REG yegukanye igihembo cy’ikigo gifite imishinga izana impinduka muri EAC muri 2016

0
Umuyobozi wa REG Mugiraneza Jean Bosco (Ifoto/M.A Dushimimana)

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG mu mpera z’icyumweru gishize cyahawe igihembo nk’ikigo gifite imishinga izana impinduka kurusha iibindi bigo by’ingufu muri Afurika y’Uburaisirazuba mu mwaka wa 2016.

Iki gihembo kitigeze gihatanirwa, cyatanzwe n’ubuyobozi bwa African Leadership Magazine mu Bwongereza, cyakirwa na ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Yamina Karitanyi ku wa 24 Kamena 2016.

Umuyobozi wa REG Mugiraneza Jean Bosco atangaza ko kuba ikigo ayoboye cyarabonye iki gihembo ari ibintu byatunguranye.

Ngo n’ubwo iki gihembo kitahataniwe, kugihabwa abihuza cyane n’umushinga wa Kivu Watt wo kubyaza amashanyarazi Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu, uherutse gutahwa mu mugaragaro na perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Guhabwa iki gikombe kandi ngo asanga hari aho bihuriye no kuba Amazi n’Amashanyarazi bitakibarizwa mu kigo kimwe, ari byo byatumye imishinga yihutishwa ku mpande zombi kandi igatanga umusaruro.

Mugiraneza aragira ati “Nagerageje kubabaza icyo bagendeyeho baduha iki gikombe, bambwira ko bafite uburyo bwabo bwifashisha ikoranabuhanga bakoresha mu kubona amakuru, akaba ari ho bahereye batugenera igihembo.”

Icyemezo cy’ishimwe cyahawe REG (Ifoto/M.A Dushimimana)
Icyemezo cy’ishimwe cyahawe REG (Ifoto/M.A Dushimimana)

Avuga ko kuba ikigo REG kibasha kwegukana igihembo mu ruhando rw’amahanga ari ishema ku gihugu, dore ko byanze bikunze baba babapiganishije n’andi mahanga bakabona ko ari u Rwanda rugikwiye.

Mugiraneza avuga ko hari indi mishinga yihuse n’indi iri mu nzira kuva aho hashyiriweho ibigo bibiri, ni ukuvuga REG yita ku ngufu, na WASAC yita ku mazi.

Umushinga wa Gishoma uzuzura muri Kanama uyu mwaka uzatanga amashanyarazi ari hagati ya MG 10 na 15, uwo kuri Nyabarongo, ni imwe mu mishinga igaragara yatangiye kuboneka nyuma gutandukanya amazi n’amashanyarazi.

Kuri ubu REG ngo ihugiye mu gukora igenamigambi kugira ngo ibikorwa by’iki kigo bibe bifite icyerekezo ndetse hanashyirweho uburyo bwo kubigeraho

Mugiraneza asobanura ko iki kigo kigiye kwibanda ku kunoza imitangire ya serivisi, abakiliya bakarushaho kwegerwa no kwita ku byo bakeneye.

“Tugiye gushyira ishami muri buri karere, ubusanzwe hari aho wasangaga uturere tubiri dufatanyije ishami rimwe bikagora abaturage kujya gushaka serivisi ahantu kure bikanatwara igihe kinini.”

Iki kigo kandi kihaye intego ko 48% by’abaturage bazabona umuriro hifashishijwe insinga, na ho 22% bahabwe umuriro hifashishijwe imirasire y’izuba ku bufatanye n’ibigo bitandukanye bifitanye amasezerano na REG, bitarenze umwaka wa 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi ubwo yari yagiye kwakira igihembo cyagenewe REG mu mpera z’icyumweru gishize (Ifoto/Twitter)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi ubwo yari yagiye kwakira igihembo cyagenewe REG mu mpera z’icyumweru gishize (Ifoto/Twitter)

“Hari gahunda ko mu mwaka wa 2018 nta Munyarwanda uzaba agicana agatadowa. Nk’uko nyakatsi yacitse bigashoboka, n’agatadowa kazacika. Buriya na ko ni kabi ku buzima.”

Avuga ko ari gahunda ya Leta ishyizwemo imbaraga cyane, akaba ari yo mpamvu REG iri gusinyana amasezerano n’ibigo bitandukanye bizatwara amashanyarazi mu byaro hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Hari kandi imishinga y’ubutwererane hagati y’ibihugu aho hari umushinga wo kuvana amashanyarazi muri Kenya, Tanzaniya, Uganda na Etiyopiya.

Iyi mishinga yo gukura amashanyarazi hanze imwe irenda kuzura ku rugero rwa 90%, na ho indi minini cyane nk’uwo gukura amashanyarazi muri Etiyopiya uzuzura bitarenze 2018.

Ubwo yakiraga igihembo, Amasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Yamina Karitanyi yavuze ko gutanga umusanzu ku iterambere ry’urwego rw’ingufu muri Afurika ari imwe mu ntego z’u Rwanda.

Yasobanuye gahunda ndende ya REG kugira ngo mu mwaka wa 2018 70% by’ingo bizabe bifite amashanyarazi.

Yanashimiye Africa Leadership Magazine ku bwo kubona akamaro k’imishinga ya REG maze ikagenera iki kigo igihembo.

Ibindi bigo n’abantu ku giti cyabo bahawe iki gihembo harimo Dormac Offshore, Nigerian National Petroleum Corporation, NNPC, SGS, Dr Egbert Imomoh, Dr Kase Lawal, Chrome Group, Moreno Group, Intels Logistics, Onne Oil & Gas Free Zone Authority, The Ghanaian Minister of Energy.

Tanga igitekerezo