Davydenko agiye kwita ku muhanzi mushya

0
Possible (hagati) ya Davydenko(iburyo ni) na Niyonkuru Aaron umucurangira gitari (Ifoto/Irakoze R)

Davydenko usanzwe utunganyiriza umuziki muri Studio ya F2K yinjiye mu itsinda rye (label) umuhanzi mushya witwa Twumvirimana Pascal, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Possible.

Uyu muhanzi, Davydenko amwita impano nshya yavumbuye yari yihishe. Avuga ko yamubonyemo ubuhanga buhanitse amusabye ko bakorana aramwemerera.

Possible, afite indirimbo ebyiri gusa ari zo ‘Marigarita’ na ‘Amasoni’.

Umva HANO indirimbo nshya ‘Amasoni’ ya Possible:

Aje muri iyi Label ya Real Music Group asangamo abandi bahanzi batatu; ari bo umuraperi Saxon, Emilia, n’itsinda rya Young G.

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Davydenko yagize ati “Ni umuhanzi nabonyemo impano itangaje, ni wa muhanzi wumva aririmba ugahita umubonamo impano utiriwe ujijinganya; rero twaraganiriye mpitamo ko dusinyana mushyira mu mubare w’abahanzi tuzajya dukorana nkamugeza ku rundi rwego.”

Possible niwe wanditse anatanga injyana y’indirimbo ‘Sumaku’ yaririmbwe n’itsinda rya Super Brother.

Possible yabwiye izubarashe.rw ko ntaho azi akomora iyi mpano ye mu muryango, ko yumva ari ibintu cyimeza bimurimo. Avuga ko yatangiye umuziki akiri mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ajya muri studio kuririmbana n’itsinda rya Holly Jah Doves.

Icyo gihe ariko ababyeyi be bari barakomeje kumubuza gukora umuziki, bitewe n’imyemerere yabo, kuko avuka mu muryango w’Abahamya ba Yehova.

Ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, mu 2013, Possible nibwo yaje kwinjira mu muziki, akawukora atazi ko wazamuviramo akazi yifuza ko kamutunga. Avuga ko yabikoraga gusa kugira ngo yishimishe, nk’ikintu yumvaga kimurimo.

Muri 2014, Possible yahimbye indirimbo ebyiri harimo iyitwa ‘Mpemuke Ndamuke’, n’indi yakoranye n’abandi bantu.

Nyuma nibwo yaje guhura na Davydanko, amubonye aje aherekeje abandi bahanzi.

Davydanko yavuze ko  Possible yamubonye aje muri Studio gukorana n’abandi bahanzi indirimbo, amubonamo impano adasanzwe abona ku bandi bahanzi, nuko yiyemeza gutangira gukorana nawe atyo.

Possible avuga ko mu Rwanda abahanzi hafi ya bose bari gukora babishyizeho umuhate, ku buryo hari byinshi abigiraho. Mu bo hanze, Possible avuga ko akunda cyane umuhanzi Usher Raymond, Jason Derulo na R Kelly kandi ko abigiraho mu buhanzi bwe.

Umuziki wo mu Rwanda, Possible avuga ko awubona nk’uri gutera imbere; akavuga ko hamwe n’impano ye n’itsinda rya Real Music Group yizeye ko azigaragaza akigarurira abahanzi benshi. Umwihariko we avuga ko ari imiririmbire ye, n’inganzo yifitemo yo kwandika indirimbo. Avuga ko aririmba ku rukundo n’ubuzima busanzwe mu njyana ya RnB/Pop na Afrobeat.

Uyu muhanzi yavutse tariki 25 Mata 1993, avuka ari imfura mu muryango w’abana batandatu.

Ni mwene Munyentwari David na Musabyimana Regine, atuye muri Kacyiru.

Yarangije amashuri yisumbuye, muri Ecole Secondaire Nyarutobwe mu Karere ka Kamonyi.

Possible mu cyerekezo cye avuga ko ateganya kuzakomeza amasomo akiga Kaminuza, ariko abihuza no kwerekana impano ye yo kuririmba.

Avuga ko yifuza kwigaragaza mu ruhando rw’abandi bahanzi, kandi agakora umuziki nk’umwuga.

Tanga igitekerezo