Miss Peace yabuze ubushobozi bwo kujya guhagarira u Rwanda muri Équateur

0
Kwizera Peace Ndaruhutse (Ifoto/Irakoze R.)

Kwizera Peace Ndaruhutse, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, avuga ko yahawe ubutumire bwo guhagararira u Rwanda muri Équateur mu marushanwa, ariko akibangamiwe no kubona amafaranga.

Aganira na izubarirashe.rw, Kwizera yavuze ko aya marushanwa yatumiwemo ari ayitwa ‘Miss United Continent 2016’, azaba ku matariki ya 8-25 Nzeri 2016.

Kwizera, w’imyaka 20, avuga ko kuva mu mezi atatu ashize, yari yarabonye ubutumire ariko ko atarabona ubushobozi bw’amafaranga asabwa bwatuma yemeza ko azitabira aya marushanwa.

Uyu nyampinga avuga ko kuva icyo gihe kugeza n’ubu atarizera neza ko azitabira ubu butumire yahawe, ati “Ndacyakusanya amafaranga yo kujyayo”.

Ayo mafaranga yose hamwe angana n’amadolari 2,500USD (ajya kungana na miliyoni hafi ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda); nk’uko Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up (RIBU) ikanakurikirana ibikorwa bya ba Nyampinga yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Muri yo harimo amadorali 600USD yo kwiyandikisha, n’andi y’itike y’indege n’ibindi bikenewe ngo agere ahabera amarushanwa.

Mutesi Jolly, Nyampinga w’u Rwanda, we yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Kwizera yamugejejeho iby’aya marushanwa, kandi ko bibaho ko hari ubwo igihugu runaka gishobora kugutumira ariko kikakumenyesha ko ari wowe ugomba kwirwanaho kugira ngo witabire amarushanwa.

Kwizera avuga ko ubu ari gukusanya inkunga hose; haba mu babyeyi n’abavandimwe be, mu nshuti ze, n’abandi yizera ko bagira icyo babimufashamo.

Ku rundi ruhande, Ishimwe avuga ko iki kibazo bakigejeje kuri Minisiteri ya Siporo n’Umuco ariko bagitegereje igisubizo.

Yagize ati “Minisiteri iyo tubonye ubutumire tugerageza kububashyikiriza bakareba mu ngengo y’imari ariko ntacyo baradusubiza. Iyo usaba urategereza ko uhabwa cyangwa se ntuhabwe.”

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, we yabwiye Izuba Rirashe, ko iby’aya marushanwa batabizi, ati “iyo gahunda ntayo tuzi.”

Tanga igitekerezo