Barishimira iterambere ry’urwego rw’imideli mu Rwanda – AMAFOTO

0
Bamwe mu bamuritse imideli muri Rwanda Cultural Fashion Show (Ifoto/Ngendahimana S.)

Bamwe bitabiriye isozwa ry’igikorwa cyo kumurika imideli n’imyambaro gakondo cya Rwanda Cultural Fashion Show bishimiye iterambere ry’ibijyanye n’imideli muri iki gihugu.

Iki gitaramo cyabereye i Kigali, kuwa 24 Nzeri 2016 gisoza ibindi byabanje byazengurutse u Rwanda herekanwa imideli yiganjemo iyo ha mbere mu Rwanda.

Umwe mu bahanzi b’imideli waturutse hanze y’u Rwanda ni uwitwa Vinn Clizz umaze imyaka ine amurika imideli iwabo muri Kenya.

Clizz asanzwe afite umwihariko wo gukora amakoti y’abagore n’abagabo ari nawo mwuga umutunze nk’umuhanzi w’imideli. Yanabiherewe igihembo cy’umuhanzi w’imideli w’umwaka muri Kenya mu 2015.

Aganira n’Izubarirashe.rw, Clizz yavuze ko yasanze u Rwanda rugeze kure, kandi ko abona iterambere ruriho ari iryo kwishimirwa.

Yagize ati “ubona ko isoko ry’imideli hano mu rwanda ryateye imbere, kandi by’umwihariko abahanga imideli barashyigikiwe na Leta ni byiza cyane.”

Vinn Clizz umaze imyaka ine amurika imideli iwabo muri Kenya (Ifoto/Ngendahimana S.)
Vinn Clizz umaze imyaka ine amurika imideli iwabo muri Kenya (Ifoto/Ngendahimana S.)

Kabano Franco, umuhanzi w’imideli w’Umunyarwanda ufite ishuri ryigisha imideli mu Rwanda, akaba ari no mu bari bitabiriye iri murikamideli avuga ko uko ibitaramo bimurika imideli bigenda byiyongera uru rwego ruzarushaho kwaguka.

Yagize ati “Isoko ry’imideli rigenda ryaguka mu rwanda, nk’aha muri Rwanda Cultural Fashion nubwo ubwitabire butabaye bwinshi ariko ubona ko abanyamideli biteguye neza, kandi birarushaho gutera imbere.”

Uyu muhanzi w’imideli avuga ko hakwiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga bwinshi, akongeraho ko mu gihe uru rwego ruzakomeza gushorwamo amafaranga abamurika imideli bo mu Rwanda bazarushaho kuba abanyamwuga.

Igitaramo cya Rwanda Cultural Fashion Show cyitabiriwe n’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda, Uganda na Kenya berekanye imyambaro inyuranye ikorerwa mu bihugu byabo.

sam_3295 sam_3302 sam_3327 sam_3484 sam_3567 sam_3578 sam_3600 sam_3660

Tanga igitekerezo