Arifuza guhura na Kagame akamwihera impano yamugeneye

2
Girihirwe Fabrice ashushanya ishusho ya Kagame n'umukobwa we Ange Kagame

Umuhanzi Girihirwe Fabrice yashushanyije Perezida Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame, ariko yabuze uko yabagezaho iyo mpano.

Girihirwe Fabrice w’imyaka 21 y’amavuko atangaza ko yifuza kubonana n’Umukuru w’Igihugu akamushyikiriza iyo mpano yamugeneye n’umukobwa we.

Uyu muhanzi wize mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo) yavuze ko iki gishushanyo cyamutwaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo agisoze kuko yagitangiye muri kamena uyu mwaka akagisoza muri Nyakanga .

Uyu muhanzi ngo azaruhuka ari uko yibonaniye na Perezida Kagame akamushyikiriza iyi mpano
Uyu muhanzi ngo azaruhuka ari uko yibonaniye na Perezida Kagame akamushyikiriza iyi mpano

Girihirwe Fabrice mu kiganiro n’izubarirashe.rw, yavuze ko impamvu yahisemo gushushanya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari uburyo ahora ashishikariza urubyiruko kwigira no kwiteza imbere kandi yongeraho ko amukunda.

Ati“ Impamvu yatumye ari we mpitamo ni uko ari umuyobozi mwiza, nkunda, utugira inama nziza, cyane cyane twe nk’urubyiruko zo kwigira no kwihesha agaciro. Izo nama zose aduha zikaba zaramfashije cyane mugukomeza gukora ibyo nkora nkaba narakoze iyi portrait ngo mwereke ko twihangiye imirimo ko atagosorera mu rucaca ko abwira abumva.”

Yakomeje agira ati:“Ikirenze kuri ibyo byari inzozi zanjye kuva mu bwana ko ngomba kuzamushushanya nimenya kubikora mbega muri rusange aduha urugero rwiza, niwe cyitegerezo cyanjye”

Girihirwe Fabrice ubundi akomoka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIST mu Ishami rya Creative Design (Ubuhanzi n’ubugeni).

Ifoto

2 Ibitekerezo

  1. Oh nukuri uyu mwana afite ibitekerezo.ministeri yurubyiruko yagombye kumufasha mu iterambere ryimpano afite.courage kdi Imana ikujye imbere iguhe umugisha

Tanga igitekerezo