Abakozi ba Leta babangamiwe n’itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ridashyirwa mu bikorwa

7
Bamwe mu babyeyi ntibarahabwa ubu burenganzira bwo kumara amezi atatu y'ikiruhuko cyo kubyara

Bamwe mu bakozi ba Leta baranenga uburyo itegeko ribemerera kujya mu kirihuko cyo kubyara ridashyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi ane risinywe.

Itegeko N°003/2016 ryo kuwa 30/03/2016 “rishyiraho rikanatega imitunganyirize y’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara” ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 20 Mata 2016, rigena ko umubyeyi uri mu kazi, agenerwa amezi atatu y’ikiruhuko mu gihe yabyaye kandi agahabwa umushahara we wa buri kwezi ungana na 100%.

Iri tegeko riha umubeyi wabyaye uburenganzira bwo kudasubira ku kazi shishi itabona, kuko aba akibona umushara we mu gihe ari mu kiruhuko.

Nubwo bimeze gutya, bamwe mu babyeyi baganiriye n’Izubarirashe.rw bavuga ko ibi byaheze mu igazeti gusa.

Nubwo batifuje gutangazwa amazina yabo, aba baganga bakorera mu karere ka Kicukiro, bemeza ko bakibangamiwe no kuba bakigongwa n’itegeko rya mbere mu gihe ryamaze guhinduka.

Umwe muri aba yagize ati “Njye nabyaye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, nyamara ubwo najyaga mu kiruhuko nari nzi ko nzakimaramo amezi atatu, gusa mu gihe nari maze ukwezi n’igice umuyobozi wanjye yahise ambwira ko ngaruka vuba kuko igihe cyarangiye.”

Yakomeje agira ati “Nabwiwe ko ntagurutse ku kazi, umushahara wanjye bari butangire kuwukata, nihutiye kuza ubu natangiye akazi.”

Undi muganga aribaza ati “Niba itegeko ryaremejwe, ni gute kugeza uyu munota bidashyirwa mu bikorwa kandi mu itegeko bivuga ko bigomba guhita byubahirizwa, ubu se abakurikirana uko amategeko ashyirwa mu bikorwa twavuga ko bakoze ibyo bashinzwe?”

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Rose Rwabuhihi, yabwiye Izubarirashe.rw avuga ko aya makuru ari mashya atari ayazi.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Kugeza ubu ntabwo ababujijwe ubwo burenganzira baratugeraho, ahubwo abo bakozi babitugezeho tubikurikirane turebe, iyo bashyizeho itegeko burya bavuga n’ikigo kigomba kubishyira mu bikorwa, ahubwo ibyo bigo bibishinzwe bagomba kubisobanura, ariko icyo navuga ni uko abo bakozi batubwiye rwose natwe twakurikirana tukareba.”

Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, iravuga ko irimo gukurikirana iby’iki kibazo, dutegereje kumva ibyo ibivugaho.

Hagati aho twabamenyesha ko umusanzu w’ubwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara ni ibice bitandatu ku ijana (0,6%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu. Umugabane w’umukoresha kimwe n’uw’umukozi ni ibice bitatu ku ijana (0,3%) by’umushahara ubarirwaho umusanzu kuri buri wese.

Umukoresha ni we ushinzwe gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe cy’ihemba. Umukoresha ntashobora gufata ku mushahara w’umukozi amafaranga atafashe mu ihemba ryarangiye, nk’uko biteganywa n’iri tegeko mu ngingo yaryo ya 8.

Iyo umukozi afite abakoresha babiri cyangwa benshi, buri mukoresha agomba gukusanya no gutanga imisanzu mu Buyobozi bw’Ubwiteganyirize akurikije umushahara ahemba umukozi.

Umukoresha utakusanyije cyangwa ngo atange umusanzu ku gihe ni we wishyura ibirarane byose, atagize icyo akura ku mushahara w’umukozi. Umukoresha utamenyekanishije cyangwa utishyuye umusanzu ku gihe, yishyura ibirarane byose hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe byo mu rwego rw’ubutegetsi, nta gukomatanya, bingana na rimwe n’ibice bitanu ku ijana (1,5%) y’umusanzu utaramenyekanishijwe na rimwe n’ibice bitanu ku ijana (1,5%) y’umusanzu utarishyuwe, nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 10 y’iri tegeko.

Ibigomba kuba byujujwe n’uhabwa ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara Ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara byishyurwa iyo hujujwe ibi bikurikira :

1° umugore agomba kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara akaba afite icyemezo cyabugenewe cyujujwe kandi gishyizweho umukono n’umukoresha gishyikirizwa Ubuyobozi bw’Ubwiteganyirize mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) uhereye umunsi yatangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara;

2° umugore agomba kuba yaratanze imisanzu nibura ukwezi kumwe (1) kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara mu bwishingizi bw’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara;

3° kwerekana icyemezo cyo kubyara kiriho umukono na kashi by’ivuriro ryemewe.

Niba ushaka gusoma ibikubiye muri iyi gazeti uko byakabaye, handa hano

@Izubarirashe.rw

7 Ibitekerezo

  1. ntibitangaje kuba itegeko risinywa mu igazeti ya leta ntiryubahirizwe.ni ibisanzwe rwose, uwabaza abakozi b’icyahoze kitwa EWSA itegeko ribongeza imishahara ryasohotse mu igazeti ya leta ko ryuahirijwe!! magingo naya.niba itegeko risinywe ryakagombye gukurikizwa.

  2. Ikibazo ntikiri ku bakoresha, ahubwo kiri mu itegeko ubwaryo. igika cya 3 cy’Ingingo ya 12 y’iri tegeko kivuga ko “Uburyo bwo kwishyura ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara bushyirwaho n’Iteka rya Minisitiri. Nyamara iri teka ntirirajyaho, bivuze ko n’abashobora gufata iki kiruhuko bazagira ikibazo cy’uko bazishyurwa kuko atari umukoresha wabo uzatanga ayo mafaranga ahubwo azatangwa n’ikigega kibishinzwe. Iyi akaba ariyo mpamvu RSSB nayo itakwakira imisanzu igenewe iki kigega mu gihe idafite uko izajya yishyura abari mu kiruhuko cyo kubyara. Ahubwo ababishinzwe bakwihutisha iryo teka naho ubundi birababaje kubona GMO ivuga ko ibyo ntabyo izi kandi iri mu nzego zishinzwe kubikurikirana. Amategeko si inyuguti ahubwo ni ukumenya icyanditse muriyo.

  3. Ibi birakabije rwose, iyi nkuru ikwiye gutanga ubutumwa ku nzego zose ko kuba bashyiraho amategeko, bakwiye kujya banakurikirana uko ashyirwa mu bikorwa, gushyiraho itegeko ntibivuze guterera iyo ngo abagenerwa bikorwa bakomeze guhura n’ingorane muri ubu buryo.

  4. Akumiro ni amavunja, aba bayobozi babaye bate koko? Ubundi bizwi ko itegeko ryose risinywaho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abo banga kurikurikiza bitwaje iki? Ibi ni agasuzuguro gakabije , bageze naho basuzugura Perezida wacu. Leta nitabare rwose.

  5. Nonese uwo uvuga ngo ntabwo bari bazi ko iki kibazo gihari aravugisha ukuri? Ibaze pe itegeko rimaze amezi ane none ngo ntabwo yari azi ko abagore bataratangira kurihemberwaho? Nonese ko guhembwa bisaba ko umukozi n’umukoresha baba batanze imisanzu yabo we ku giti cye hari umusanzu yatanze muri ayo mezi ane? Hari ibintu biba bidasaba ubushakashatsi. Nanjye aho nkora naherutse bavuga ngo barashaka kujya bahemba abagore babyaye amezi atatu ya mbere, numva ngo umusaza yasinye iryo tegeko ubundi birangirira aho. Keretse niba hagomba gucaho imyaka runaka kugira ngo itegeko ryasohotse ritangire gukurikizwa. Mutubarize na za nama z’igihugu z’abagore na za minisiteri z’abagore mwumve icyo zibitangazaho.

  6. Ubwo nyine abatabyubahiriza barashaka gushora Leta mu manza !Icyasohotse mi igazeti kiba ari itegeko ! Gusa nuko umukozi aharanira uburenganzira bwe akiri mu kazi bikamugiraho ingaruka kubera abayobozi be bo ku rwego rwa mbere(Supervisors) bakamutoteza.Niyo mpamvu dusigaye twemera gukurikirana ibibazo byacu aruko tuvuye aho twakoreraga kuko abashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ntabyo bakora. Gusa tuzagumya turengane kuko ntakundi twabigenza! Itegeko rirasohoka rikazarinda risimbuzwa irindi ritarubahirizwa ukibazi niba ari umuhango bikakuyobera !N’utarishyize mubikorwa nawe ntabibazwe bigahera mu ma speech gusa !Muba mushaka ko tubandikira inzandiko noneho mukabona aho muhera ! Kuki se hadasabwa raporo yihariye isaba uburyo amategeko yasohotse yubahirizwa ! Noneho murabimenye ngaho nimubikurikirane !Twizereko bazahabwa equivalence y’iminsi yabo cyangwa bakayibishyura naho ubundi igihe bazahavira bazabarega rwose !

  7. ahubwo twebwe twibazako inzego zidahuza amakuru kuko ntiwibaza ukuntu numukozi ushinzwe abakozi mukarere nawe avuga ko iryo tegeko ritarasohoka njyewe navuganye nawe abwira ko ritarakurikizwa kuburyo ubu njyewe bankase amafaranga rwose kansdi nabyaye mukwa gatanu

Tanga igitekerezo