Aba baturage bavuga ko bahora bajya kwishyuza ku murenge, rimwe na rimwe bakanahabwa itariki bazishyurirwaho ariko bagerayo ntibishyurwe.

    Bavuga ko byageze aho umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Cyabakamyi akabagira inama yo kujya baguza mu murenge SACCO bakazishyura bongeyeho inyungu ubwo bazaba bahembwe.

    Mushimiyimana yagize ati “Abenshi muri twebwe twayamazemo, twabanje kwanga kuguza, ariko inzara yakwica ukagenda sosiyari akakwandikira urupapuro ko wakoze muri VUP maze muri SACCO bakaduha umwenda tuzishyura dushyizeho n’inyungu.”

    Bazinutswe imirimo ya VUP

    Mukantaganda Savera na we wakoze muri VUP avuga ko agihabwa akazi yumvaga agize amahirwe akomeye yo gutera imbere, ngo ariko ubu ntiyabisubiramo, ngo n’uwe ntiyamugira inama yo kujya gukoramo.

    “Sinakongera kubijyamo kuko gukora ugatahira aho na perezida wacu ntabishyigikira. Nzajya nkomeza nshe inshuro ntahane duke ariko ntubone.”

    Aba baturage bavuga ko batunzwe no guhaha nyuma yo kurumbya kubera ibihe bibi, bavuga ko icyizere bari bafitiye VIUP cyaraje amasinde none ubu bikaba bigorana kubona n’ibyo kurya mbere babonaga bahingiye abifite cyangwa se bakoreye amafaranga mu bundi buryo.

    Ubuyobozi bw’umurenge bwasabye imbabazi

    Umuyobozi w’Umurenge wa Cyabakamyi Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza yasabye imbabazi abaturage bakoze muri gahunda ya VUP, avuga ko gutinda kwishyurwa byaturutse ku burangare bw’ubuyobozi.

    Nkurikiyumukiza yagize ati “Habayeho uburangare, ubuyobozi busabye imbabazi. Habayeho gutinda gukosora amasezerano y’akazi yarimo kwibeshya ku minsi abaturage bagombaga gukora, bituma kwishyurwa bitinda.”

    Nkurikiyumukiza avuga ko kugira ngo amafaranga arekurwe hari hakenewe urutonde rw’abakozi n’amasezerano ariho iminsi nyakuri bakoze, ari na ho ubuyobozi bw’umurenge bwatinze kubitanga kuko butari bwagakosoye amakosa yagaragayemo.

    Yizeza aba baturage ko bitarenze ku wa 13 Nzeri 2016 bazaba bashyikirijwe amafaranga yabo, ndetse bakanishyurwa imibyizi bari bambuwe nta mpamvu bagaragarizwa.

    Naho ku kibazo cyo kohereza abaturage mu Murenge SACCO kuguza amafaranga bazungukira, avuga ko atari azi ko byakozwe, hakaba hagiye gukorwa iperereza kugira ngo niba hari umukozi w’umurenge wakoze aya makosa akeburwe.

    Nkurikiyumukiza umaze igihe gito muri uyu murenge nyuma yo gusimbura mugenzi we wafunzwe ashinjwa ibibazo bya VUP yagize ati “Ntibizongera pe…VUP yatangiye kera kand hari abo yakuye mu bukene. Ni gahunda nziza, ibyo gutinda kubishyura ntibizongera kubaho ndabibijeje.”

    Cyabakamyi ni umwe mu mirenge 9 igize akarere ka Nyanza, abaturage baho batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi kandi ubutaka bwaho ntibwera cyane kuko busharira.

    4 Ibitekerezo

    1. Ariko Wowe wiyita Masokubona,uvuga kunyereza amafaranga wabibonye he?Hari ibyo umunyamakuru yigeze yandika?Warangiza ngo abanyamakuru barashyushya imitwe,ngo barangisha abaturage gahunda za Leta!Ariko UBUNDI nkawe uturumbutse mu kihe gihuru?Imfabusa perezida Avuga ni nkawe Kabisa!Ngo gahunda za Leta,Leta se uvuga n,iki?Ziriya ni gahunda zacu nk,abanyarwanda wa njiji we!Abanyarwanda rero kugaragaza ibibazo birimo ni ngombwa.Umunyamakuru rero ntabwo akora amakuru,we icyakora ni ukuyatangaza kandi atangaza ibiriho,ntabyo Aba yaremye.Umuswa gusa,ntaho utaniye na ba bayobozi birirwa batera ubwoba abanyamakuru ngo banditse inkuru zirebana n,aho BAYOBORA.

    2. Nyanza muri rusange ifite ibibazo bikomeye. Birakwiye ko abanyamakuru bamanuka bakahagera. Uretse babandi birirwana na ba meya gusa.

      Dukeneye itangazamakuru rivugira rubanda. Izuba Rirashe mukomereze aho rwose.

    3. Kuki abanyamakuru mukunda byacitse!
      Icyambere cyo ntabwo Akarere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 9 ahubwo n’icumi.
      Icya kabiri ni uko amafaranga abaturage bakoreye atanyerejwe ahubwo batinze guhembwa bitewe n’ihindurwa ry’abakozi b’Umurenge ndetse na Gitifu w’Umurenge akaba ari bwo agitangira imirimo ye.
      Byumvikane rero ko amafaranga atanyerejwe ahubwo ababishinzwe bagiye kubitegura bahembe abo baturage.
      Banyamakuru mujye mwirinda gushyushya imitwe y’abanyarwanda mubangisha gahunda za Leta!

      • Niba usomye iyi nkuru ukabona ntacyo imaze ni wowe ufite ikibazo, ikibazo si yo. Big up ku munyamakuru wayanditse ahubwo. Umuntu aravuganira abambuwe ngo arabangisha gahunda za Leta? Gahunda za leta se ni ukwambura? Izo mpamvu zatumye badahembwa se washakaga ko ari wowe bazibaza ushinzwe iki muri uriya murenge? Ngo bashyuhije imitwe kuko bavuze ikibazo gihari? Iyabaye nawe uri mu bishyuza ntuba uvuga utyo, agahwa kari ku wundi karahandurika. Ndakeka ahubwo uri muri abo bayobozi badahemba kuko imvugo yawe sinzi icyo ihatse….umuntu arakubwira ko umwana we yataye ishuri kubera iyi mpamvu hanyuma uti abanyamakuru barangisha? Abangisha se ni abanyamakuru cyangwa ni abo bayobozi bakoresha abantu ntibabahembe?

    Tanga igitekerezo